00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvura yangije igice kimwe cy’umuhanda Nyamasheke -Rusizi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 April 2024 saa 11:31
Yasuwe :

Imvura yangije igice kimwe cy’umuhanda uherereye muri Pariki ya Nyungwe mu Karere ka Nyamasheke werekeza mu Karere ka Rusizi.

Iyi mvura yangije uyu muhanda yaguye ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024.

Umuvugizi wa Polisi Ishami ry’Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko imodoka ziri gukoresha uruhande rumwe rutangiritse.

Yagize ati “ Nibyo imvura yarawangije igice kimwe muri Nyungwe ariko imodoka ziri gukoresha urundi ruhande rutagiritse.”

Kugeza ubu abapolisi bari aho uyu muhanda wangirikiye kugira ngo bereke abashoferi aho bagomba kunyura.

Uyu muhanda warangiritse ku buryo igice kimwe aricyo kiri gukoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages