00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku bashobora guta ishuri kubera icyemezo cyo gusibiza abatsinzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu barezi bagaragaje impungenge ko gahunda yo gusibiza abanyeshuri batatsinze iherutse gushyirwaho na Minisitiri y’Uburezi ishobora kongera umubare w’abata ishuri.

Mu ntangiriro z’ Ukwakira 2021 ni bwo Mineduc yatangaje umwanzuro wo gusibiza abanyeshuri 60.642 batsinzwe ibizamini bya Leta birimo ibisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).

Ku wa 20 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Uburezi yashyizeho iteka rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi riteganya uko abanyeshuri bo yindi myaka y’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro nabo bashobora kwimurwa, gusibizwa cyangwa kwirukanwa. Intego ni iyo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Bije bihindura gahunda yo kwimura abanyeshuri bose izwi nka “promotion automatique” yari imazeho imyaka 10, aho hasibizwaga abatarenze 10%.

Amakuru dukesha Rwanda Today agaragaza ko bamwe mu barezi bagaragaje impungenge ko izo ngamba nshya zishobora gutuma umubare w’abava mu ishuri wiyongera.

Akarikumutima Regine yagize ati “Abanyeshuri n’ababyeyi bari bamaze imyaka myinshi bamenyereye ‘promotion automatique’. Uku guhita ikurwaho kunaje mu bihe by’icyorezo n’ibigo by’amashuri byuriza amafaranga bishobora gutuma abanyeshuri benshi barivamo.”

Bavuga ko hakenewe gushyirwaho ingamba zihariye zo kugenzura ko abana bakomeza kugana amashuri kuko ababyeyi bamwe bashobora kumva bagowe no gukomeza kubajyanayo.

Mineduc ivuga ko mu myaka yashize ibyumba by’amashuri byari bike. Mu gihe Guverinoma isanga kuba umubare wabyo warongewe ndetse n’abarimu bakongerwa bizafasha mu guhangana n’ikibazo cyo gusibiza abatsinzwe ariko hari abasanga ibyo bidahagije kuko hari n’abanyeshuri bashobora kutazemera kugaruka kwiga.

U Rwanda rurashaka kugabanya abana bava mu ishuri bakazaba bageze kuri 1% mu 2024. Ubu bari kuri 6% mu mashuri abanza naho mu yisumbuye bakaba 7% nk’uko byerekanwa n’Ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) muri uku kwezi.

Ubwo yavugaga kuri izo mpinduka, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko gufata icyemezo byaturutse ku mpamvu nyinshi zirimo n’uko isoko ry’umurimo ryari rimaze igihe kinini ribisaba ngo kuko bamwe mu barangizaga amashuri bagaragazaga icyuho mu bumenyi.

Yagize ati “Hari impamvu zabyo nyinshi, ubundi uburezi bureba igihugu ntabwo ari Minisiteri y’Uburezi cyangwa amashuri ahubwo tureba isoko ry’umurimo. Nubwo tuvuga ko aba bakiri mu mashuri abanza bakizamuka no mu cyiciro rusange ariko nibo bazamuka bakavamo abarimu dutegereje n’abandi bayobozi b’igihugu bose.”

“Ntabwo rero twakomeza kwirengagiza icyo isoko ry’umurimo rivuga, buriya iyo bavuze ireme ry’uburezi humvwa byinshi ariko abakira abanyeshuri bagaragaza impungenge.”

Impuguke mu by’uburezi zemeza ko gusibiza umunyeshuri mu gihe hari ibyo atarageraho ari byiza ariko bisaba kumufasha by’umwihariko.

Abanyeshuri bari mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .