Kwamamaza

Impinduka ku gihe abiga itangazamakuru bamaraga ku ntebe y’ishuri

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 21:39' na Ezechiel Mbananabo


Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Itangazamakuru bazajya biga imyaka itatu bakabona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor degree) aho kuba ine nk’uko byari bisanzwe.

Ni amakuru yatangajwe na Prof Philip Cotton, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati “ Ku biga itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda, kwiga imyaka itatu bizatangirana n’uyu mwaka, ni ukuvuga guhera muri Nzeli 2016, mu gihe ku biga andi masomo bigaga imyaka ine, gahunda yo kuyigabanya ikaba itatu izatangira muri Nzeli 2017.”

Umuyobozi w’Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Joseph Njuguna, yavuze ko iby’aya makuru babizi kandi ko biri muri gahunda yo guhuza n’uburyo ibintu bimeze mu bindi bihugu by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Yagize ati “Guhindura igihe amasomo yamaraga ni politiki ya kaminuza y’u Rwanda aho amwe mu mashami yayo(Koleji) azajya atanga amasomo mu gihe cy’imyaka itatu mu rwego rwo guhuza n’abandi mu karere kuko mu zindi kaminuza zaho ari uko bimeze.”

Yakomeje asobanura ko Kaminuza y’u Rwanda iri kunoza gahunda yo gutegura uburyo amasomo yatangwaga mu myaka ine agatangwa mu myaka itatu, kandi ngo nta mpinduka abona zizabaho ku bijyanye n’ibikubiye mu masomo yatangwaga.

Ubu ngo bamaze kuvugurura integanyanyigisho bagenderagaho kugira ngo ihuzwe n’imyaka itatu, ariko kuri we asanga hazabaho gutanga amasomo huti huti, Kaminuza y’u Rwanda ikaba ikwiye gutekereza uburyo hashyirwaho ibihembwe bitatu aho kuba bibiri nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Aho kugira ngo habeho ibihembwe bibiri ubundi abanyeshuri bakajya mu biruho bamaramo igihe kirekire,bajya bakomeza bakiga ibihembwe bitatu bakarangiza amasomo vuba.”

Hari kaminuza zimwe na zimwe zigenga mu Rwanda usanga zitanga amasomo yo kugera ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gihe cy’imyaka itatu zirimo na Kaminuza ya Mount Kenya.

Umwe mu banyeshuri bayizemo ibijyanye n’itangazamakuru washimye ko amazina ye atatangazwa, yavuze ko biga ibihembwe (Semestre) umunani, kimwe gishobora kugira amezi ari hagati y’atatu n’ane.Byose hamwe ngo usanga bifata imyaka itatu gusa.

Ati “Bigisha bihuta, batanga ikiruhuko cy’icyumweru kimwe cyangwa bibiri. Ikiruhuko kirekire gisoza umwaka w’amashuri nticyarenza ukwezi,mbese ni nk’aho nta kiruhuko bagira.”

Ni mu gihe muri Kaminuza y’u Rwanda ho usanga bigisha ibihembwe umunani, ariko bigafata imyaka ine kugira ngo umunyeshuri wiga itangazamakuru abone impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ariko ikiruhuko gisoza umwaka kimara amezi atatu yose.

Prof Philip Cotton, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda
Umuyobozi w’Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Joseph Njuguna

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved