Imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yahitanye abantu 26

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 03:15
Yasuwe :
1 0

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, MIDIMAR, yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru kugeza ku wa mbere, byahitanye ubuzima bw’abantu 26, abandi benshi bagakomereka.

Iyi mvura yatangiye kugwa ku mugoroba wo ku Cyumweru igahita mu ku wa Mbere mu gitondo yibasiye cyane uturere twa Rulindo, Karongi, Rubavu na Nyarugenge.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gukumira ibiza muri MIDIMAR, Nsengiyumva Jean Baptiste, yavuze ko bakoranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze ngo bamenye umubare nyawo w’ibyangijwe n’ibiza, kandi ushobora kwiyongera kuko bagitegereje raporo ziva hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya MIDIMAR, Akarere ka Karongi niko kibasiwe cyane kuko kugeza ubu habarurwa abantu 18 bitabye Imana, 12 bagakomereka ndetse inzu 120 zigasenyuka burundu.

Iyi mvura yatumye haba inkangu yasenye inzu igihe abantu bari baryamye, ibi bikaba byarabereye mu tugali twa Bisesero, Rubazo, na Gasata mu Murenge wa Rwankuba muri Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Kuzabaganwa Védaste, yabyiye The New Times ko bari bamaze igihe bakangurira abaturage kuva mu manegeka, kandi bibabaje kuba bamwe babuze ubuzima batarabasha kwimuka.

Ati “Abaturage benshi bimukiye mu mudugudu w’icyitegererezo, ariko bamwe baracyari mu nzu zabo ziri munsi y’imisozi, ahantu bigaragara ko hakwibasirwa n’inkangu.”

Akarere ka Nyarugenge nako kibasiwe n’ibiza, aho mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Nyabugogo inkangu yagwiriye umuryango w’abantu umunani, batatu muribo bagahira bashiramo umwuka, mu gihe abandi bo bakiri mu bitaro.

Mu turere twa Rubavu, Rulindo, Nyabihu, Nyamasheke na Nyamagabe ho habaruwe abantu batanu bitabye Imana, umwe arakomereka n’inzu umunani zirasenyuka, muri zo harimo izangiritse ku buryo zitakongera gusanwa.

Imibare iherutse gushyirwa hanze na MIDIMAR igaragaza ko mu mezi ane ya 2018 abantu 116 bahitanywe n’ibiza, 207 barakomereka. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa, hanangiritse kandi ibikorwaremezo birimo ibiraro 33, imihanda 12 n’insengero zirindwi.

Mu gihe hakiri ubwoba ko umubare w’ibyangizwa n’ibiza ushobora kwiyongera kubera imvura ikomeje kugwa, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko yafashe ingamba zikarishye zo kwimura abantu mu manegeka, kandi ni biba ngombwa hakazakoreshwa imbaraga mu kubatuza ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Hari aho inzu zagiye zisenyuka burundu
Inkangu yatewe n'imvuru nyinshi yaguye ku Cyumweru yahitanye abantu 18 mu Karere ka Karongi
Mu tugali dutandukanye two mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi imisozi yaratengutse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza