Impunzi z’Abanye- Congo ziri mu myigaragambyo zakambitse ku biro bya HCR i Karongi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu myigaragambyo, zasohotse mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ku wa 20 Gashyantare 2018, zakambitse ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), zimwe zaharaye, izari zatashye zongeye kuhazindukira.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi [iyi myigaragambyo yabereyemo] , Ndayisaba François yabwiye IGIHE ko kugeza ubu impunzi amagana zakoze imyigaragambyo ziri ku biro bya UNHCR kandi harimo abaharaye.

Yagize ati “Bari hagati ya 300 na 400 gutyo bakikije igipangu cya HCR ni cyo cyenda guhungabanya umutekano ariko nta kindi ki bazo …. Bari kwangiza imirima y’abaturage gusa, kwituma, nta bwiherero bafite bari ku musozi gutyo.”

Yakomeje asobanura ko ikivunge cy’abari berekeje ku biro biro bya HCR bose atari ko baharaye kuko hari abahagarutse mu gitondo.

Yagize ati “Bamwe basubiye mu nkambi, abaharaye ni bake, harimo abagiye kuzanira ibiryo bagenzi babo ntabwo bose baharaye.”

Meya Ndayisaba wagiye yitabira ibiganiro n’izi mpunzi, avuga ko nta kindi zisaba atari ukongererwa amafaranga yo kubaho, zigasobanurirwa ko igabanuka ry’inkunga atari mu Rwanda gusa icyo kibazo kiri.

Impunzi ziri mu myigaragambyo ziganjemo abasore n’inkumbi ndetse n’abana bato, bamwe bavukiye mu nkambi. Meya Ndayisaba agasanga ibyo kuvuga ko bashaka gutaha batanazi aho berekeza.

Kugeza ubu izi mpunzi ntizikozwa ibyo zisobanurirwa.

Impunzi ziri mu myigaragambyo byatangajwe ko ari amagana mu gihe inkambi ya Kiziba icumbikiye z’Abanye-Congo barenga ibihumbi 17, bahunze igihugu cyabo mu myaka 20 ishize.

Ubwo izo mpunzi zari zigisohoka mu nkambi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko icyo gikorwa zakoze kitemewe, kuko n’ushatse gutaha abisaba neza, HCR ikamufasha..

Rwahama yanavuze ko kuba izo mpunzi zisaba gutaha nabyo biteye impungenge kuko iwabo hataratekana

Izi mpunzi zivuga ko inkunga zigenerwa yagabanutse cyane, kugeza aho ubu umuntu umwe agenerwa amafaranga y’u Rwanda 6700 yo kumutunga mu gihe cy’ukwezi. Ku bw’ibyo zikavuga ko aho kwicwa n’inzara zasubira ku ivuko nubwo zibwirwa ko hataratekana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) n’irishinzwe impunzi (UNHCR), yasabye abaterankunga kugira icyo bakora kugira ngo haboneke inkunga zihabwa impunzi zicumbikiwe mu Rwanda kuko yagabanutseho 25%.

Kugeza mu Ugushyingo 2017, WFP yatangaga ibilo 16.95 by’ibiribwa kuri buri mpunzi ku kwezi; bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’umunyu. Abandi bahabwaga Frw 7,600 (US$9) yo kugura ibiribwa mu masoko y’inkambi.

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu myigaragambyo ku biro bya HCR i Karongi
Impunzi z’Abanye- Congo zigaragambije ziganjemo abasore, bamwe bavukiye mu nkambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza