Impunzi zo mu nkambi ya Mahama na Gihembe zimaze amezi atatu zidahabwa inkwi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe n’iz’Abanye-Congo ziba mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zigiye kumara amezi atatu zidahabwa inkwi zo gucana.

Ubusanzwe buri kwezi izi mpunzi zigenerwa inkwi zo gucana nubwo ngo ziba zidahagije ariko zirabafasha.

Kuri ubu bakora bagiye kumara amezi atatu bakora urugendo rw’amasaha ari hagati y’abiri n’atatu bajya gutashya.

Umwe muri izo mpunzi yagize ati “Ibyo kurya turabibona ariko inzara itwica bihari kubera kubura inkwi zo kubiteka”.

Undi wo mu mpunzi za Gihembe yabwiye IGIHE ko kutagira ibicanwa bituma bashyamirana n’abaturage.

Ati “Ujya gutashya inkwi mu isambu y’umuturage cyangwa mu ishyamba rye yakubona induru zikavuga. Usanga twirirwa dushyamirana n’abaturage b’inaha.”

Umuyobozi ushinzwe impunzi muri MIDIMAR, Rwahama Jean Claude, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyatewe nuko rwiyemezamirimo wagemuragayo inkwi yavuze ko bimunaniye akabihagarika.

Ysabye izi mpunzi gukomeza kwihangana kuko ngo mu mpera z’uku kwezi ari bwo zizabona inkwi.

Ati “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta cyatwemereye ko twatanga isoko bitanyuze mu ipiganwa kuko ari ikibazo kihutirwa, turimo no gutekereza uburyo haboneka ubundi buryo bw’ibicanwa bitangiza ibidukikije bwasimbura inkwi”.

Buri mwaka hakoreshwa Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda hagurwa ibicanwa bijyanywa mu nkambi z’impunzi ziri mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu nkambi ya Mahama hajya amasiteri 2700 buri kwezi, isiteri imwe ikaba igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15. Mu gihe mu nkambi ya Gihembe hajya amasiteri 620 ku kwezi, isiteri imwe ikaba igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 14.

Mu Rwanda hari inkambi z’impunzi zigera kuri esheshatu, zirimo iya Mahama icumbikiye impunzi 57,627, iya Kigeme icumbikiye Abanye-Congo bagera mu bihumbi 20.

Hari iya Kiziba muri Karongi icumbikiye impunzi 17,120; iya Nyabiheke ifite 14,554, iya Gihembe ifite impunzi 13,304 n’iya Mugombwa icumbikiye impunzi 9,205.

Hari n’impunzi zahisemo kwibera mu mijyi; nko mu Mujyi wa Kigali habamo 11,460 naho uwa Huye ukabamo 773, inyinshi muri zo ni Abarundi.

Impunzi zo mu nkambi ya Mahama zirataka ikibazo cy’ibicanwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza