00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impugenge ku hajugunywa imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 6 Kanama 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Telefone zishaje, batiri zazo, batiri z’imodoka, imashini cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga iyo bishaje kenshi biguma mu ngo z’abantu, abandi bakabijugunya mu musarane cyangwa bakabivanga n’indi myanda isanzwe kandi birimo uburozi bushobora guhumanya abantu n’ibidukikije.

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rugaragaza ko kugeza muri Gicurasi uyu mwaka abantu bari bafite telefone ngendanwa bari 10.897.711, bivuze ko uko umubare w’abazigura uba mwinshi ari na ko uw’izipfa wiyongera kandi nta hantu hazwi habugenewe zijugunywa.

Mu 2017, mu Rwanda hatangijwe ikigo kizajya gitunganya imyanda yavuye mu bikoresho by’ikoranabuhanga bikabyazwamo ibindi mu Karere ka Bugesera, gusa kubera ubwinshi bwabyo 40% y’iyo myanda ni yo yonyine ibasha gutunganywa nk’uko The New Times ibatangaza.

Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’inzobere mu bijyanye n’ibidukikije(RAPEP), Nkuranga Egide, yavuze ko imyanda myinshi y’ibikoresho by’ikoranabuhanga iva mu mijyi, agaragaza ko hakenewe ahantu habugenewe ho kuyikusanyiriza kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rw’Isibo.

Yagize ati “Hagomba kubaho ahantu n’iyo haba hato ho gukusanyiriza iyi myanda mu Tugari, mu Midugudu, Imirenge ndetse no ku rwego rw’Uturere. Bitabaye ibyo iyi myanda izakomeza kuba umutwaro ku bidukikije.”

Yakomeje avuga ko bibaye byiza iyi myanda yajya ishyirwa ukwayo mu ngo z’abantu ntivangwe n’indi myanda nubwo hakiri ikibazo cy’uko sosiyete zitwara imyanda zidafite uburyo bwo kuyitwara itandukanye bitewe n’ubwoko bwayo.

Yongeyeho ati “Imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga na telefone, batiri z’imodoka n’ibindi biba bigizwe n’ibinyabutabire bifite imbaraga nk’ikitwa mercure. Iki kinyabutabire gihumanya abantu n’inyamaswa. Iyo kinjiye mu butaka cyangwa mu mazi, ifi zirabinywa natwe tukarya ayo mafi. Ni ibintu bibi cyane.”

Ministeri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko iri hafi gukemura iki kibazo vuba kuko igiye gutangiza umushinga wo gushyiraho ingarani ntoya zizajya zishyirwamo imyanda bitewe n’ubwoko bwazo, harimo n’ahazajya hashyirwa iy’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Uyu mushinga wa miliyoni 100 Frw, uhuriweho na MYICT, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, Umujyi wa Kigali n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa.

Byitezwe ko izi ngarani zizafasha mu kuvangura imyanda yavuye mu bikoresho by’ikoranabuhanga n’indi myanda bityo bijye bijugunywa cyangwa bitunganywe mu buryo bwabugenewe.

Telefone zishaje nyinshi zibikwa mu rugo, izindi zikajugunywa mu musarani cyangwa zikavangwa n'indi myanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .