00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuro za ba rwiyemezamirimo b’abagore basoje amasomo ku iterambere ry’imishinga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Abagore ni igice cy’ingenzi cyane mu kwihangira imirimo ndetse bakomeje kuyobora impinduka hirya no hino ku isi. Tuzirikana uruhare bagira mu mitekerereze izana impinduka, guhanga udushya, kubanguka mu bitekerezo n’ubumenyi mu miyoborere ku isi hose.

Uyu munsi dusubije amaso inyuma tureba ku mishinga itandukanye igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo ndetse no kubongerera ingufu kugirango barusheho gutanga umusanzu wabo ku muryango mugari mu buryo butandukanye.

African Management Institute (Rwanda) ni umwe mu bafatanyabikorwa batewe ishema no gufasha ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika bafite intego yo kubateza imbere binyuze mu kubaha ibikoresho n’amahugurwa.

AMI Rwanda yakoranye n’imishinga hamwe n’imiryango itandukanye mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo n’abayobozi b’imishinga kuyubaka no kuyikuza mu Rwanda hose. Muri abo bafatanyabikorwa harimo Umuryango wa Mastercard Foundation, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), RwandAir, Radisson Blu, Umuryango uhuza ba Rwiyemezamirimo b’Abagore (RCWE) n’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato (CYE).

Imikoranire n’imiryango nka Rwanda Girls Guides ituma AMI ikorana n’imishinga iyobowe n’abagore maze ikabafasha mu rugendo rwo kurenga imbibi, bakubaka inganda banahanga imirimo.

Binyuze mu bufatanye, ba rwiyemezamirimo b’abagore 487 bo hirya no hino mu gihugu bitabiriye banasoza amahugurwa ya Business Survival Bootcamp. Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bize uko basanisha imishinga yabo n’imbogamizi ihari ndetse bakihuza n’abandi bakora bimwe. Ubufatanye bwa AMI na Rwanda Girls Guides Association buzatuma hahugurwa ba rwiyemezamirimo b’abagore bagera ku 1000.

Uyu munsi, abagore bagize 43% by’abitabira amahugurwa ya Business Survival Bootcamp bose atangwa na AMI ku bufatanye na Mastercard Foundation kandi urugendo rurakomeje.

Batanu muri bo basangije abandi ibyabateye imbaraga ndetse batanga inama zishobora gufasha abagihura n’ingaruka za COVID-19 zibazitira kugera ku butsinzi.

Abo ni Pacifique,Vanessa, Nadine, Valentine na Claudine bavuye mu bandi bitabiriye amasomo ya AMI binyuze mu bufatanye bwuje udushya na Rwanda Girls Guides Association.

Aba barwiyemezamirimo basangije abandi ibibatera ingufu zo gukora cyane ndetse batanga inama kuri bagenzi babo by’umwihariko abahuye n’ingaruka za COVID-19 zikibazonga.

Igiraneza Pacifique ufite iduka muri Kicukiro, yagize ati “Ntugahagarare. Kandi niba utaranatangira umushinga wawe neza, tangiza ibyo ufite uzagenda ukura buhoro buhoro.”

Umutesi Vanessa ufite sosiyete ya Isaro Ltd muri Nyarugenge, yabwiye ba rwiyemezamirimo ko igifite agaciro ari ibitekerezo bafite mu mutwe, bityo ko ahazaza heza hazava mu gukora cyane.

Ati “Ntugakomeze kwicara utinya gutangiza umushinga. Icy’ingenzi ni igitekerezo wifitemo;kora cyane kugira ngo ugere ku ntego zawe ndetse wiyubakire ahazaza heza.”

Umwali Nadine ukorera ubworozi bw’inkoko i Nyamagabe, amaze kwiteza imbere ku buryo hari abaza kumwigiraho bitewe n’ akamaro umushinga we ugirira umuryango n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ni byiza kwikorera. Gutangira umushinga ntibisaba igishoro gihambaye. Icyo ukeneye ni igitekerezo gifite ireme gusa.”

Umwali yavuze ko ari ingenzi kwitabira amahugurwa n’andi masomo atandukanye yigisha ibirebana n’imishinga kuko ba rwiyemezamirimo bahigira byinshi.

Ishimwe Valentine uranguza imyenda muri Nyarugenge yishimira ko ubu abasha kwizigama ndetse akaba azabasha gushora imari no mu yindi mishinga mu bihe bizaza.

Yagize ati “Ntugacike intege mu gihe umushinga wawe utagenda neza, ni bumwe mu buryo bwo guhangana. Umushinga umeze nk’ubuzima bwacu bwa buri munsi, ushobora kwishima none ejo ukababara. Ku bw’ibyo rero tugomba kwihangana kandi tugakora cyane.”

Mukandayambaje Claudine ufite umushinga wo gukora kopi z’inyandiko i Karongi, yagize ati “Ntugahagarike na rimwe n’aho waba wahuye n’igihombo. Uko ni ko imishinga imera.”

Kuva COVID-19 yugariza Isi, AMI yibanze ku gushyigikira imishinga mito n’iciriritse yongerera ba nyirayo ubumenyi mu buryo bw’imikorere hagamijwe kubarinda gufunga imiryango.

Ku wifuza kwifatanya na AMI gushyigikira ba rwiyemezamirimo bisaba ibintu bike cyane.

Niba ufite umushinga muto cyangwa ucirirtse wakwiga ku bijyanye na gahunda y’umwiherero utuma imishinga ikomeza gukora no mu bihe bigoye ndetse n’igamije gutuma umushinga ukomera kurushaho kugira ngo urinde ukuramba k’uwawe n’iterambere ryawo ryihuse, binyuze mu bumenyi bw’ibanze ku mishinga uhabwa.

Ubaye warigeze kwitabira gahunda za AMI cyangwa uri kuzitabira ubu ngubu, wakwegera ba rwiyemezamirimo bandi ukabasangiza iyi nkuru ndetse ukabakangurira gutera intambwe ibafasha kugera ku bumenyi bw’ iterambere ry’imishinga yabo.

Ku bigo n’imiryango ishaka kugera ku mishinga myinshi, mwakohereza ubutumwa kuri [email protected] .

N’ahandi hose ku mbuga nkoranyambaga ushaka AMI urayihasanga haba kuri Twitter, Facebook, na Instagram ukaba wamenya amakuru yayo agezweho byoroshye.

Igiraneza Pacifique ufite iduka muri Kicukiro, yavuze ko biba byiza iyo umuntu atangiriye kuri duke afite
Mukandayambaje Claudine ufite umushinga wo gukora kopi z’inyandiko i Karongi yasabye abantu kudacika intege
Umwali Nadine akorera ubworozi bw’inkoko i Nyamagabe
Ishimwe Valentine uranguza imyenda muri Nyarugenge yishimira ko ubu abasha kwizigama
Umutesi Vanessa ufite sosiyete ya Isaro Ltd muri Nyarugenge, yabwiye ba rwiyemezamirimo ko igifite agaciro ari ibitekerezo bafite mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .