Impuguke zagaragaje ko iterambere ry’u Bushinwa ari isomo ku Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Ugushyingo 2017 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

U Bushinwa bukomeje kuba icyerekezo cy’inganda zikomeye ku Isi n’ubukungu buzamuka cyane, aho bamwe bitegereje imikorere yabwo, bagasanga ubunararibonye bw’icyo gihugu kiyobowe n’ishyaka Communist Party of China (CPC) busobanuye byinshi ku miyoborere y’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda.

CPC iyoboye u Bushinwa imyaka 69, kandi bitewe n’icyerekezo ryahaye igihugu, imibare igaragaza ko iterambere ryacyo rizamuka uko bwije n’uko bukeye.

Muri Werurwe uyu mwaka, World Economic Forum yagaragaje ko buza ku mwanya wa kabiri mu kugira ubukungu bunini ku Isi bungana na tiliyari $11 zihwanye na 14.8% mu bukungu Isi ifite. Ni inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite tiriyali $18, zingana hafi na kimwe cya kane cy’ubukungu bw’Isi (24.3%).

U Bushinwa bwubakiye iterambere ryabwo ku baturage, ku buryo unarebye mu myaka itanu ishize, miliyoni 60 z’abaturage bavanwe mu bukene, igipimo cyabwo kiva ku 10.2 ku ijana kikagera kuri 4 ku ijana, ndetse bugeze ku rwego rwo guhanga imirimo miliyoni 13 buri mwaka kandi mu mijyi gusa.

Abdul Karim Harelimana, umwe mu bakomiseri mu Muryango FPR Inkotanyi uyoboye u Rwanda yabwiye ikinyamakuru Xinhua ko rimwe mu mabanga y’iterambere ry’u Bushinwa ari uko politiki yabashije gushinga imizi bukubaka n’umusingi uhamye w’iterambere.

Harelimana usanzwe ari komiseri ushinzwe umuco na siporo muri FPR, akaba anayoboye by’agateganyo komisiyo y’itangazamakuru n’itumanaho, yavuze ko CPC yavuze ko u Bushinwa bwageze ku bintu bikomeye mu myaka itanu ishize, ishingiye ku bintu bigaragara.

Umwarimu mu ishami ry’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, Herman Musahara , we yavuze ko kuba u Bushinwa barabashije gukura mu bukene abaturage miliyoni 700 mu myaka 30 ishize, ari intambwe idasanzwe ku Isi.

Umwihariko mu muyoborere n’iterambere by’u Bushinwa kandi wagarutsweho n’Umuyobozi w’urwego rw’imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, wavuze ko u Bushinwa bwageze ku rwego buriho uyu munsi bitewe n’ubuyobozi bushyira hamwe, bugakorera mu nyungu z’abaturage aho kuba mu nyungu zabwo bwite.

Byongeye ngo bwubakiye ubukungu bwabwo ku bumenyi no guhanga udushya, ndetse bushyira imbere gutunganya ibintu mu nganda hashingiwe ku bikenewe ku masoko atandukanye ku Isi.

Ni isomo rikenewe kuri Afurika

Prof Shyaka yavuze ko iterambere ry’u Bushinwa ryabaye isomo u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika ko ahari ubushake n’ubushobozi bugera aho bukaboneka.

Yavuze ko u Bushinwa bwubatse politiki yabwo bugendeye ku miterere n’indangagaciro byabwo, aho kuba bwagenda bukigana imitegekerere y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Kimwe n’u Rwanda, politiki yarwo ngo ishingiye ku bushake n’ibyifuzo by’abaturage hamwe n’icyerekezo cy’igihugu, aho kuba “kuba ibikoperwa hamwe bikajyanwa ahandi”.

Yashimangiye ko u Bushinwa bugaragaza ubushake bwo gufatanya n’ibihugu bya Afurika binyuze mu gutanga inyungu ku mpande zombi, imikoranire ibereye ibihugu by’uyu mugabane.

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano ukomeye washinze imizi kuva mu 1971, aho iki gihugu gituwe kurusha ibindi kuri uyu mubumbe, gifasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere ahanini biba bishingiye ku bikorwa remezo nk’iyubakwa ry’imihanda, imiturirwa n’ibindi.

Binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari, u Bushinwa bwemereye Afurika, ubu hari gusozwa kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na kilometero 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road and Bridge Corporation, CRBC).

Uyu wiyongera kandi ku mushinga rurangiranwa, Kigali Innovation City, uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’intiti mu ikoranabuhanga n’ubumenyi, bikenewe cyane ku isoko ry’umurimo muri iki gihe.

Hari n’umushinga wo kwagura ibitaro bya Masaka no kubaka ibiro bigezweho bizakoreramo Minisitiri w’Intebe n’izindi Minisiteri enye, uyu mushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 37 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iterambere ry'u Bushinwa rirafatwa nk'isomo rikomeye ku Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza