00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi nyinshi ziri kwinjira mu Rwanda ziturutse i Goma (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Itsinda rinini ry’abantu baturutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) binjiye mu Rwanda nyuma y’uko Leta ya RDC ibasabye ko bahunga inkengero z’Ikirunga cya Nyiragongo, ndetse nayo ikemera kuzabafasha kwimukira mu gace ka Sake.

Amakuru y’ibanze ari kuvuga ko izi mpunzi ziri kwakirirwa mu Ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo ritakirimo abanyeshuri.

Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda nizo ziherekeje izo mpunzi ndetse imodoka ifite indangururamajwi iri kuzenguruka mu Mujyi wa Gisenyi imenyesha impunzi aho zerekeza.

Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bikekwa ko rishobora kongera kubaho.

Mu butumwa bwaciye kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi, Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, yatangaje ko abaturage bo mu Mujyi wa Goma bagomba kwimukira mu gace ka Sake, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho mu minsi iri imbere.

Yongeyeho ko “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga gisanzwe kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Méthane, ibishobora kuba byateza impanuka zikomeye.

Yongeyeho “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

"Twafashe icyemezo cyo kwimura abaturage bava mu duce twavuzwe haruguru bakerekeza mu Mujyi wa Sake. Iyimurwa rizakorwa mu mutuzo kandi nta guhutazwa hakoreshejwe uburyo bwo gutwara abantu buzatangwa n’ubuyobozi bw’Intara muri buri gace bireba."

Ikarita yerekana ibice byasabwe kwimuka
Impunzi nyinshi ziturutse muri Congo ziri kwinjira mu Rwanda nyuma y'uko ziburiwe ku iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo
Izi mpunzi zatangiye kwinjira mu Rwanda ahanagana Saa mbiri z'igitondo
Inzego z'umutekano ni zo zari ziyoboye izo mpunzi, bakabereka aho bajya
Inzego z'umutekano zayoboye impunzi zinjiye mu Rwanda
Impunzi zinjiye mu Rwanda zari zituye mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo
Izi mpunzi zigiye kuba zicumbikiwe mu ishuri rya College de Gisenyi Inyemeramihigo
Mu mpunzi zinjiye mu Rwanda harimo n'abaje mu modoka
Ubwo izi mpunzi zageraga mu Rwanda, imihanda y'Umujyi wa Gisenyi yari yuzuyemo abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .