Impungenge ku buryo abahamijwe Jenoside bafashwa mbere yo gufungurwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Mata 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Mu rugendo u Rwanda rwiyemeje rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari byinshi bikorwa mu kwita ku bagiye gufungurwa, nubwo hakomeza kugaragazwa impungenge ku rwego bikorwaho rushobora kuba rudahagije.

Izi mpungenge ziheruka kugarukwaho na Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, mu mugoroba wo Kwibuka wabereye i Nyanza ya Kicukiro ku wa 11 Mata 2019.

Yabanje gushima uburyo Perezida Paul Kagame yayoboranye ubuhanga budasanzwe urugendo rwo guhagarika Jenoside, ariko akomeza ati “Nk’ubu twamubwira ko tutizeye neza uko abakoze Jenoside bagahanirwa iki cyaha bategurwa kugira ngo basubire muri sosiyete barangije igihano. Tubona bidakorwa mu buryo buhagije.”

Imibare igaragaza ko nibura abantu basaga 800 bafungiwe ibyaha bya Jenoside bazafungurwa muri uyu mwaka, mu 2020 babe 920, bagere ku 1496 mu 2021, babe 3620 mu 2022 na 2012 mu mwaka wa 2023.

Nyuma yo kurangiza ibihano hari abafungurwa bacyinangiye ku gusaba imbabazi abo bahekuye ndetse hari benshi bazi aho bajugunye imibiri y’Abatutsi bishe, ariko nyuma y’imyaka 25 hari itarashyingurwa mu cyubahiro ikwiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yabwiye IGIHE ko bikwiye ko uburyo abafungurwa baherekezwa bwongerwamo imbaraga, kuko guhinduka k’umuntu akitandukanya n’ingengabitekerezo yamubase igihe kinini, bifata igihe.

Ati “Hari ibikorwa ubu bigomba gukomeza mu gihe bakiri muri gereza, uko bafashwa, inyigisho bahabwa, kuko muri gereza ntibafungwa ngo babe mu nkuta za gereza gusa, kandi ibyo si ibikorwa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge gusa.”

Yavuze ko iyo bafunguwe hari ibindi bikorwa by’isanamitima bikomeza, kuko “uwakoze icyaha kiremereye nka kiriya aba yarakomeretse bikomeye, ku buryo na we aba akeneye isanamitima rimubohora kugira ngo ahinduke koko.”

Ibyo ngo bigomba kongererwa imbaraga kuko muri iki gihe hafungurwa abantu benshi, cyane ko nk’abari barakatiwe imyaka iri hejuru y’icumi, abenshi irimo kurangira.

Ati “Nukurikirana uzasanga ubu uturere twarahagurukiye gusura abafungiye mu magereza, kugira ngo bahure na bo babaganirize, abo bantu baba bamaze igihe bafunzwe badaheruka hanze, iyo bahuye n’ubuyobozi bwabo bukumva n’ibibazo bafite, bagahura n’abahagarariye abarokotse Jenoside, bigira uruhare rukomeye cyane mu kubategura mu mihindukire ya bo no gusohoka biteguye kubana n’abandi mu mahoro kandi no kwakirwa.”

“Imiryango yabo, abaturanyi babo, na bo bamenyeshwe, bategurwe, banamenye ko abo bantu bazafungurwa kuko harimo n’abadafite amakuru, abaheruka abantu barafunzwe akaba atazi azanafungurwa ryari. Ni ngombwa rero ko babona amakuru kugira ngo nabo nibafungurwa, nibahura, ntibatungurwe.”

Iyo ngingo inashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, uvuga ko mu bihe bitandukanye bakomeza gutanga ibiganiro kuri Jenoside, bihoraho buri mwaka no mu gihe cyo Kwibuka by’umwihariko.

Avuga ko hagomba kubaho ingamba zihoraho mu kwigisha abagororwa, kuko uwarekuwe wongeye gukora icyaha akurikiranwa n’amategeko. Abacitse ku icumu kandi baba bakeneye kuganirizwa ku buryo bwo kwakira ababahekuye igihe barekuwe.

Ati “Si ukuvuga ko hari imyitwarire yindi idasanzwe, ahubwo kenshi usanga batamenya ko imyaka (ababahemukiye) bakatiwe, 19, 15, 20 … irangiye, noneho bababona hanze ukabona baje gutaka bati ‘gereza yafunguye umuntu atararangiza ibihano’, kandi twasuzuma tugasanga igihano yarakirangije ahubwo byaturutse ko amakuru atigeze atangwa ngo abacitse ku icumu babe babizi ko imyaka yihuta, irangiye.”

Abafungiwe Jenoside hasigaye 30 ku ijana

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Sengabo Hillary, yavuze ko muri gereza haba gahunda nyinshi zo kwigisha abahamijwe Jenoside kandi zitanga umusaruro nubwo atari kuri bose.

Ati “Abakoze Jenoside iyo tumaze kubona hari abemeye icyaha bakumva bahindutse, bandikira abo biciye abantu noneho tukabahuza bakabasaba imbabazi. Ibyo bikorwa nibura biba bigaragaza ko wa muntu twigishije igihe kirekire runaka yagaragaje ikimenyetso cyo guhinduka.”

“Uwo mubare uracyari mutoya ugereranyije n’abakoze icyo cyaha, ariko tubategura uko bikwiye, tukabigisha, hanyuma urangije igihano cye agataha. Tuvuge ko urangije igihano cyawe wenda cy’imyaka 20 utarandika usaba imbabazi umuryango wiciye, ntabwo twakugumishamo ngo kubera ko wenda utarasaba imbabazi cyangwa ngo utugaragarize ko wahindutse, gusa muri rusange baba bagaragaza ko bahindutse.”

Yavuze ko kwizera ko inyigisho zabo zitanga umusaruro babirebera mu kuba umuntu afungurwa yarahamijwe ibyaha bya Jenoside, ntazagaruke muri gereza ashinjwa ingengabitekerezo yayo.

SSP Sengabo yakomeje ati “Ubu 30 ku ijana ni bo bakoze Jenoside basigaye muri gereza, ni wo mubare muto w’abagororwa dufite, abenshi ni abakoze ibyaha bisanzwe. Ubwo ni ukuvuga ngo abandi barafunguwe, bari mu baturage basanzwe, abandi bakoze imirimo nsimburagifungo. Iyo tubonye abantu basohotse ntibagaruke kubera ingengabitekerezo ya Jenoside, niho duhera tuvuga ngo wenda baba barigishijwe baranafashe.”

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishishikariza ubuyobozi kujya buba hafi abaturage babwo bafunzwe, bukabaganiriza ndetse bugafasha abamaze kubohoka, gutera intambwe yo gusaba imbabazi no gusaba abahemukiwe kuzitanga.

Bamwe mu bagororwa bafungurwa baremeye gusaba imbabazi imiryango y'abo bahekuye muri Jenoside
Umuryango uharanira Inyungu z'Abacitse ku Icumu, IBUKA, wagaragaje impungenge ku buryo abahamijwe icyaha cya Jenoside bafashwa mbere yo gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza