Imurikagurisha ‘Iby’iwacu’ rimenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ryagejejwe i Bruxelles

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda rizwi nka ‘Iby’iwacu’ ryambutse inyanya, ku nshuro ya mbere ribera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Iri murika ryamaze iminsi itatu kuva ku wa 2 kugeza kuwa 4 Ugushyingo. Ryamurikiwemo ibintu bitandukanye birimo iby’ubugeni n’ubukorikori, imyenda ikozwe mu bitenge, ikozwe mu budodo, ikawa y’u Rwanda, imitako, icyayi n’ibindi byajyanywe n’abamurika 15.

Umuyobozi wa ‘Iby’iwacu’, Umulisa Fiona Cécile, yatangarije IGIHE ko iri murikagurusha ryakuruye Abanyarwanda n’abanyamahanga benshi ku buryo buri munsi babaga barenga 100.

Yagize ati “Abanyarwanda batuye mu Bubiligi cyangwa Ababiligi bagiye babikunda, bakunze cyane imyambaro y’ubudodo, bakunze ikawa, bakunze icyayi. Twagize rwose umugisha wo kugira abantu babyitabira.”

Abajyanye ibicuruzwa byabo kubimurika, bagaragaje ko bishimiye ko igikorwa cya "Iby’iwacu" cyageze ku mugaabane w’i Burayi. Ubusanzwe iri murika ryajyaga ribera imbere mu Rwanda.

Ingabire Claudine wajyanye imyenda yo mu bitenge ndetse no mu ndodo, yagize ati “Ubu twahereye mu Bubiligi ariko tuzagera mu mpande zose z’Isi kugira ngo bimenyekane.”

Uyu mugore usanganywe ibikorwa mu Mujyi wa Kigali rwagati no ku Gisozi, abwira abantu bakenera imyenda ikorerwa mu Rwanda ko iba ari imyenda myiza y’umwimerere.

Ati “Ni imyenda twikorera n’intoki zacu, icyo twakwifuza ni uko twabona imashini yadufasha gukora iyo myenda kugira ngo tubashe guhaza isoko ry’u Rwanda ndetse no muri Afurika, tukagera no ku Isi yose.”

Munyankaka Ancile wagiye kumurika icyayi cya SORWATHE yavuze ko yifuje kujya kugisangiza n’ababa mu Bubiligi kugira ngo gisakare hose kuko kiryoshye.

Uhagarariye Abanyarwanda baba i Bruxelles, Mabenga Jean Pierre, yavuze ko yishimiye ko imurikagurisha ry’‘Iby’iwacu’ ryageze muri uyu mujyi.

Ati “Noneho tukaba tugana mu gitekerezo cyo kugira ngo bizabe ihame, tuzagire nk’iduka hano i Bruxelles, byanshimisha cyane icyo gikorwa kiramutse kihageze, noneho hakajya hoherezwa iby’iwacu mu Rwanda bikaza hano bikagurishwa, bivuyemo bigasubira mu Rwanda, igihugu cyacu kigatera imbere.”

Yakomeje avuga ko nk’ Ababiligi bafite inkomoko mu Rwanda, batewe ishema no gushyigikira politiki ya ‘Made in Rwanda’ mu kuruteza imbere.

Imurikagurisha ryiswe ‘Iby’iwacu’ ryanagaragayemo ubuki, ibikapu, ibitambaro byo gutegura ku meza n’ibindi byinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza