Kwamamaza

Impuguke zo mu Budage zigiye gufasha u Rwanda kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 08:30' na Cyprien Niyomwungeri


Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’impuguke zo muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Hamburg mu Budage, barigira hamwe uko bafatanya kubungabunga imibiri y’abazize Jneoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nama yahuje izo mpande zombi ejo kuwa kuwa Kabiri, CNLG yagaragaje ibyo u Rwanda rwakoze mu kubungabunga iyo mibiri birimo; kubaka inzibutso hirya no hino mu gihugu no kongera kuyishyingura mu cyubahiro.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi no gushyingura inyandiko muri CNLG, Dr Jean-Damascène Gasanabo, yashimangiye ko kubungabunga neza imibiri y’abazize Jenoside ari ukurinda no gusigasira amateka ya Jenoside.

Avuga ibiganiro bagiranye n’izo mpuguke zo mu Budage bizabafasha kubona uburyo burambye bwo kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside.

Yagize ati “Icyo tugamije ni ukureba uko dushobora gufatanya na ziriya mpuguke zo muri Kaminuza y’ubuvuzi ya Hamburg mu Budage, zikadufasha kubona uburyo burambye bw’ahazaza, bwo kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Akomeza avuga ko bashaka ko imibiri y’abazize Jenoside ibungabungwa kuko ari ibihamya bya Jenoside bizanafasha abazakora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda.

Imwe mu mpuguke zaturutse mu Budage, Prof. Dr Klaus Puschel, yavuze ko biteguye gusangiza Abanyarwanda ubunararibonye bw’uko babungabunga imibiri.

Yagize ati “Twagize ibibazo bimwe mu Burayi, by’umwihariko u Budage mu ntambara ya kabiri y’Isi yose. Miliyoni z’abantu zarishwe mu ntambara, nyuma yayo, twatekereje icyo gukora. Mu Budage nta mibiri y’abazize intambara dufite kuko ntawayibungabunze. Dufite imyambaro gusa abantu bari bambaye, amafoto menshi ndetse twanakoze inzu ndangamurage nyinshi.”

Akomeza agira ati “ Dufite ikibazo kimwe n’icya Jenoside, niyo mpamvu twaje mu Rwanda ngo dusobanukirwe neza Jenoside. Hari imibiri y’abantu bazize Jenoside ikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Ntabwo twita gusa ku mibiri ahubwo twita no ku mafoto n’amashusho.”

Kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside uretse no kubera isomo amahanga, bizanafasha abantu banyuranye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gusobanukirwa byimbitse amateka yayo, bibe intwaro yo guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga.

Bizanabera isomo abakiri bato bamenye aho u Rwanda rwanyuze bityo birinde ko byazongera ukundi.

Mu gukomeza kubungabunga amateka, u Rwanda rwamaze kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n’umuco (UNESCO), ku buryo zishobora kuba zashyizwe mu murage w’Isi bitarenze umwaka wa 2018.

Izo ni urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, urwa Nyamata ruri mu Karere ka Bugesera, urwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi, n’urwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe.

Dr.Klaus umwe mu mpuguke zaturutse mu Budage

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved