Impuguke na Sosiyete Sivile bagaragaje impungenge zasuzumwa mu gusoresha inzu zo guturamo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 Mata 2018 saa 10:06
Yasuwe :
0 1

Ingingo yo gushyiraho umusoro ku nzu zo guturamo, iz’ubucuruzi n’inganda, isa n’iyatangiye kutavugwaho rumwe n’abaturage; impuguke na Sosiyete Sivile, bagaragaje ko hari ibikwiye kubanza kwigwaho binyuze mu nzira y’ibiganiro hagati y’inzego bireba kugira ngo hatazagira ubangamirwa.

Iyi ngingo iri mu mushinga w’itegeko rigena umutungo n’imari by’inzego z’ibanze watangiye gusesengurwa mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ukaba uteganya ko inzu iri munsi ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda itazajya isoreshwa, iyarengeje igasoreshwa agaciro kayo kavanywemo izo miliyoni 30 Frw.

Uyu mushinga witezweho kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu gihe ubutaka ari wo mutungo kamere w’ibanze gifite, uteganya ko uyu musoro uzaba uri hagati ya 0.5% na 1% by’agaciro k’igisoreshwa.

Bamwe mu baturage baganiriye na RBA nyuma y’aho ayo makuru atangiye kumvikana, bagaragaje ko kuba umuntu agiye kuzajya asorera inzu yo guturamo bizagira ingaruka zikomeye.

Umwe yagize ati “Abakire benshi bari kubaka muri iki gihe bakura amafaranga kuri banki, niba ahakuye amafaranga kandi akeneye kuyishyura, akaba agiye gukurwaho imisoro y’inzu n’ubutaka, urumva bizamugora.”

Impuguke mu mitunganyirize y’imijyi, Dr Peter Bazimya, yavuze ko uwo musoro ari ngombwa kuko wongerera inzego z’ibanze ubushobozi bwo gutunganya ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi.

Impuguke mu bijyanye n’imisoro akaba n’Umwarimu wa Kaminuza, Peter Kasaijya, we asanga hari amahame agenderwaho mu gusora adakwiye kwirengagizwa.

Ati “Umusoro uwo ariwo wose ugira amahame arimo iry’ubushobozi, yaba inzu yo guturwamo, uramutse udafite ubushobozi bizagenda bite? Icyo gihe ntabwo bizagushyiraho igitutu cyo kuyivamo, kuyigurisha kugirango undi ufite ubushobozi ayitware abashe gusora?”

Kasaijye yakomeje asobanura ko hari igihe umuntu ashobora kuba afite nk’umwana cyangwa umuvandimwe mu mahanga akamwubakira inzu yo guturamo aramutse agiye kuyisorera bitamworohera kandi ko n’uwishoboye ashobora kuyubaka yarangiza agakena cyangwa nta kazi afite ko bityo atabasha kuyisorera, agasaba ko ibyo bikwiye gusuzumwa.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile, Sekanyange Jean Léonard, asanga hakwiye kubaho ibiganiro. Ati “Kuko ari umushinga ukora ku buzima bw’abanyarwanda benshi, bikwiye ko baganirizwa, bakerekwa impamvu yawo, icyo bije kongerera umutungo w’igihugu n’ingaruka zishobora kuba zagaragaramo kuko byanze bikunze zirimo.”

Ubwo basesenguraga ingingo zigize uyu mushinga, abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’igihugu, bagaragaje ko hakwiye kwirindwa ibyaba umutwaro ku baturage kuko ngo basanzwe bagaragaza ko n’umusoro w’ubukode bw’ubutaka ubaremereye bityo ko bidakwiye kongeraho uw’inzu zo guturamo.

Gusa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yatangaje ko uyu musoro uzarushaho kongera amikoro y’igihugu kandi ko atari umwihariko w’u Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: Inzu zo guturamo, iz’ubucuruzi n’inganda zishobora kujya zisoreshwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza