Impunzi zicumbikiwe mu Rwanda ntizizongera kugurirwa ibikoresho

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Impunzi ziri mu nkambi zitandukanye hirya no hino mu Rwanda zashyiriweho uburyo bushya bwo guhabwa amafaranga y’ibikoresho hakoreshejwe ikoranabuhanga, zikazajya zibyigurira aho kubihabwa nk’uko bisanzwe.

Ni nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, iry’ita ku biribwa, PAM, ku bufatanye na Equity Bank basinye amasezerano yo gutangiza iyo gahunda kuri uyu wa 4 Ukwakira 2017.

Ubusanzwe buri mpunzi iba mu Rwanda ihabwa ibikoresho nkenerwa bya buri munsi, birimo ibiryamirwa, ibyo gutekeramo, iby’isuku n’ibindi.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall yavuze ko wasangaga bisa nko kuzitesha agaciro, kuko zitagiraga uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo zishaka, nk’uko abantu basanzwe babikora.

Yagize ati “Impunzi zo mu Rwanda, zegereye amasoko nk’Abanyarwanda basanzwe. Kuziha amafaranga zikigurira ibikoresho ni ukuzongerera agaciro. Bizatuma kandi zigira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.”

Ahmed yakomeje avuga ko buri mpunzi izajya ihabwa amafaranga y’u Rwanda 2800 ku kwezi akazajya atangwa hagendewe ku mubare w’abagize umuryango ku buryo nk’umuryango ugizwe n’abantu 10 uzajya uhabwa 28 000 buri kwezi, ukayabona mu byiciro bine mu mwaka.

Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe kuzana ibikoresho by’impunzi byabahendaga dore ko byatumizwaga muri Aziya, ibindi bikava mu Burayi, bigatangirwa amafaranga y’ububiko n’ay’ubwikorezi; UNHCR yizeye ko izungukira muri ubu buryo bushya.

Ahmed ati “Tuzizigamira amafaranga menshi, ibaze nawe gutumiza ibintu mu Burayi, muri Aziya, ukabyishyura, ukabyikorera, byari bihenze cyane. Sinamenya umubare nyawo w’amafaranga umuntu azunguka ariko ibyo ari byo byose arahari.”

Nta mpunzi izafata amafaranga mu ntoki

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yasobanuye ko azajya ashyirwa ku ikarita iyi banki izaha buri mpunzi, ikazajya ijyanwa ku isoko kugira ngo nyiraho ahabwe ibyo akeneye.

Iyo karita imeze nk’izisanzwe zikoreshwa mu kubikuza, ATM/POS ariko yo irihariye kuko ifite konti nyinshi, ku buryo buri mpunzi zizajya ziyikoresha mu kubikuza cyangwa kwizigamira.

Namara yongeyeho ko inkambi zose zizegerezwa abacuruzi bakorana na Equity Bank, bakazajya bajya kurangura ibyo impunzi zikeneye, bakabizizanira ku giciro gito.

Ati “Ibyiza by’iyi gahunda muri rusange ni uko izaha ubwisanzure impunzi, bahabwe serivisi zihuse aho bari kandi itange akazi ku bandi. Ni nko gufata ikibi (ubuhunzi) ukagihinduramo ubuzima busanzwe.”

Uhagarariye UNCHR mu Rwanda yavuze ko hagiye kubanza gukorwa ubushakashatsi bakareba niba kuri buri nkambi iri mu Rwanda hazaboneka amasoko, nyuma bakazakora igeragezwa mu nkambizimwe mbere yo kugeza iyo gahunda hose.

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku biribwa, Jean-Pierre de Margerie avuga ko impunzi nyinshi ziba mu Rwanda zimaze imyaka zikoresha iri koranabuhanga mu kwigurira ibiribwa mu nkambi eshanu.

Yemeza ko nta kibazo na kimwe kigeze kigaraga muri ubwo buryo kuko Leta y’u Rwanda yabushimye, ndetse n’impunzi ubwazo zikanyurwa.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zibarirwa mu 170 000 ziganjemo izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’izo mu Burundi ziba mu nkambi esheshatu, Gihembe, Kigeme, Nyabiheke, Kiziba, Mugombwa na Mahama.

Umuyobozi uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Fall(hagati) ubwo yasinyaga amasezerano y'ubufatanye n'uwa Equity Bank Rwanda na PAM
Uhagarariye UNCHR mu Rwanda n'Umuyobozi wa Equity bashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa WFP mu Rwanda, Jean Pierre de Margerie yerekana ikarita impunzi zizajya zihahisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza