Kwamamaza

Impanuka y’imodoka ya polisi yahitanye babiri, abandi barakomereka

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 09:41' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Imodoka ya polisi y’u Rwanda yagonze umumotari n’abanyamaguru ihitana babiri barimo n’umwana wari ugiye kwiga, abandi babiri barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Remera, hafi y’ahahoze Alpha Palace Hotel.

Bivugwa ko iyi modoka ya Polisi yavaga Sonatube yerekeza i Remera, mu gihe yashakaga guca ku yindi ihita igonga umumotari n’abandi banyamaguru.

Uyu mumotari ngo yahise agonga umwana wari ugiye ku ishuri ahita apfa, abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Polisi y’igihugu ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko iri gukurikirana icyateye iyi mpanuka, n’uwabigizemo uruhare.

Yanatangaje ko ifashe mu mugongo imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka, kandi ngo iri gutanga ubufasha bukenewe.

Yagize iti”birababaje kuba imodoka ya Polisi yagize uruhare mu mpanuka yahitanye abantu babiri barimo n’umwana, igakomerekeramo n’abandi babiri. Tubabajwe n’ibyabaye kandi twifatanyije n’imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.”

Ikomeza igira iti “Turi gukora ibishoboka byose ngo tumenye icyabiteye, hanagire igikora ku bapolisi babigizemo uruhare.”


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved