Impunzi 240 zimaze gutaha kuva hakurwaho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yatangaje ko abanyarwanda 240 ari bo bamaze gutaha mu gihugu nyuma yo gukurirwaho sitati y’ubuhunzi.

Sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze kuva mu mwaka wa 1959 kugeza 1998 yarangiye ku itariki ya 31 Ukuboza 2017.

Leta y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga hirya no hino mu bihugu byahungiyemo Abanyarwanda, ibasaba gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro cyangwa bagashaka ibyangombwa bibemerera kuba mu bihugu bahungiyemo mu gihe baba bashaka kuhaguma.

Umuyobozi ushinzwe impunzi muri MIDIMAR, Rwahama Jean Claude yabwiye IGIHE ko nubwo abamaze gutaha ari bake, Leta y‘u Rwanda yakoze ibyo yagombaga gukora byose ngo yorohereze ababishaka.

Yagize ati “Icyo twagombaga gukora twaragikoze ngira ngo tumaze kubivuga inshuro nyinshi cyane, icyo dukora ni ukubakira.”

Nubwo u Rwanda rwasabye abashaka gukomeza kuba mu bihugu bahungiyemo kwaka ibyangombwa bakahaba batitwa impunzi, Rwahama yavuze ko nka MIDIMAR nta wurabibamenyesha icyakora avuga ko bishoboka ko baba banyura muri za Ambasade z’u Rwanda ziri hirya no hino ku isi.

Sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda yararangiye , nyamara hari bimwe mu bihugu byinangiye cyangwa bikibigendamo gahoro.

Urugero nk’igihugu cya Uganda giherutse gutangaza ko kitazakuraho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bagihungiyemo, ngo kuko hari n’abandi cyakira bagihunga.

Rwahama abajijwe ikiri gukorwa ngo ibyo bihugu byubahirize uwo mwanzuro, yavuze ko icyangombwa ari uko u Rwanda rwakoze ibyo rwasabwaga.

Yagize ati “ Ntabwo twavugira ibindi bihugu. Hari ibyo twashoboye gukora nk’igihugu cyakira abo bantu kandi turacyabakira.”

MIDIMAR itangaza ko impunzi z’abanyarwanda zirebwa n’icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi zingana n’ibihumbi 16.

Mu gihe baba badatahutse cyangwa ngo bake ibyangombwa byemewe n’amategeko byo kuba aho bari, bazafatwa kimwe n’abandi baba mu bihugu mu buryo butemewe n’amategeko, aho bashobora gufungwa cyangwa koherezwa mu Rwanda ku ngufu.

Ishami rya Loni ryita ku mpunzi rivuga ko Abanyarwanda basaga miliyoni 3.5 batahutse mu gihugu ku bushake kuva mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza