Impungenge z’impuguke Linda Melvern ku mahanga apfobya Jenoside n’irekurwa ry’abayikoze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Linda Melvern umwe mu bantu icyenda baherutse kwambikwa na Perezida Kagame,Impeta z’Ishimwe ziswe ‘Igihango’, amaze imyaka 23 yarahariye ubuzima bwe kubwira isi amarorerwa yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanditse ibitabo bibiri bivuga ukuntu Jenoside yateguwe n’uburyo amahanga n’umuryango w’Abibumbye batereranye Abanyarwanda bakicwa, ubu aritegura gusohora icya gatatu.

Mu kiganiro na The New Times yagarutse ku buryo amateka ye ahuye n’ay’u Rwanda n’akababaro n’impungenge aterwa n’amahanga n’abantu ku giti cyabo bapfobya Jenoside ndetse n’abayikoze bari barakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR bakomeje kurekurwa.

Melvern avuga ko mu 1994 yandikaga igitabo ku bikorwa bya Loni yari igiye kumara imyaka 50 ishinzwe, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.

Ngo yashoboye kubona inyandiko zerekana inama z’Akanama ka Loni zaberaga mu ibanga, ibintu bidakwiye kuko uyu muryango ujya gushingwa bitari byitezwe ko imyanzuro ikomeye ku batuye isi izajya ifatirwa mu ibanga.

Yatunguwe no gusanga Akanama k’Umutekano karanzuye kuvana ingabo za Loni mu Rwanda aho kuzongerera igihe n’ubushobozi bwo gutabara abicwaga muri Jenoside.

Ati “Iyo dosiye nahishuriwe yerekanye buri gihugu [cyo muri ako kanama] aho cyari gihagaze, ubu tuzi uko u Bufaransa bwari umunyamuryango ukomeye wakoze iyo bwabaga buhisha isi ko Jenoside yaberaga mu Rwanda, bubwira ibindi bihugu ko abapfa bazira intambara isanzwe.”

Iyo nyandiko y’ibanga Melvern yabonye yayihereyeho yandika igitabo abanje kuvugana n’abadipolomate ndetse na Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda, UNAMIR, bahuye muri Nzeri 1994.

Igitabo cya mbere ‘A People Betrayed and Conspiracy to Murder’ cyerekana uko Jenoside yateguwe, ingengabitekerezo iyiri inyuma n’abayiteye inkunga nk’Abanyamisiri bagurishije imihoro yakoreshejwe mu 1993.

Ati “Ubwo nazaga i Kigali nasabye kureba muri Ambasade ya Misiri. Nari nzi ko ari igihugu cya mbere gitera inkunga ‘Hutu Power’ kandi ko Boutros Boutros Ghali, Umunyamisiri wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni icyo gihe yoroshyaga ihererekanywa ry’izo ntwaro yifashishije u Bufaransa.”

Ntiyiyumvisha uburyo itangazamakuru mpuzamahanga ryime amaso Jenoside yakorewe Abatutsi

Ababazwa n’uko itangazamakuru mpuzamahanga ritahaye agaciro impuruza z’imiryango mpuzamahanga yakoreraga mu Rwanda, nka Croix Rouge yavugaga ko hari gukorwa Jenoside.

Ati “Nk’umunyamakuru w’Umwongereza, Richard Dowden, yaje mu Rwanda, uwari uyoboye Croix Rouge, Philipp Gaillard, amubwira ko Abatutsi bari gutegurirwa Jenoside, ntiyabyemera nyuma y’iminsi itatu aritahira. Ubwo Jenoside yatangiraga nabwo ibitangazamakuru byarayirengagije, ndibuka ku ya 28 Mata, Oxfam yasohoye itangazo ry’uko hari kuba Jenoside mu Rwanda, iyo nkuru ihabwa igika kuri paji ya 15 ya The Guardian.”

Perezida Kagame ashimira umwongereza Prof. Linda Melvern, Umwanditsi akaba n’impuguke mu bya Jenoside

Linda Melvern asanga isi yari ihugiye mu ntambara mu cyahoze ari Yugoslavia ku buryo yongeye kugarura amaso mu Rwanda nyuma y’irahira rya Nelson Mandela muri Afurika y’Epfo ryari ryitabiriwe n’abanyamakuru basaga 250.

Yagize ati “Nabwo baje gutangaza ibibera mu Rwanda mu buryo bufutamye, bakabikoraho kuko yari inkuru ishyushye gusa, ntibacukumbuye ngo bahere ku bintu by’ingenzi nk’urugero kwereka isi akamaro k’icengezamatwara, ubugome bw’abicanyi … ntawe nabonye abikoraho inkuru.”

Kugeza n’ubu isi ntirakura isomo ku byabaye mu Rwanda, abakoze Jenoside bashyize ingufu mu kuyihakana no kuyipfobya

Linda Melvern yemeranya n’impuguke zivuga ko gupfobya Jenoside ari cyo cyiciro cyayo cya nyuma. Yemeza ko guhakana Jenoside byatangiye iri kuba bikaba bigikomeje no muri iki gihe.

Ati “Wabonye ‘Untold Story’ ya BBC, filimi ishaka kwerekana ubumenyi bw’urucantege buvuga ko Abahutu benshi bapfuye kurusha Abatutsi, ni akumiro. Naricaye ndayireba intera ihungabana kandi ni na cyo gitabo cyanjye gishya kivuga; ko abantu batazi ububi bw’ingengabitekerezo, ububi bw’abakoze Jenoside bidegembya n’ababashyigikiye.”

Yakomeje ati “Mpangayikishijwe by’umwihariko n’irekurwa ry’uwari ayoboye icengezamatwara rya Hutu Power, Ferdinand Nahimana wemerewe kwidegembya nyuma y’imyaka 20 ari mu gihome. Ntiyemeye ibyaha bye, ntiyafashije abashinjacyaha, yakomeje gusakaza ingengabitekerezo ye y’ubupfapfa mu bitabo akiri no muri gereza, ubu ni umuntu uri hanze kimwe n’abandi ntiwamenya aho ari ibyo akora, ntawe ubigenzura.”

Uyu mutegarugori asanga umucamanza Theodor Meron uyoboye Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha, MICT yararekuye abari barafunzwe na ICTR mu ibanga agafata umwanzuro ari wenyine.

Melvern asanga Meron yarakoreshejwe n’u Bufaransa kuko bwanamuhaye umudari wa ‘Legion d’Honneur’ uruta iyindi uhabwa abakoreye ibikomeye icyo gihugu.

Aterwa isoni no kuba u Bwongereza budakora ibihagije mu gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside baburimo hakaba hashize imyaka 11 bacyidegembya.

Abantu basaga batanu bakekwaho Jenoside baba mu Bwongereza ntibari bakurikiranwa n’inkiko z’icyo gihugu cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda.

Ati “ Tekereza ukuntu naguye mu kantu nk’umunyamakuru uperereza wihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo nari muri bisi hafi y’ahategerwa gari ya moshi hitwa Kings Cross muri Londres nkabona Vincent Brown (ukekwaho Jenoside) ari muri bisi! Nka bariya ntibakwiwe kurekurwa hatanzwe ingwate, narumvise ngo anafite aho ahuriye na FDLR.”

Linda Melvern anashavuzwa n’uko imanza za ICTR zakoreshejwe n’abakoze Jenoside bagasakaza ubuhakanyi bwa Jenoside no kugoreka amateka mu myiregurire yabo.

Ati “Kugeza ubu hari abantu 61 babi [bafunzwe na ICTR] ariko mfite ubwoba bw’uko bazarekurwa […] Hari ububiko bw’inyandiko bwa ICTR, gusa nemeza ko amakuru make ari yo ahabwa abashakashatsi; nshaka ko yose ashyirwa ahagaragara.”

Avuga ko agiye gusaba ko ubuhamya bw’umwe mu bayobozi b’Interahamwe bwamaze iminota 60 muri ICTR buzashyirwa ahagaragara; kuko nta nyigo yigeze ikorwa kuri uwo mutwe w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nibura ngo isobanurire isi aho uhuriye n’imitwe y’iterabwoba nka Leta ya Kiyisilamu.

Yizeza Abanyarwanda ko azamara ubuzima asigaje ku isi arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane mu Burayi na Amerika, nubwo ari akazi katoroshye. Ati “Burya ukuri guca mu ziko ntigushye.”

Prof Linda yambikwa impeta y'ishimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza