Impanuro za Mariyana wo mu Runana ku kwirinda inda zitateguwe mu rubyiruko

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Mukamusoni Joséphine uzwi nka ‘‘Mariyana’’ mu Ikinamico Urunana yabwiye urubyiruko rwiganjemo abangavu imyifatire ikwiye kururanga mu kwirinda inda zitateguwe.

Mariyana yatanze ubutumwa mu kiganiro cyateguwe na Imbuto Foundation n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bikorwa by’Abaturage (UNFPA) cyibanze “Ku mpinduka za Afurika binyuze mu kurwanya inda ziterwa abangavu.”

Cyabereye mu Nama ya Youth Connekt Africa ku mugoroba wo ku wa 8 Ukwakira 2018.

Abatanze ibitekerezo bavuze ko iterambere rya Afurika rikibangamiwe n’umubare munini w’abangavu baterwa inda zitateguwe.

Mariyana yavuze ko urubyiruko rudakwiye gusamara cyangwa ngo rushukishwe ibintu narwo rwakwibonera.

Impanuro za Mariyana

“Rubyiruko rwacu dukunda ni ukuri urugendo rwanyu turaruzi. Nanjye nabaye muto nkamwe. Birakwiye kwibukiranya ko mukwiye kugenda mureba imbere, mufite intego y’icyo mushaka kuzageraho n’abo mushaka kuba.

Mwirinde ibiyobyabwenge byateye kuko iyo mubigiyemo birabahungabanya. Bikabatesha inzira nziza mwari mufite.

Mwimenye murinde imibiri yanyu. Ubuzima n’umubiri byanyu ni ibya mbere kuko mutabifite ntimwagera mu myaka yacu. Musigasire ubuzima bwanyu, mwirinde inshuti mbi no kugendera mu kigare.

Mwicarane n’ababyeyi banyu ku babafite, mubahe umwanya, mubatege amatwi, mwumve ibyo bababwira, inama n’impanuro zabo. Izo zizabafasha kugera kure.

Mureke kugendera mu rungano ngo rubabwire muhite mwakira. Hari ababashukisha ibintu kuko babona mwe nta bushobozi mwari mwagira. Nimumenye kwiyakira, mwemere uko muri. Mureke kurarikira ibibasumba. Buhoro buhoro namwe muzabigeraho bitabagoye, mutabihawe n’abandi. Icyo nimugitsinda rwose muzagera kure.

Muzirikane ko mwese Afurika ibakeneye. Uko mwayisanze mwirinde kuzayisiga mutyo ahubwo muharanire kuzayisiga ari nziza kurushaho.

Kera iyo nashakaga kuvugana n’inshuti yanjye mu ishuri, nandikaga agapapuro, nkagashyira munsi y’intebe nkagasunikisha ikirenge (nta rukweto twagiraga) ariko ubutumwa bwageraga ku wo nshatse kubwira akajambo k’urukundo.

Mwebwe uyu munsi muri kuri WhatsApp murandika mukanavugana n’abari kure, urukundo rwanyu rugakomeza.

Twumvikane rero mugabanye umuvuduko, mumenye gushungura, dore muzi ubwenge murakuze. Ntihagire ubashuka.

Twe ntitwagiraga amahirwe yo guhura n’abahungu, ntitwagiraga aho dusohokera kuko imyidagaduro yari mike. Mwebwe impande zose muragoswe. Ntiturwanya iterambere ariko muryitwaremo neza.

Bizaduhesha kugira u Rwanda rwiza na Afurika nziza. Natwe tuzavuga ko dufite urubyiruko rwiza runogeye igihugu.

Abakobwa nimudakomeza gutwara inda mutarageza igihe, muzubaka ingo nziza, namwe mutange inama, mugirire umumaro igihugu.”

Mukamusoni Joséphine [Mariyana] yamamaye cyane mu Runana aho ari umukinamico wigana abajyanama b’ubuzima na serivisi z’ubuvuzi batanga mu nzego z’ibanze.

Inkuru bifitanye isano: Ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyasabiwe umwihariko ngo kirandurwe burundu

Ibi biganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye baturutse mu bihugu byinshi bya Afurika n'ahandi
Ikibazo cy'abangavu baterwa inda batarageza imyaka y'ubukure cyagaragajwe nk'igikomereye u Rwanda na Afurika muri rusange
Mukamusoni Josephine uzwi nka Mariyana mu Runana yahanuye urubyiruko uko rukwiye kwirinda inda zitateguwe

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza