00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’ubwiyongere bw’ubushomeri: Imirimo ihangwa ku mwaka yaragabanutse mu 2020

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Guhanga imirimo ni imwe mu nkingi y’ingenzi yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kugera ku iterambere ry’ubukungu ndetse no kurandura ubukene. Umurimo ufasha mu kuzahura ubukungu no guhanga amahirwe mashya ku bagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Ibarura riheruka ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, rigaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abafite 16 kujyana hejuru, bose hamwe ari 7.472.601, ni ukuvuga ko abasaga miliyoni 7,4 bemerewe n’itegeko nk’abashobora gushaka akazi no kugakora.

Muri abo bantu bose ariko, abafite akazi kanditse, babona umushahara cyangwa inyungu ni 3.460.860. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abafite akazi mu Rwanda ari 46,3%.

Abadafite akazi [barimo abashomeri ariko bari gushakisha akazi kandi biteguye gukora] ni 752.112. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abadafite akazi ari 17,8%. Muri aba bantu badafite akazi ariko harimo abakora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi babarwa nk’aho ari abashomeri, aba bangana na 53,1% mu gihe abandi badafite akazi ari 46,9%.

Iyi mibare ya NISR igaragaza ko abafite akazi mu buhinzi n’ubworozi ari 39,1%, inganda bakaba 20,4% naho serivisi bakaba ari 40,5%.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itangaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1.500.000 ibyara inyungu nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (2017-2024).

Ibarura rya Mifotra rigaragaza ko mu 2010, hahanzwe imirimo 104.000 naho mu 2014 hahangwa 146.000 mu gihe iyahanzwe mu 2017, yari 155.994 naho mu 2018 igera ku 206.190. Mu 2019, hahanzwe imirimo 223.781 mu gihe mu 2020 imirimo yahanzwe yose hamwe yari 192.171.

Covid-19 yakomye mu nkokora gahunda yo guhanga imirimo mishya

Icyorezo cya Covid-19, cyazahaje igihugu cyose muri rusange ariko by’umwihariko urwego rw’umurimo. Muri Gashyantare 2020, mbere ya Covid-19, abantu bari bafite imirimo bari 3.568.934 baza kugabanyuka bagera kuri 3.199.104 nyuma ya guma mu rugo yo muri Gicurasi 2020.

Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko muri Mata 2020, habayeho igabanyuka rya 40,6% ugereranyine na Gashyantare 2020.

Imirimo igabanyijwe mu byiciro bitatu birimo iyo mu nganda yazamutseho 5,3% mu gihe imirimo yo mu rwego rwa serivisi yagabanyutseho 14,2% ndetse n’ijyanye n’urwego rw’ubuhinzi yagabanyutseho 12,9%.

Muri rusange NISR igaragaza ko ikigero cyo kubura akazi cyazamutse. Muri Gicurasi 2020, cyari kuri 22,1% bivuze ko umubare w’abadafite akazi wavuye kuri 536.714 bari badafite akazi muri Gashyantare ukagera kuri 905.198 bari badafite akazi muri Gicurasi 2020.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, aherutse kubwira IGIHE ko intego leta ifite ari ugukomeza kubaka ibyanya by’inganda hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze guhangwa imirimo by’umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n’ingaruka zasizwe na Covid-19.

Ati “No mu bindi byanya dufite tugenda dukurikirana kugira ngo tumenye ngo ni umubare ungana gute w’imirimo ziri guhanga, bikaba byatuma abantu babasha kubona amafaranga atuma bagira imibereho.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo hari inganda zagiye zigabanya abakozi kubera icyorezo cya Covid-19, hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu gifasha abafite inganda kugira ngo babashe kongera gukora neza bityo batange imirimo.

Ingamba zitezweho kuzahura ihangwa ry’imirimo mishya harimo guteza imbere ubumenyi hashingiwe ku bikenewe n’ibizaba bikenewe mu minsi iri imbere ku isoko ry’umurimo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo igihugu kivane mu ngaruka zasizwe n’iki cyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko ukongera kuzahura ubukungu ndetse no guhanga imirimo mishya bizakomeza kugirwamo uruhare n’abikorera.

Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko ishoramari ry’u Rwanda muri iki gihe rikwiye kwibanda ku nzego zifite ubushobozi bwo guhanga imirimo myinshi.

Ati “Tuzakomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe Made in Rwanda iri kutugaragariza, mu kuzahura ubukungu no guhanga imirimo mishya.”

Minisitiri Kayirangwa ashimira imbaraga z’abafatanyabikorwa bakomeje gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo kandi ibyara inyungu.

Inganda zikora imyambaro ya Made in Rwanda ziri mu zihanzwe amaso nk'izizafasha mu guhanga imirimo mishya
Abakora mu nganda zitunganya ibyo kurya bari mu batakaje imirimo mu bihe bya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .