Impuguke isanga Perezida Kagame abumbatiye ukugera ku ntego kwa AU

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umusesenguzi asanga imigendekere myiza y’icyemezo kigena uburyo bushya bwo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, izaterwa n’impinduka zizawukorwamo zikawuha ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Mu nama ya 27 ya AU iherutse kubera i Kigali, abakuru b’ibihugu bafashe umwanzuro wo guhindura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa na porogaramu bya AU, aho ibihugu byatangaga amafaranga biyakuye ku ngengo z’imari zabyo.

Bemeje ko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro y’ibyinjira mu gihugu, kikayatanga muri uwo muryango, bigatuma usezerera burundu inkunga z’amahanga zawufashaga ku kigero cya 76%.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Mehari Taddele Maru, umwarimu muri Kaminuza ya Addis Ababa akaba n’umwe mu bagize itsinda ngishwanama rya AU, yavuze ko amavugurura azakorwa muri AU azatuma na kiriya cyemezo gishyirwa mu bikorwa.

Avuga ko amavugurira akwiye gushingira ku bushobozi bwo gushyira mu bikorwa kiriya cyemezo kuko aricyo kibazo ahanini ibyemezo bya AU, bijyanye no kwitera inkunga byagiye bihura nacyo.

Yagize ati “AU igomba kugira ubushobozi bwo gukurikirana niba ibihugu byubahirije kiriya cyemezo, n’ibihugu bikibanda ku buryo bwo kubahiriza kiriya cyemezo bigakusanya imisoro ari nako bigaragaza ubushake n’umuhate wo kugeza ibyo bakusanyije muri komisiyo ya AU.”

Akomeza avuga ko kugira ngo iki cyemezo kizagerweho, amavugurura ya AU azakurikiranwa na Perezida Kagame agomba kwihutishwa kuko afitanye isano n’imigendekere myiza yo gukusanya ndetse no gukoresha neza amafaranga azaboneka.

Yagize ati “Perezida Kagame yahawe inshingano ikomeye ariko ishoboka buri Mukuru w’Igihugu ashobora kugira, iyo ni ukuvugurura urwego rumaze imyaka 50.”

Perezida Kagame yahawe inshingano zo gukurikirana impinduka muri komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Bimwe mu bizavugururwa harimo amabwiriza agenga abakozi ba Komisiyo ya AU, uburyo bwo gupima uko inzego zigera ku byo ziyemeje, igenzura ry’imbere no hanze y’uru rwego [audit], kunoza gahunda y’uburyo abayobozi bakora ingendo, uburyo bwo gutanga amasoko n’andi mabwiriza ngenderwaho hagamijwe ko ubushobozi buhari bukoreshwa neza.

Inzego zitandukanye zihamya ko ubu buryo buzatuma Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ukora neza ukagera ku ntego zawo kandi umugabane ugasendera amahoro n’iterambere.

Ubusanzwe abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari ya AU ariko umwaka ushize abakuru b’ibihugu bavuze ko bagomba guhindura ibi bintu, bagatera inkunga ibikorwa by’umuryango 100%, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.

Dr. Mehari avuga ko ari igitekerezo cyiza cyakemura imbogamizi zo gukererwa kw’ibihugu mu gutanga inkunga igenewe ibikorwa bya AU.

Yagize ati “Ibihugu bizakusanya neza amafaranga kuko bifite ubushobozi n’ubushake bwo kuyakusanya n’umuhate wo kuyohereza muri Komisiyo ya AU, niko tubiteganya.”

Umwanzuro w’inama ya 27 ya AU uvuga ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017.

Komisiyo ya AU iheruka kwemeza ingengo y’imari ya miliyoni $782 azakoreshwa mu 2017, agera kuri miliyoni $ 200 zonyine akaba ariyo azava mu misanzu izatangwa n’ibihugu bigize uwo muryango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza