Imvano y’urunturuntu ruvugwa hagati ya Padiri Ubald Rugirangoga na Diyosezi ya Kabgayi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 Nzeri 2016 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahakanye ko hari umwuka mubi uri hagati ya Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege na Padiri Ubald Rugirangoga, isobanura ko ibyo Musenyeri yamubujije byumvikana neza keretse abantu babikabiriza.

Padiri Ubald Rugirangoga ukunzwe n’abayoboke Gatolika ndetse n’ab’ayandi madini kubera ibikorwa bye by’umwihariko isengesho akunda gukora yemeza ko Yezu arikirizamo abarwayi ndetse akaritangiramo n’imigisha myinshi.

Uyu mupadiri avuga ko atazi ikibazo afitanye na Musenyeri Mbonyintege kuko yatumiwe n’Ababikira muri Diyoseze ya Kabgayi ngo abahe inyigisho ariko nyuma bakamubwira ko batakimwakiriye kuko Musenyeri yababujije.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, yagiranye na IGIHE, kuri uyu wa 23 Nzeri, yavuze ko icyo abantu bita ikibazo kiri hagati ya Musenyeri Mbonyintege na Padiri Ubald ari uko hari ahantu yagombaga kwigisha Musenyeri yumva atari we wagombye kuhigisha.

Yagize ati“Ni umuryango mushya w’ababikira yagombaga kwigisha. Yamubwiye ko abona ko ari ukuvanga. Kwari ukubigisha icyumweru cyose mu mwiherero, abona bitaba byiza ari ukuvangavanga ariko ntakindi. Ntiyigeze amubuza gusoma Misa, ntiyigeze amubuza kugira icyo akora.”

Musenyeri Rukamba akomeza avuga ko ari uburenganzira bwa Musenyeri bwo kumva ko umuntu agiye kwigisha ahantu runaka, yakumva atari ngombwa kuvangavanga ibintu cyangwa kuvuga mu buryo runaka akabihagarika.

Akomeza asobanura ko impamvu nyir’izina yatumye Padiri Ubald yangirwa kujya gutanga inyigisho mu babikira i Kabgayi ari uko Umuryango wabo aribwo wari ugishingwa utarafata bityo bikaba bigomba gutwarwa buhoro.

Ati“Ufite umuryango mushya utangije ufite inzira yawo noneho ugiye kwigisha ababikira, ni ibintu bikiri bishya bitarafata, urumva ko icyo gihe ushobora kuvuga n’ibintu bitajyanye n’uwo muryango kuko uba utarabamenya. Ntabwo ari ibintu bitangaje kukubwira ngo genda buhoro.”

Kugeza ubu ntacyo Padiri Ubald apfa na Kiliziya

Hari amakuru avugwa ko ngo Padiri Ubald yaba afatwa na bamwe mu bayobozi muri Kiliziya nk’umunyapolitiki kuko ngo yigisha cyane ku gutanga imbabazi n’ubwiyunge.

Musenyeri Rukamba ahakana ibi bivugwa akemeza ko kugeza nta kintu Padiri Ubald apfa na Kiliziya ariko ngo nibumva ibyo akora bitabashimishije bazamuhagarika.

Yagize ati “Umva urabizi muri iki gihugu abantu bose bashobora kumva batanyuzwe n’ibi cyangwa na biriya, ikiri cyo ni uko Ubald agenda yigisha hirya no hino sibwo bwa mbere yigishije, nta kintu gishya kirimo. Nitwumva bitadushimishije tuzabimubwira cyangwa tumuhagarike, hari abantu koko wasanga bidashimishije ariko icyo ni ikindi kibazo.”

Nta mpapuro zaturutse i Vatican twabonye

Musenyeri Rukamba anahakana ko hari amabaruwa yaba yaravuye i Vatican yihaniza Padiri Ubald n’abandi bapadiri bigisha nka we.

Yagize ati“Ntazo nzi rwose ibyo ni ibintu abantu bahimba. Ntazo nzi ntazo twigeze tuvuga mu nama y’Abasenyeri ngo wenda Musenyeri we avuge ko izo mpapuro zihari. Naho ubundi ntitwamuha uruhushya rwo gukomeza kwigisha. Twebwe i bukuru bwacu ni kwa Papa i Vatican kandi tumuha uruhushya nta kibazo afite.”

Padiri Rugirangoga Ubald yavukiye yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ari naho akorera ubutumwa. Mu Rwanda azwi nk’umunyamasengesho n’umukozi w’ibitangaza usenga benshi bagakira, bikagaragarira mu bitambo bya Misa byitwa isengesho ryo gukizwa aturira muri Paruwasi zinyuranye mu gihugu.

Musenyeri Rukamba, Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Inkuru bifitanye isano

Urunturuntu hagati ya Padiri Ubald Rugirangoga na Diyosezi ya Kabgayi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza