Impunzi z’Abarundi i Mahama zubakiwe ibigo mbonezamikurire bya miliyoni 250 Frw

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, yubakiwe ibigo mbonezamikurire y’abana bato bibiri bifite agaciro ka miliyoni 250Frw, bizafasha mu kwita ku mikurire y’abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu.

Ibi bigo byatashywe ku wa 5 Nzeri 2018, bifite ubushobozi bwo kwakira abana 880.

Ni inyubako ebyiri zirimo ibyumba umunani abana bigiramo, ahategurirwa amafunguro y’abana, imfashanyigisho, n’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro.

Minisitiri ushinzwe Impunzi n’imicungire y’ibiza, Debonheur Jeanne D’arc yasobanuye ko inkambi ya Mahama iri mu nkambi zituwe cyane, abana bayirimo bakaba bagomba kwitabwaho ari nayo mpamvu yahawe ibigo mbonezamikurire y’abana bato, ECDs.

Yagize ati «Muzi ko dufite gahunda y’irerero ry’abana bato no mu mpunzi, rero twahazanye iyi gahunda kuko nabo ni abantu, ni ibiremwa muntu tugomba kwitaho mu by’ukuri.”

Aya marerero yubatswe mu rwego rwo gufasha abana bo muri iyi nkambi gukura bafite uburere n’ubuzima bwiza, ndetse abana bamwe batangiye kubona umusaruro w’aya marerero ndetse bikanemezwa n’ababyeyi babo.

Umwe mu babyeyi ati “Umwana wanjye yatangiye kugira imico myiza itandukanye n’iy’abana batajya mu irerero kandi ubona ko afite n’ubumenyi bamwigisha. Iyo atashye arasuhuza, yakora amakosa agasaba imbabazi, byose ni ibintu babigisha.”

Inkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe, icumbikiye impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 58, biganjemo abana by’umwihariko abafite hagati y’imyaka itatu n’itandatu barasaga ibihumbi bitanu, umubare munini wabo ukaba wigira muri shitingi.

Ibigo mbonezamikurire bibiri byatashwe mu nkampi ya Mahama ku bufatanye bw’ imiryango itandukanye ikorera muri iyi nkambi irimo ADRA Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku abana UNICEF na Leta y’ u Buyapani.

Abana bahabwa uburere n'ubumenyi bujyanye n'ikigero bagezemo
Mu kigo mboneza mikurire y'abana bato mu nkambi ya Mahama harimo n'ibikoresho bibafasha kwidagadura
Muri iki kigo mbonezamikurire abana bitabwaho bw'umwihariko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza