Kwamamaza

Impungenge ko jenoside yakongera kuba: Akarere ka Nyanza ku isonga

Yanditswe kuya 7-08-2016 saa 16:02' na Prudence Kwizera


Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC (National Unity and Reconciliation Commission) bwerekana ko 32.8% by’abatuye Akarere ka Nyanza babona Jenoside ishobora kongera kuba mu Rwanda, aka karere kakaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo mu bemeza ko hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z’amoko ku ijanisha rya 67.1%.

Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu buba bugamije kureba uko ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bihagaze hashingiwe ku ngingo zitandukanye zijyanye n’imibereho yabo.

Mu Ukuboza 2015 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashyize ahagaragara ubu bushakashatsi, ubu ikaba iri kuzenguruka intara zose isobanura ibijyanye nabwo.

Imibare igaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigereranyo cya 92.5% buvuye kuri 82,3% yo muri 2010.

Mu ngingo nyinshi zibanzweho mu bushakashatsi bushya bukubiye hamwe mu gitabo cyitwa “Rwanda Reconcilition Barometer”, bwerekana ko mu gihugu hose Akarere ka Nyanza ariko kaza inyuma y’utundi mu kugirira icyizere ibikorwa byose bikorerwa Abanyarwanda birimo kubabanisha neza, politike, ubutabera umutekano n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa NURC, Fidèle Ndayisaba yagize ati “Birumvikana rero ko ubu ari umwanya wo kugira ngo Akarere kigereranye n’utundi aho gasanze hakiri inyuma bicare barebe impamvu, noneho ariko be gutinda muri icyo ngicyo ahubwo bagire ibyo bakora kugira ngo bazamure, kuko ibyagezweho ntabwo ari impanuka ni uko abantu babikoreye”.

Intego y’ubushakashatsi bwa NURC ni ukumva ibyo Abanyarwanda b’ingeri zose basubiza ku ngingo zijyanye no kureba imibanire y’abo, nko kumvikana ku mateka y’ibyabaye, kwemera kugira icyerekezo kimwe, kwiyumvamo isano imwe y’ubunyarwanda kurusha ibindi, kugirira icyizere ubuyobozi, umutekano n’imibereho myiza bya bose, uburenganzira bungana n’ubutabera kuri bose, ndetse no kwiyumvanamo kw’abenegihugu.

Ndayisaba avuga ko ibipimo ngenderwaho mu gusuzuma imibanire y’Abanyarwanda ari ibyo kwizerwa kuko harebwa inkingi nyinshi hagamije kubanisha neza Abanyarwanda no kububakamo icyizere.

Umunyamabanga Mukuru wa NURC, Fidèle Ndayisaba

Zimwe mu ngingo zakozweho ubushakashatsi n’ibyavuyemo

Ku ngingo ibaza niba hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z’amoko, Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo ku ijanisha rya 67.1 mu gihe muri iyi Ntara akarere gatanga icyizere kuri iyi ngingo ari Nyamagabe iri kuri 33.3%.

Kuri iyo ngingo Akarere ka Musanze kaza imbere mu gihugu hose ku ijanisha rya 79.2, mu gihe uturere dutanga icyizere ari Rutsiro iri kuri 26.7% na Gakenke iri kuri 29.9%.

Kukuba hakiri Abanyarwanda babiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo ku ijanisha rya 63.9, mu gihe Akarere ka Nyamagabe ariko n’ubundi gatanga icyizere na 33.6%.

Kuri iyo ngingo Musanze iza imbere mu gihugu hose na 78.9%, igakurikirwa na Rubavu ifite 77.3%, Gasabo ya gatatu na 69.5%, mu gihe Uturere dutanga icyizere ari Rutsiro iri kuri 27.2% na Gakenke iri kuri 29.1%.

Ku ngingo ibaza niba hari icyizere ko Jenoside itakongera kuba mu Rwanda, Nyanza ifite icyizere gike ugereranyije n’utundi twose mu gihugu, kuko 63.4% babona itakongera kuba, bivuze ko 32.8% babona yakongera, mu gihe 3.9% bifashe bakavuga ko ntabyo bazi.

Kuri iyo ngingo Akarere ka Kamonyi niko gatanga icyizere mu Majyepfo na 92.1% bavuga ko Jenoside itakongera kuba, Rubavu ikaza imbere mu gihugu hose na 94.8%.

Ku ngingo ibaza niba abaturage bizera inzego z’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, Nyanza iza inyuma y’utundi turere twose ku ijanisha rya 89.6, mu gihe akarere gatanga icyizere mu Majyepfo ari Nyamagabe iri kuri 98.2%, naho Rutsiro ikaza imbere mu gihugu hose na 99.5%.

Ku cyizere gifitiwe inzego z’ibanze, Nyarugenge na Nyanza tuza inyuma ku ijanisha rya 69.8 na 73.3 (uko bikurikirana), mu gihe akarere gatanga icyizere kurusha utundi two mu gihugu hose ari Rubavu na 95.1%.

Ubushakashatsi ku cyizere gifitiwe inzego z’ubutabera, Nyanza iza inyuma mu gihugu hose n’ijanisha rya 74.8, mu gihe Nyamagabe ariyo itanga icyizere mu Majyepfo na 94.5%, naho Rutsiro ikaza imbere mu gihugu hose na 96.8%.

Ku ngingo ijyanye no kugirira icyizere imitwe ya Politike, Nyanza iza inyuma y’utundi turere twose ku ijanisha rya 57.9, mu gihe Gisagara iza imbere mu Majyepfo na 81.7%, naho Burera ikaza imbere mu gihugu hose na 87.2%.

Urebye ku ngingo yo kugirira icyizere inzego z’umutekano, Nyanza iza inyuma y’utundi turere twose mu gihugu, aho ifite ijanisha rya 82.2, mu gihe Kamonyi iza imbere mu Ntara y’Amajyepfo na 95.4, naho Rutsiro ikaza imbere y’uturere twose two mu gihugu na 98.5.

Abamurikiwe ubu bushakashatsi mu Ntara y’Amajyepfo, barimo Abayobozi b’Uturere, abakuru b’amadini n’amatorero, abahagarariye Komite njyanama z’uturere n’Intara, abahagarariye urubyiruko n’abagore, inzego z’umutekano n’abandi.

Mu bitekerezo batanze, bahuriza ku gushima uburyo bwakoreshejwe mu gupima ikigereranyo cy’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, ndetse basaba ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikwiye gushingirwaho mu kureba ahagomba gushyirwa ingufu mu kubanisha neza abanyarwanda no kububakamo icyizere cyo kubaho mu mahoro arambye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza nabwo bwagaragaje ko ibipimo by’ubushakashatsi, kuribo ari isomo ryiza ryo kubereka ahagiye gushyirwa ingufu mu kuzamura imibanire myiza y’Abanyarwanda no kubaremamo icyizere ndetse no kubateza imbere.

Meya wa Nyanza Erasme Ntazinda atanga igitekerezo cye yagize ati “Twakomeje kumva turi inyuma ahantu henshi ariko natwe biraduha gukoresha imbaraga zirenze iz’abandi kugira ngo natwe tubashe kwigira imbere”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yavuze ko nyuma yo kubona uko ibipimo bihagaze, bafashe ingamba zo kubungabunga ibyagezweho no gushyira ingufu aho bitifashe neza cyane cyane bakumira icyabangamira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Mu byo NURC yagaragaje igiye kwifashisha mu kurushaho kubanisha neza Abanyarwanda no kubaremamo icyizere, harimo igikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya ‘Abarinzi b’igihango’ kugira ngo ibikorwa byabo bijye bibera abandi urugero rwiza.

Ivuga kandi ko izakomeza gushyira ingufu mu kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ifasha abenegihugu kuba umwe bakibona nk’Abanyarwanda bagafatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ashingiye ku moko.

Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba (ibumoso), Munyantwari Alphonse Guverineri w' Intara y'Amajyepfo (hagati) na Meya w'Akarere ka Huye,Kayiranga Muzuka Eugene
Bamwe mu bayobozi b'ingabo mu Ntara y'Amajyepfo bakurikirana ibyavuye mu bushakashatsi bwa NURC

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved