Impungenge ku buzima bw’abatwara imyanda i Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali uza ku isonga muri Afurika mu yisukuye. Guhera ku muhanda nyabagendwa kugera mu ngo z’abaturage, isuku yarimakajwe kandi ni ngombwa kuko ari isoko y’ubuzima.

Ibi ariko ntibyapfuye kwikora. Ubuyobozi bwashyizeho ingamba zirimo gushyiraho ibimoteri rusange no gushishikariza abikorera kujya mu rugamba rwo gukusanya imyanda mu ngo, bakayijyana muri ibyo bimoteri usanga kure y’ahatuye abantu.

Buri rugo cyangwa ahandi hantu hakorerwa ikintu runaka, rutanga amafaranga yagenwe ku kwezi, akishyurwa ba rwiyemezamirimo na bo bakishyura abakozi, bakora akazi katoroshye ko gutwara imyanda bayigeza ku modoka zijya kuyimena ahabugenewe.

Icyakora iyo witegereje uburyo abakozi bo hasi babandi bazenguruka mu ngo batwara imyanda babikora, ntiwabura kugira impungenge kuko abenshi nta bwirinzi bagira, yaba ku ntoki zabo cyangwa ku myanya y’ubuhumekero nko munwa n’amazuru.

Imyanda itabora ishobora gukomeretsa uyitwaye, utaretse ko n’itabora yamutera indwara cyane cyane iz’uruhu n’iz’ubuhumekero.

Abatwara imyanda nta bwirinzi

Ingingo ya Gatandatu y’amabwiriza Nº 01/09 yo kuwa 15/09/2016 y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye isuku mu mujyi, iteganya ko kugira ngo wemererwe gukusanya no gutwara imyanda Koperative cyangwa sosiyete ikora akazi ko gukusanya no gutwara imyanda igomba kuba ifite icyangombwa gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.

Igomba kandi kuba ifite ibikoresho byabugenewe mu gukora ako kazi birimo ibi bikurikira (imodoka ipfundikiye kandi yipakurura, udupfukamunwa, boti, n’uturindantoki).

Igomba kuba ifite abakozi bahagije, babifitiye ubumenyi kandi barahawe urukingo rwa Tetanus.

Iyi ngingo kandi iteganya ko izi sosiyete cyangwa koperative zigomba kugira uburyo bwo kwirinda indwara ziterwa n’imyanda kandi bakagira imyambaro ibaranga.

Muri iki cyumweru ubwo twateguraga iyi nkuru, Umunyamakuru wa IGIHE, yageze hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ubwo abakozi bakura imyanda mu ngo bari mu kazi.

Ahagana mu saa yine zo kuwa Gatatu, ubwo yari ageze ahitwa mu Rwampara, yahasanze abakozi ba Ba Heza Ltd, itwara imyanda i Gikondo, barimo kuyipakira mu modoka zagenewe kuyitwara.

Bari abakozi bagera kuri 12 barimo umugore umwe wagendaga akubura ahamaze gukurwa imyanda. Hari n’umwe mu babahagarariye. Hafi ya bose ntawari wambaye akarindamunwa cyangwa uturindantoki.

Hari abavuga ko kutikingira biterwa n’imyumvire. Umwe ati “Njyewe rwose ntabwo nakambara kuko nakambaye rimwe numva mbuze umwuka. Kwambara akarindantoki byo n’iri zuba ihita yuzuramo ibyunzwe, njyewe rwose ntabwo nayambara”.

Mu yindi koperative twagezemo ariko abakozi bagashima ko tutabatangaza, bagaragaje ko ibi bikoresho byo kubarinda batabihabwa, by’umwihariko hari umaze umwaka akora umaze guhabwa akarindantoki n’uturindamunwa inshuro imwe gusa.

Hari uwagize ati “Ibyo by’uturindantoki ntabwo tubizi, gukingirwa indwara nta byo bankoreye nagize amahirwe bampa akazi. N’inkweto ni izanjye niguriya kandi nzimaranye amezi make mbere nakoreshaga izindi zitari boti”.

Ku kijyanye no gukingirwa Tetanus, ni ingingo benshi mu batwara imyanda no kuyikusanya ibatungura cyane.

Hari n’abavuga ko hari bwo usanga ibikoresho byabo bisaza bagatinda guhabwa ibindi bityo bagahitamo guterura iyi myanda batikingiye.

Gusa bamwe mu bayobora amakoperative yo gukusanya no gutwara imyanda bavuga ko bubahiriza ibyo Umujyi wa Kigali ubasaba.

Umuyobozi wa Ba Heza Ltd, Uwimana Thérèse, yabwiye IGIHE ko mu masezerano bagirana n’umujyi wa Kigali iyo bajya guhabwa uburenganzira bwo gukusanya no gutwara ibishingwe harimo ko bemera ko bagomba kwita ku bakozi babo.

Yakomeje avuga ko “Ubundi kwita ku bakozi ni ukubaha ibikoresho bya ngombwa bijyanye n’isuku n’isukura kandi turabibaha gusa iyo tubibahaye ntabwo babikoresha.”

Umuyobozi wa AGRUN Ltd, Mitali Diogene yabwiye IGIHE ko aba bagira uburyo bwo kwita ku bakozi babo no kubashakira ibikoresho uko bashoboye ariko ngo hakabaho na bamwe bagifite imyumvire ituma banga kwambara imyambaro y’akazi bahabwa.

Ubuzima bw’abatwara imyanda mu ihurizo

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, Ciza Philbert yabwiye IGIHE ko hari indwara zirimo Tetanus, abatwara imyanda bashobora kwandura.

Yagize ati “Tetanos ni indwara yandura binyuze mu ruguma iyo umuntu yikomerekeje bacteria zayo ziba mu mwanda inyuranye zikamwinjiramo. Niyo mpamva ari ngombwa gukingirwa iyo ndwara”.

Hari abatwara imyanda usanga babikora barimo no kurya, ibi ni ugushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko bashobora kwandura indwara z’impiswi harimo izitera ibyorezo mugihe umuntu atakarabye intoke (macinya, typhoid, korera n’izindi).

Kuba nta turindamunwa bambara, bashobora kwandura indwara z’ubuhumekero ziterwa ahanini n’imyuka iva mu bishingwe bitangiye kubora no mu mukungugu uva mu bishingwe.

Iyi myanda iba ivanze ari myinshi irimo itabora n'ibora
Abakora iyi mirimo yo gupakira imyanda ntabwo bambara uturindantoki

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza