Imwe mu myanzuro ikomeye yagiye ifatirwa mu Mushyikirano yazanye impinduka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Inama ya Mbere y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 28 Kamena 2003, kuva ubwo itangira kuba buri mwaka ari nako ifatirwamo imyanzuro ikomeye ireba ubuzima bw’igihugu.

Iyo nama ya mbere Abanyarwanda bakuyemo ko bakwiye kugira Umuco wo gukunda umurimo, kwitabira gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gufata neza ibikorwa remezo cyane cyane imihanda no kurwanya isuri haterwa ibiti.

Imyanzuro kandi yarafashwe mu 2004, irimo kwigisha uburere mboneragihugu mu mashuri no mu nzego zinyuranye, hakanihutishwa ingamba zo gushyiraho gahunda zo kujya ku rugerero no gushimangira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Hari n’indi myanzuro nko kwihutisha ikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kubonera Umwarimu SACCO inzu zo gukoreramo ku rwego rw’Akarere, kwihutisha gushyira mu bikorwa gahunda yo gutura mu midugudu mu cyaro no guteza imbere imiturire iboneye mu mijyi.

Kujyana abantu bose mu itorero

Inama y’Igihugu ya Gatanu y’Umushyikirano yabaye ku wa 27-28 Ukuboza 2007 yafashe imyanzuro irimo uwo “Guha imbaraga zihagije gahunda y’itorero ku buryo buri munyarwanda yarijyamo bityo itorero rikaba ishingiro ry’iterambere, abaturage bagasubirana umuco wo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo.”

Uwo mwanzuro ugeze kure ushyirwa mu bikorwa, ku buryo inzego zose zigomba kujyanwa mu itorero kugeza no ku baba mu mahanga, ndetse rimaze kugezwa no ku rwego rw’umudugudu.

Iyo nama yanemeje kwihutisha ishyirwamu bikorwa rya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE).

Ishyirwaho ry’Umurenge Sacco no kwigisha mu Cyongereza

Inama ya Gatandatu y’Igihugu y’Umushyikirano yemeje ishyirwaho ry’Imirenge Sacco, ubu ni urwego rw’imari rufite imbaraga, ku buryo kugeza kuwa 31 Werurwe uyu mwaka, Banki Nkuru y’u Rwanda yabaruraga imirenge Sacco 416.

Iyo nama ni nayo yafatiwemo umwanzuro wo gutekereza uburyo bwo kwigisha mu Cyongereza mu mashuri yose ya Leta n’ay’abafatanyabikorwa bayo.

Yakomezaga igira iti “Kwihutisha mu gihe kitarenze imyaka itatu kujyana serivisi z’amabanki n’ibigo by’imari muri buri Karere n’Umurenge harimo no gushyiraho Umurenge Sacco.”

Gukurikirana abayobozi bihaye inka z’abatishoboye

Inama y’Umushyikirano yo mu mwaka wa 2009 yafashe imyanzuro itandukanye, irimo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo no kubashishikariza kugira ikaye y’ibibazo.

Harimo n’umwanzuro wo kugaruza inka zari zarahawe abayobozi batazikwiye. Kugera mu mwaka ushize Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavugaga ko inka mu zisaga 5000 zahawe abatazikwiye.

Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2006, hagamijwe kurandura burundu imirire mibi, kongera umusaruro mu buhinzi no korora kijyambere, ariko biza kugaragara ko hari abihaye inka zigenewe abatishoboye kandi bifashije.

Gushyira imbaraga mu kuhira ku musozi

Imyanzuro y’ingenzi yavuye mu Mushyikirano wo mu 2010 yarimo “kwegereza abahinzi ibikorwa remezo byo kuvomerera imyaka mu bishanga n’imusozi no kubashishikariza gukorera mu makoperative.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubutaka bwuhirwa bugera kuri hegitari 36,481 mu bishanga, hegitari 7,413 imusozi na hegitari 4,274 zuhirwa ku buso buto byikorewe n’abaturage bunganirwa na leta.

‘Bye Bye Nyakatsi’

Mu 2010 kandi nibwo inama y’Umushyikirano yafashe umwanzuro wo “Guca nyakatsi burundu, abatishoboye bagafashwa kubona icumbi ryiza.”

Gahunda ya “Bye-bye Nyakatsi’ yasojwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2012. Yari yatangijwe mu 2010 ifite intego yo kubaka inzu 124 000 zigenewe abatishoboye, aho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaga ibikoresho birimo amabati, imisumari n’ibindi.

Muri iyo nama y’Umushyikirano ni nabwo hemejwe kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri, abanyeshuri bakigishwa mu Kinyarwanda mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza.

Agaciro Development Fund

Ku wa 15-16 Ukuboza 2011, nibwo hemeje ishyirwaho ry’Ikigega Agaciro Development Fund, cyaje kwandikwa ku wa 01 Kanama 2013, muri uwo mwaka kigashyirirwaho itegeko rikigenga.

Ikigega Agaciro cyashyizweho mu gushimangira umuco wo kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda, hashyirwaho ikigega cyahurizwamo amafaranga atari imisoro hagamijwe kwishakira ibisubizo bijyanye n’iterambere.

Cyatangijwe ku mugaragaro kuwa 23 Kanama 2012, ubu kirimo asaga miliyari 47Frw, ndetse leta iheruka gufata umwanzuro wo kucyimuriramo imigabane ifite mu bigo by’ubucuruzi bisaga 20.

Umutungo uri muri icyo kigega urimo imisanzu itangwa ku bushake n’abantu b’ingeri zitandukanye, abana, abakuru, abakozi ba Leta n’abikorera.

Amezi atatu mbere yo kuvuzwa yavanweho ku bakozi

Inama ya 10 y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 13-14 Ukuboza 2012, yafashe imyanzuro 23, hazamo uwasabaga Minisiteri y’Imari, Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) na Minisiteri y’Ubuzima, kujya bavuza abanyamuryango bashya mu kwezi kwa mbere k’ubwishingizi bitabaye ngombwa gutegereza amezi atatu nk’uko byari bisanzwe.

Uyu mwanzuro washyizwe mu bikorwa kuko umukozi ugitangira akazi yemerewe guhabwa serivisi zo kuvuzwa n’Ubwishingizi bwa RSSB, nyuma gutanga umusanzu w’ukwezi kumwe atagombye gutegereza amezi atatu.

Icyerekezo 2050

Mu nama ya 13 y’umushyikirano yabaye kuwa 21 – 22 Ukuboza 2015, abari bayiteraniyemo bemeje imyanzuro 13 yarimo imyinshi ishingiye ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’imitangirwe ya serivisi.

Umwanzuro wa mbere wari “Gutegura Icyerecyezo cya 2050 kigamije kongera ubukungu kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwigira no kwigenera ejo bashaka.”

Uwo mwanzuro wabaye nk’ugaruka mu nama iheruka y’Umushyikirano yabaye umwaka ushize muri Kigali Convention Centre, ubwo hemezwaga “Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, dushingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.”

U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 ubwo umunyarwanda azaba yinjiza amadolari arenga 4000 ku mwaka, rukaba rwateye imbere mu 2050 ku buryo Umunyarwanda yazaba yinjiza amadolari 12 476 ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Icyerekezo 2050 kizanagendera ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono yaba ay’Umuryango w’Abibumbye ajyanye n’ihindagurika ry’ibihe, icyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, icya Afurika y’Iburasirazuba, Intego zigamije iterambere rirambye n’ibindi.

Made in Rwanda

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yabaye kuwa 21-22 Ukuboza 2015 yafashe imyanzuro 13, irimo uwo “Gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco wo kwizigamira harimo no guteganyiriza iza bukuru no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibyoherezwa hanze.”

Ubu Made in Rwanda imaze guhabwa umwihariko, kugeza no mu masoko ya leta kandi n’inganda z’imbere mu gihugu zikomeye kuzamura ubushobozi.

Hari n’indi myanzuro ifite agaciro gakomeye yagiye igarukwaho kenshi mu nama y’umushyikirano uko yagiye iba, harimo nk’umwanzuro wo kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta, iz’Abikorera n’Imiryango itari iya Leta, no kurangiza ikibazo cy’imitungo yangijwe mu gihe cya jenoside.

Inama itaha y’Umushyikirano itegerejwe kuwa 18-19 Ukuboza 2017, ikazitabirwa n’abasaga 2000. Iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

Inama iheruka y'Umushyikirano niyo yemerejwemo intego yo kugira u Rwanda ubukungu buciriritse mu 2035 ubwo umunyarwanda azaba yinjiza amadolari arenga 4000 ku mwaka
Perezida wa Repubulika niwe uyobora Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza