00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi zirenga 4000 zabonye akazi, izirenga ibihumbi 44 zishyirwa mu ishuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje hari byinshi bimaze guhinduka mu mibereho y’abahungiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, birimo ko abarenga 4000 babashije kubona akazi mu gihe abasaga ibihumbi 44 bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Imibare yo muri Gicurasi 2021 igaragaza ko mu Rwanda hari impunzi ibihumbi 137 zibarizwa mu miryango ibihumbi 37.

Abenshi muri izi mpunzi ni abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bagize 56,3%, mu gihe abakomoka mu Burundi bagize 43,5%.

Abagera kuri 91% by’izi mpunzi bacumbikiwe mu nkambi esheshatu mu gihe abagera ku 9% batuye mu mijyi itandukanye y’u Rwanda irimo Bugesera, Huye na Kigali.

Mu gufasha izi mpunzi kwibona mu buzima busanzwe no kwigira, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi batangije gahunda (UNHCR) zitandukanye zigamije kubafasha kwihangira imirimo.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bishimiye umusaruro umaze kuva muri iyi gahunda kuko impunzi zigera kuri 4.047 zamaze kubona akazi mu gihugu. Uretse ababashije kubona akazi abagera kuri 12.332 bahawe amahugurwa ku kwihangira imirimo, mu gihe abari mu myaka yo kuba biga batangiye amashuri.

Ibi byagarutsweho ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemezaga raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryo mu 2014 rijyanye n’impunzi.

Iri tegeko ryemerera impunzi uburenganzira butandukanye hagamijwe kuzifasha kwiyumva mu muryango nyarwanda. Imwe mu ngingo ikubiye muri iri tegeko ni uko ubu impunzi zishobora gushyingiranwa hagati yazo ubwazo cyangwa n’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Emmanuel Bugingo, yavuze ko hari icyahindutse mu mibereho y’impunzi ziri mu Rwanda kuko zimwe muri zo zabashije kubona akazi mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, serivisi z’amasuku n’ubucuruzi.

Yavuze ko kugeza ubu impunzi zibarirwa muri 44 261 ziri kwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo hirya no hino mu gihugu, aho bigana n’abenegihugu basanzwe.

Emmanuel Bugingo yavuze ko indi ntambwe yatewe ikwiye kwishimirwa ari ijyanye n’uko impunzi zitaba mu nkambi zafashishijwe kwinjira muri gahunda y’ubwishingizi mu kwivuza izwi nka ‘Mutuelle de Santé’.

Kugeza ubu iyi gahunda yamaze gushyirwamo impunzi zigera kuri 9 632, zingana na 86,2% y’impunzi zose zitaba mu nkambi.

Umuyobozi wungirije w’iyi Komisiyo, Alice Muzana, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze iri tegeko riri gushyirwa neza mu bikorwa. Iyi komisiyo yavuze ko izakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’ingingo zigenwa n’iri tegeko.

Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yagaragaje ko hari byinshi bimaze gukorwa hagamijwe guhindura ubuzima bw'impunzi ziri mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .