Impinduka ku buzima zikunze kuba ku bakorera ingendo aho batamenyereye

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Abantu bakunze gukorera ingendo aho batamenyereye baba bari mu bikorwa by’ubucuruzi, imitambagiro mitagatifu cyangwa ubundi butembere busanzwe hari indwara zikunze kubibasira kandi zikabageza kure mu gihe cyose batarasubira iwabo.

Ni indwara cyangwa impinduka ku buzima zikunze kwigaragaza ku bantu babonye ibintu batari bamenyereye mu buzima bwabo nk’inyubako, ibibumbano, inyanjya n’ibindi.

Muri iyi nkuru turagaruka ku ndwara ifitanye isano n’ubutembere (Syndrome du voyageur) irimo iyitirirwa Umujyi wa Yeruzalemu na Pris nk’uko tubikesha imbuga za internet zitandukanye zirimo na Wikipedia.

Ubu ni uburwayi bukunda gufata umuntu ugeze mu gihugu cy’amahanga cyangwa ahantu atamenyereye.Bukunda kwibasira abantu bagenda amahanga kenshi nk’abakerarugendo cyangwa abacuruzi.

Bushobora no kwibasira abenegihugu batembera mu bice by’igihugu cyangwa imijyi baba batamenyereye kubona cyangwa kumva nk’urunyuranyurane rw’amamodoka menshi, urusaku rw’imashini, abantu benshi cyane bacicikana n’ibindi.

Syndrome du Voyageur ngo hari n’abo igeza mu bitaro, icyakora ntitinda gukira, kuko akenshi uwayirwaye yoroherwa nyuma yo gusubira iwabo.

Bimwe mu bimenyetso byigaragaza k’ufite iyi ndwara birimo umujinya ukabije, agahinda no kwigunga, gusubizanya umunabi, kwiyumva nk’udakwiriye muri sosiyete umuntu arimo, umutwe udakira, umunaniro ukabije, kubira ibyuya n’ibindi.

Indwara yitiriwe Yeruzalemu [Syndrome de Jérusalem]

Iyi ngo ni indwara ikunze kwibasira abantu bo mu madini atandukanye baba abayisilamu, abakirisitu ndetse n’abayahudi bahora bibaza kuri Yerusalemu, badatuza kubera kenshi amatsiko bahorana yo kumenya byinshi kuri uyu mujyi ufatwa nk’Umujyi Mutagatifu n’abatuye isi yose.

Nkuko tubisanga ku rubuga Villemagne.net ndetse na Wikipedia abantu benshi nyuma yo kugera mu Mujyi wa Yerusalemu, bahita bafatwa nk’ikiniga, bamwe amarira akisuka kubera amarangamutima.

Hari abatekereza ko bageze iwabo wa Yezu, abandi bati ‘aha ni ho Umuhanuzi Issa yakoreye ibitangaza’ cyane cyane abo mu idini ya Islam, kimwe n’Abayahudi bahafata nk’ahantu havuze byinshi kuri Mesiya wahanuwe.

Mu nkuru y’Ikinyamakuru The British Journal Of Psychiatry cyasohotse mu mwaka wa 2000, yandiswe na Bar-El et al, yahamije ko ubu burwayi bwibasira ba mukerarugendo basura Yerusalemu, bukomoka ku ndwara zifitanye isano n’uburwayi bwo mu mutwe.

Bidatinze undi mwanditsi witwa M.Kalian na E.Witztum bahise bamunyomoza, batangaza ko ba Mukerarugendo babajijwe n’ubundi bari basanzwe barwaye mu mutwe na mbere yo kujya i Yeruzalemu.

Indwara yitiriwe Paris (Syndrome de Paris)

Kimwe n’izindi ndwara zavuzwe haruguru, indwara ya Paris yavumbuwe na Prof. Hiroaki Ota, uyu akaba yari impuguke n’umuganga w’indwara zifitanye isano n’imitekerereze, mu Bitaro bya Sainte-Anne biri mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Mu nyandiko ye yanyuze mu kinyamakuru Nervure1 cyandika ku nkuru z’ubuzima mu Bufaransa, yabwiye abantu ko hari ibimenyetso yavumbuye mu bantu bagendana ubu burwayi birimo kwiheba, agahinda gakomeye, kurotaguza n’ibindi.

Iyi ndwara kandi byatangajwe ko yakunze kwibasira Abayapani batemberera i Paris kurusha abandi bantu basura uyu mujyi buri mwaka.

Imwe mu mpamvu ibibatera ngo ni uko iyo bageze i Paris bahasanga urusaku n’akavuyo kataba iwabo; abantu b’i Paris kandi ngo bavuga basakuza basa n’abirata bidasanzwe mu mico y’iwabo mu mijyi ikomeye y’u Buyapani nka Tokyo n’ahandi. Ibyo rero ngo bisa n’ibibatera kwumva babangamiwe kugeza ku rugero rwo kubirwara.

Ese mu Rwanda ho byifashe bite?

Nubwo nta bushakashatsi bwari bwakorwa ku bantu baza gusura u Rwanda, cyangwa abahakorera ubushabitsi bwabo mu gihe kirambye baturuka ahandi ku isi ,hari amakuru yemeza ko hari ibintu bituma benshi hari impinduka zibabaho mu mitima n’imitekerereze yabo.

Nko kuba abashyitsi bakuru n’abandi basura u Rwanda babanza kunyura ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bisa n’ibifite icyo bibahinduraho, ku buryo uhageze wese ahinduka maze imitekerereze ye akaba yayerekeza ku mateka y’ibyo amaze kubona cyangwa gusobanurirwa mu rwibutso no ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Hari n’abandi ariko bavuga ko umuntu wese winjiye mu Rwanda ahinjirana amatsiko yo kureba abakobwa b’uburanga butangaje bahari kandi ngo ayo matsiko bamwe barinda bataha adashize.

Hari n’abahitamo kujya bagaruka kenshi ku bw’iyo mpamvu ariko nta nyigo z’abahanga zari zemeza niba koko ibi ari ukuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza