Impinduka mu gutora abagize Njyanama y’Umujyi wa Kigali nyuma yo kuvanaho iz’uturere tuwugize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2019 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Inteko rusange y’Umutwe w’abadepite, kuri uyu wa Gatanu yemeje Ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda, ryavuguruwe nyuma y’impinduka zirimo gukuraho inama njyanama z’uturere tugize umujyi wa Kigali no kuvugurura abagize njyanama yawo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, yavuze ko bijyanye n’amavugurura mu miyoborere y’umujyi wa Kigali nubwo ataremezwa n’itegeko, igomba kuzaba itandukanye n’iy’uturere nk’uko bimaze imyaka myinshi bimeze.

Ati “Imiterere isanzwe yateraga ibibazo mu rwego rw’imiyoborere, imikorere no mu kunoza imitangire ya serivisi ariko cyane cyane mu rwego rwo kwihutisha iterambere mu Mujyi wa Kigali.”

“Iyo rero ni yo mpamvu nyamukuru y’ingingo zihinduka muri iri tegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda. Mu byukuri byubakiye ku bihinduka mu miterere y’inzego zizagira umurwa mukuru w’u Rwanda ari wo Kigali, nyuma y’uko itegeko riwugenga rizaba ryemejwe, ariko kubera ko hazaba harimo imyanya itorwa, bikaba byabaye ngombwa ko itegeko rigenga amatora rigira rijya muri icyo cyerekezo.”

Iby’ingenzi byahindutse

Minisitiri Shyaka yagaragaje ko mu gutora abajyanama b’Umujyi wa Kigali ariho hari impinduka, bikazatuma ingingo zirebana n’imitorere y’abagize iyo nama njyanama zimwe zivamo cyangwa zikavugururwa.

Muri iri tegeko ngenga hasabwe impinduka ku ngingo nke nk’iya 125 ahongerwamo ko Iteka rya Perezida rigena inteko itora ku rwego rw’umudugudu, Akagali n’Umurenge, aho kugena gusa imyanya itorerwa nk’uko byari bisanzwe.

Hari kandi ingingo ya 140 aho ushaka kwiyamamariza kuba umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, abimenyesha ubuyobozi bw’Akarere n’Umujyi wa Kigali mu nyandiko akagenera kopi Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora, mu gihe ubusanzwe baheraga hasi mu midugudu bakazagera ku turere n’Umujyi wa Kigali.

Minisitiri Shyaka ati "Ibi byateraga ibibazo bimwe na bimwe."

Ingingo ya 145 yahujwe n’iya 146 bibyara ingingo nshya ya 145, ivuga ko abajyanama b’Umujyi wa Kigali batorwa muri buri karere kagize Umujyi wa Kigali n’abagize inama njyanama z’imirenge igize ako karere, aho gutorwa mu bagize inama njyanama z’uturere nk’uko byari bisanzwe, kuko mu mushinga mushya w’itegeko, inama njyanama z’uturere zavanyweho.

Minisitiri Shyaka ati “Ikindi ni uko ibyerekeye itorwa ry’abajyanama b’abagore byavuyeho kuko abajyanama babiri baturuka muri buri karere batorwa, umwe agomba kuba ari umugore undi akaba ari umugabo. Tukaba twumva ko ihame ry’uburinganire ryubahirijwe aho ngaho 100%.”

Inteko itora komite nyobozi y’umujyi wa Kigali, havuyemo abagize inama njyanama z’uturere tugize Umujyi wa Kigali kuko bazaba nta bahari.

Muri izi mpinduka harimo kugabanya umubare w’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bave kuri 33 hajyeho umubare muto, ahubwo hibandwe ku bumenyi n’ubuzobere abantu bafite, bwafasha Kigali kugera ku iterambere ryifuzwa.

Biteganywa ko inama njyanama y’Umujyi wa Kigali izaba igizwe n’abajyanama babiri baturuka muri buri Karere kawugize, abandi batanu bashyirweho n’iteka rya Perezida bamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali bazajya bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.

Nyuma yo kubaza ibibazo no guhabwa ibisobanuro by’inyongera, abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga amatora, ukaba uzoherezwa muri Komisiyo bireba kugira ngo iwusesengure byimbitse.

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'Itegeko Ngenga rigenga amatora
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa yayoboye inteko rusange kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza