Impunzi zashyiriweho uburyo bwo guhabwa inguzanyo zo kwiteza imbere

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Ugushyingo 2018 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Impunzi ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, zigiye kugezwaho serivisi z’imari zizatuma zihabwa inguzanyo ngo zikore imishinga ziteze imbere. Ni ku bufatanye bwa Airtel-Tigo n’ikigo cy’imari iciriritse Umutanguha (UFC).

Amasezerano agenga icyo gikorwa yasinywe kuri uyu wa Gatatu. Witabiriwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Ikigo cy’u Rwanda cyorohereza abantu kugera ku mari (AFR), Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abandi bazakigiramo uruhare.

Biteganyijwe ko Umutanguha kizafasha impunzi kubitsa, kubikuza ndetse kohererezanya amafaranga binyuze ku ikoranabuhanga rya telefoni, ari yo mpamvu bazakorana na Airtel-Tigo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Imari iciriritse, Umutanguha Finance Company, Ndahayo Jules Théoneste, yavuze ko icyo gikorwa bagitekereje kuko impunzi ziri mu bantu batabona uburenganzira busesuye mu gukoresha imari.

Yagize ati “Ibyo tuzabafasha birimo kubitsa, kubikuza no koherezanya amafaranga cyane ko impunzi ziri mu bantu batagerwaho na servisi z’imari.”

Yongeyeho ko n’impunzi zifite imishinga bazaziguriza ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone hakoreshejwe umurongo wa Airtel-Tigo.

Impunzi zifuza inguzanyo n’izindi gahunda zirimo kubika no kubikuza, zizajya zikoresha umurongo wa Airtel na Tigo kandi nta ngwate zizajya zisabwa.

Umuyobozi wa Airtel-Tigo, Amit Chawla, avuga ko bishimiye kuba abafatanyabikorwa b’iyi gahunda yo gukorana n’impunzi

Yagize ati “Twe muri gahunda zacu dushishikazwa no guhanga udushya ndetse tunejejwe no kuba turi abafatanyabikorwa b’iyi gahunda, ku buryo ubu tugiye gutanga ibyangombwa byose bizoroshya iyi gahunda yo kubitsa no kubikuza.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cyorohereza abantu kugera kuri serivisi z’imari (AFR),Waringa Kibe, we avuga ko ibyifuzo byabo ari uko bifuza ko buri wese yagerweho n’imari

Ati “Twifuza ko abantu bose mu ngeri zitandukanye bagerwaho n’imari. Impunzi ziri muri abo benshi tugomba kugeraho zikamenya kwizigamira no gushora imari, kugira ngo zibashe kwiteza imbere.”

Yongeyeho ko impunzi zizabanza guhabwa amahugurwa ajyanye no gucunga imishinga mu rwego rwo kwirinda ibyayihombya.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yemeza ko icyo gikorwa ari ingirakamaro kuko kije ari igisubizo cy’intego yihaye ku bufatanye na UNHCR yuko impunzi zaba zibasha kwigira muri 2020.

Ubwo hari hamaze gusinywa amasezerano azorohereza impunzi guhabwa inguzanyo
Umuyobozi wa Airtel-Tigo, Amit Chawla, avuga ko bishimiye kuba abafatanyabikorwa b’iyi gahunda yo gukorana n’impunzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza