00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Biruta na Mbabazi bahanuye urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021 itsinda ry’urubyiruko rutuye mu mahanga rumaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda ryagiranye ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe.

Abayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi na Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe; baganirije urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga.

Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021 nibwo itsinda ry’urubyiruko rutuye mu mahanga rumaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda ryagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Iri tsinda rigezwe n’abagera kuri 60 baturutse mu bihugu byiganjemo ibyo ku Mugabane w’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa n’u Budage.

Uretse abakomoka ku babyeyi bose b’Abanyarwanda, iri tsinda ririmo n’abavanze. Ni ukuvuga abafite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda.

Mu minsi bamaze mu Rwanda basuye ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibifite amateka yihariye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Nyuma yo gusura aha hantu hatandukanye, babonanye n’abayobozi bakuru b’igihugu kugira ngo babaganirize ku cyerekezo cy’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yashimiye uru rubyiruko kubera umuhate rwagize wo gusura u Rwanda ngo rumenye amateka y’aho rukomoka.

Ati "Ndashaka kubashimira ku bw’uyu muhate mwagize wo kuza hano mugasura u Rwanda n’ahantu h’umwihariko hafitanye isano n’urugamba rwo kubohora Igihugu. Nk’urubyiruko ruba mu mahanga, aho abenshi muri mwe mutazi u Rwanda ni byiza ko mugira aya mahirwe yo kuza mugasura Igihugu cyanyu ndetse mukamenya amateka yacyo."

Yabagaragarije ko nyuma y’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo ubu ruri mu bihugu biri kwitwara neza mu bintu bitandukanye birimo korohereza ubucuruzi. Ati "Biturutse aha muzabasha kubona ibyo mukeneye byose ngo muganire na bagenzi banyu batabashije kuzana namwe kandi muzabasha kubabwira byinshi bitari gusa urugamba rwo kubohora igihugu ahubwo n’intambwe iki gihugu cyateye kuva mu 1994."

"Niba mwarabashije gusura ibindi bihugu bya Afurika mwabonye ko u Rwanda ruri gukora neza kurusha ibyinshi muri ibyo bihugu bitanyuze mu bikomeye nk’ibyo twanyuzemo. Twanyuze muri Jenoside mu 1994 ariko twabashije kubaka igihugu no kugera kuri byinshi."

“Murabizi ko u Rwanda ruza imbere mu nzego zitandukanye, mu bijyanye no korohereza ishoramari, mu buzima, hari inzego nyinshi aho u Rwanda ruza imbere kurusha bimwe mu bihugu bya Afurika bitagize Jenoside cyangwa andi makimbirane.”

Yabasabye gukomeza kugaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda aho baba hose kandi bagahangana n’abakomeje guharabika igihugu bavuga ibitari byo.

Ati "Murabizi hari uburyo bwinshi bwo kureba u Rwanda uturutse mu mahanga, mubana n’abantu bari ku mbuga nkoranyambaga birirwa bangiza isura y’u Rwanda kandi buri gihe bagerageza kubona ibintu bibi ku gihugu nubwo byaba bidahari."

"Kandi bumva ko bifashishije uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nk’uko bivugwa n’ibyo bihugu mubamo. Bari kubukoresha nabi bumva ko ari byiza kuvuga ibinyoma ku gihugu cyawe, abayobozi bacyo bakumva ko ibyo biri mu bigize uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo."

Yakomeje agira ati "Ariko nk’Abanyarwanda dukwiye kuguma ku ndangagaciro zacu. Tugomba kuvuga ko u Rwanda ari igihugu cyacu kandi dufite indangagaciro zo gukunda igihugu, indangagaciro y’ubunyangamugayo kandi dukwiye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu. Tugomba kuvuguruza aba bantu bumva ko gusebya igihugu ari demokarasi."

Yabasabye ko iki gikorwa batangiye cyo kugaruka bagasura igihugu cyabo cyazakomeza kandi bakarushaho kongera umubare w’abacyitabira.

Minisitiri Rosemary Mbabazi we yagaragarije uru rubyiruko bimwe mu bigize umuco w’u Rwanda. Yababwiye ko mu gihe kinini cyashize Abanyarwanda bibonaga mu moko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yemeza ko ariko ubu bose bibona nk’Abanyarwanda binyuze muri Ndi Umunyarwanda.

Ati "Imwe mu ndangagaciro zacu ni Ndi Umunyarwanda, murabizi mu myaka 27 ishize twitwaga Abahutu, Abatutsi, Abatwa aho kuba Abanyarwanda, niba ushaka gukomezanya Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa nta gaciro bifite, icy’ingenzi ni uko uri Umunyarwanda. Iki ni cyo kituranga kandi kikaduhuza, ni yo sano muzi.”

Louise usanzwe utuye mu Bubiligi akaba n’umwe mu bagize iri tsinda ry’urubyiruko yavuze ko aya ari amahirwe yagize yo kumenya byinshi kuri politike y’igihugu cye ngo kuko aho aba atabasha kuyibonaho amakuru cyane.

Ati “Mu Bubiligi ntitwiga byinshi byerekeye u Rwanda, twiga amateka make mu muryango ariko ubukungu ntacyo twiga, politike ntacyo twiga, amateka yo aba ari make cyane. Ubu ndishimye cyane.”

Ibyo Louise yavuze abihuriyeho na Mike nawe utuye mu Bubiligi, aho yemeza ko urugendo yagize rwasize amenye byinshi ku gihugu akomokamo.

Ati “Ntababeshye iyi ndi mu rugo ababyeyi banjye ntibajya bavuga u Rwanda cyane, kuri iyi nshuro nagize amahirwe yo kwiga byinshi ku butaka nkomokaho ni nsubira mu Bubiligi nzaba nzi byinshi ku gihugu cyanjye kandi ndabyishimiye.”

Aba bombi hamwe na bagenzi babo bahuriza ku kuba nibasubira mu bihugu baturutsemo bazagira uruhare mu gusangiza abandi ukuri k’u Rwanda kandi bakabashishikariza kuba nabo barusura.

Biteganyijwe ko uru rubyiruko ruzakomeza gusura ibice bitandukanye by’Igihugu birimo Inzu Ndangamurage y’u Rwanda, Pariki y’Akagera n’ibyiza nyaburanga bigize ikiyaga cya Kivu.

Uru rubyiruko rwishimiye guhura n'abayobozi bakuru b'u Rwanda
Iyi gahunda yo kugaruka gusura u Rwanda yitabiriwe n'urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye
Gen James Kabarebe, Minisitiri w'Ubabanyi n'Amahanga, Dr Biruta na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi baganirije uru rubyiruko
Abenshi muri uru rubyiruko nta makuru menshi bari bafite ku Gihugu cyabo
Byari ibyishimo kuri uru aba basore n'inkumi, banyuzagamo bakaririmba indirimbo gakondo
Minisitiri Rosemary Mbabazi yifashishije ibishushanyo mu gusobanurira uru rubyiruko ibigize umuco Nyarwanda
Basobanuriwe amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu
Benshi muri bo baracyibuka akadiho ka kinyarwanda
Biyemeje kuvuga ukuri ku mateka y'u Rwanda bagahinyuza benshi bakomeje kuyagoreka

Amafoto: Plaisir Muzogeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .