Imvura imaze kwangiza ibifite agaciro ka miliyari 4 Frw mu mezi ane

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, yatangaje ko imvura imaze kwangiza hegitari zirenga 4000 z’imyaka, igenagaciro ry’ibyangijwe rikaba rigaragaza ko ibyangiritse bifite agaciro karenga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko imvura imaze amezi ane igwa yangije imyaka ku misozi no mu bibaya, ikaba yaranatwaye ubuzima bw’abarenga 180.

Yakomeje agira ati “Twakoze igereranya ry’agaciro k’ibyangiritse dusanga nabyo biri hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda arenga, ubwo rero ni ikibazo koko kiriho ku baturage bahuye n’ibyo ngibyo.”

Yavuze ko abantu bari barahinze imyaka ariko imvura ikayangiza ubu atari igihe cyiza cyo kugira ngo basubizemo indi kubera ko imvura ikigwa ari nyinshi.

Yavuze ko ahubwo bashobora gufashwa mu mpeshyi akaba aribwo bongera guhingamo byaba ibijumba cyangwa imboga.

Nsengiyumva yavuze ko abaturage bangirijwe imyaka hazabaho uburyo bwo kubafasha ku babikeneye cyane, kuko leta ifite ikigega cy’ingoboka cyagenewe ibihe nk’ibi.

Ati “Hari no gufasha imiryango yagize ibibazo, muzi ko tugira ikigega cy’ingoboka gifasha abaturage bagira ibibazo, tukaba dufite ibiribwa cyane cyane ibigori n’ibishyimbo, byo gufasha imiryango yagize ibibazo dufatanyije na Minisiteri y’Ibiza n’uturere. Icyo kigega kirahari kirimo toni zirenga 7000 z’ibigori na toni zirenga 4000 by’ibishyimbo.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Minisitiri Biruta, yavuze ko nibura ku itariki 10 z’uku kwezi, bigaragara ko Amajyaruguru ashyira Iburengerazuba kujyana mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba hateganyijwe imvura nyinshi ariko n’ahandi mu gihugu ikazagwa uretse ko izaba “yagabanyutseho gato.”

Ati “Ubutumwa ni uko imvura ikiriho muri uku kwezi, tukaba dushishikariza abaturage gukurikirana iby’iteganyagihe.”

Abanyarwanda kandi bakangurirwa gufata amazi, gutera amashyamba hagamijwe gugata imiyaga n’ubutaka, ndetse ababyeyi bagacunga cyane abana babo ngo batazatarwa n’amazi nk’uko hari aho biri kugaragara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza