Kwamamaza

Imurikagurisha rya 2016 ryongerewe igihe

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 22:09' na Ezechiel Mbananabo


Mu gihe byari biteganyijwe ko imurikagurisha(Expo 2016) riri kuba ku nshuro ya 19 rizasozwa tariki ya 10 Kanama 2016, Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwatangaje ko ryongereweho umunsi umwe rikaba rizasozwa ku wa Kane tariki ya 11 Kanama 2016.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen yabwiye IGIHE ko kuyigiza inyuma ho umunsi umwe biri mu rwego rwo gukora igerageza ryo kureba niba ryajya rimara iminsi irenze 14 ryamaraga rigakomeza kwitabirwa no kugenda neza.

Yagize ati “Urabona ahandi nko mu bihugu by’u Bushinwa n’u Butaliyani usanga imurikagurisha rishobora kumara ukwezi cyangwa amezi atandatu.Natwe turashaka kureba uburyo byamenyerwa. Icyo twabwira abamurika ibikorwa byabo ni uko iminsi ya Expo yiyongereye bakomeze bakore nk’ibisanzwe.

Yakomeje avuga ko nibabona ibintu bigenda neza umwaka utaha bashobora kongera iminsi imurikagurisha ryamaraga, kandi ko iry’uyu mwaka riri kugenda neza ,aho riri kwitabirwa cyane kuko ngo nko ku munsi rishobora kwitabirwa n’abagera ku 10000 nubwo bagitegereje imibare ya nyuma.

Ibikorwa by’imurikagurisha benshi mu bamurika ibikorwa byabo babyungukiramo abakiriya b’imena bahoraho, ndetse hari na bamwe babibonamo amahirwe yo kwigurira ibicuruzwa ku biciro byo hasi, bakanasobanukirwa ibibigize kurushaho.

Umwihariko w’imurikagurisha ry’uyu mwaka ugereranyije n’indi myaka yatambutse ni uko hibanzwe ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igamije kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga n’ibyo gitumizayo.

Ryatangiye tariki ya 27 Nyakanga 2016,aho ryitabiriwe n’abamurika 419 barimo abanyarwanda 271 n’abanyamahanga 147 baturutse mu bihugu 19.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved