00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuro za DIGP Namuhoranye ku bapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yahaye impanuro Abapolisi b’u Rwanda barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi muri Mozambique. Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cya Gisirikare giherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Kami.

Cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga. DIGP Namuhoranye yabwiye aba bapolisi ko bagiye mu Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique yitwa Cabo Delgado. Ni Intara irimo abanzi bashaka kwigarurira Mozambique. Yabagaragarije ko akazi bagiyemo kari mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gutabara ahari ikibazo cy’umutekano.

Yagize ati “Kuva mu 2017 muri kiriya gihugu bafite ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’ibikorwa by’iterabwoba. Iriya Ntara ifite uturere 17 ariko tubiri muri two twibasiwe cyane n’umwanzi ahungabanya umutekano w’abaturage. Icyerekezo cy’u Rwanda ni ugutabara ahantu hari ikibazo cy’umutekano igihe badutabaje.”

Yakomeje asaba aba bapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga aho bari hose.

Ati “Muzabe abanyamwuga cyane nk’uko bisanzwe bibaranga, muzirikane ko mugiye mwambaye ibendera ry’u Rwanda. Muzirikane ko umwanzi aba atishimiye ibikorwa dukora, aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro hose bavayo bitwaye neza.”

Aba bapolisi bagiye bayobowe na CSP Silas Karekezi, bazaba ari amatsinda abiri rimwe riba ahitwa i Mweda irindi riba ahitwa Afuji. Aba bapolisi batangiye kujya muri Mozambique kuri uyu Gatanu aho hagiye 40 iki gikorwa kikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .