Impungenge kuri serivisi zo kuboneza urubyaro nyuma y’uko Kiliziya Gatolika izihagaritse

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Nzeri 2016 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Impungenge zikomeje kwiyongera ku musaruro wabonekaga muri serivisi zo kuboneza urubyaro, nyuma y’uko Kiliziya Gatolika ifashe umwanzuro wo guhagarika izo serivisi mu bitaro byose ifite mu Rwanda.

Nk’uko The East African yabitangaje, Dr Anicet Nzabonimpa, impuguke mu bijyanye no gukwirakwiza serivisi zo kuboneza urubyaro mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, avuga ko iki cyemezo kizashyira igitutu ku bitaro n’ibigo nderabuzima bya leta, ngo hazibwe icyuho cyasizwemo n’amavuriro ya Kiliziya Gatolika.

Mu ibaruwa aheruka kwandikira amavuriro yose ari muri Diyosezi ya Butare ayobora muri Kanama, Musenyeri Philippe Rukamba, yasabye amavuriro yose n’ibitaro gukurikiza amabwiriza yavuze ko ari ayo mu myaka itanu ishize.

Ati “Mu 2010 inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda yagaragaje neza ko serivisi zo kuboneza urubyaro zitagomba gutangwa ariko bimwe mu bitaro byacu ntabwo byubahirije ayo mabwiriza.’’

Amenshi muri ayo mavuriro ari mu byaro, ku buryo bishobora kugira ingaruka ku ntambwe guverinoma yari imaze gutera mu bijyanye no kuboneza urubyaro, aho igihugu cyabashije kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage biturutse ku mahirwe yazamutse cyane y’abagore bakabasha kwiga, umubare munini w’abagore mu mirimo inyuranye n’iterambere ry’imibereho y’ingo.

Ibi byose byazaga byiyongera ku buryo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro abashakanye bifashisha buboneka mu mavuriro.

Ibarura ry’ubwiyongere bw’abaturage n’imibereho yabo (DHS) 2014-2015, rigaragaza ko abarenga kimwe cya kabiri (53%) cy’abagore bashatse bose bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Hagati ya 2005 na 2010, igipimo cyo kubyara mu Rwanda cyagabanutseho 25%, nk’uko bigaragazwa na Banki y’Isi.

Impuguke zivuga ko gutakaza umufatanyabikorwa ukomeye nka Kiliziya Gatolika muri ibyo bikorwa bishobora gutuma hongera kubaho ubwiyongere bw’abaturage butunguranye, mu gihe amavuriro ya leta atabasha kugera kuri ba baturage batatanye mu byaro.

Biteganywa ko abaturage b’u Rwanda mu 2032 bazaba bageze kuri miliyoni 16.3, bakiyongeraho abagera kuri kimwe cya kabiri ugereranyije n’abaturage bahari uyu munsi, ariko nta gikozwe uyu muvuduko ushobora kurenga uteganywa hagendewe ku bipimo by’ubukungu bw’igihugu.

Kiliziya Gatolika ivuga ko yifuza ko abashakanye bakoresha uburyo bwa kamere, nk’uko Musenyeri Rukamba yabibwiye IGIHE ubwo yatangazaga umwanzuro we.

Ati “ Tubona ari ibintu abantu bagomba kwitondera cyane cyane ko gukoresha inshinge bigira ingaruka nyinshi. Ni ibintu abantu batari bakwiye kwirukira nta muganga cyangwa nta wundi ukureba hafi, kandi no mu buryo busanzwe twumva umugabo n’umugore bakimenya, bakubahana kuko ari byo bihuye n’umuco wacu wa Kiliziya, bagakoresha ibijyanye no konsa igihe kirekire.”

Umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Abdul Namugongo, we agaragaza impungenge zikomeye ku buryo Kiliziya ishyigikiye bwo kuboneza urubyaro.

Ati “Uburyo bwa kamere mu kuboneza urubyaro bukunda kunanirana ku kigero kiri hejuru kubera nk’abagira imihango ihindagurika ku buryo bisaba ubushishozi budasanzwe butapfa kuboneka ku baturage barimo abatarize,’’

Musenyeri rukamba we ubwo yatangazaga umwanzuro wa Kiliziya Gatolika, yavuze ko uburyo buhari butangwa mu mavuriro bugira ingaruka zihariye ku buzima.

Gusa Dr Nzabonimpa akomeza agira ati “Ibibazo bishora gushamikira ku buryo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro ntaho bitaniye n’ibishobora guterwa n’undi muti uwo ariwo wose.’’

Mu guhangana n’icyuho cya Kiliziya Gatolika, RBC iheruka gusaba guverinoma gufasha uturere kubona abakozi mu mavuriro yose mu gihe izi serivisi zizaba zitagitangirwa mu mavuriro ashamikiye kuri kiliziya.

Abagore bari gusuzumisha abana nyuma ya serivisi zo kuboneza urubyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza