Impamvu umuhanda Huye-Kibeho Perezida Kagame yemereye abaturage utarubakwa

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umushinga wo kubaka umuhanda ureshya na kilometero 63, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemereye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2013, wagombaga gutangira kubakwa muri Kamena umwaka ushize ariko kugeza ubu imirimo ntiratangira.

Uyu muhanda uzaturuka mu Karere ka Huye ugere ku Biro by’aka Nyaruguru unyuze i Kibeho, ukomeze uhure n’umuhanda Huye – Kanyaru. Hari kandi n’ishami rizava ku Biro by’Akarere ka Nyaruguru rigezwe ku Bitaro bya Munini biherereye muri aka karere.

Muri Nzeri 2016, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyavugaga ko nta gihindutse ibikorwa byo kubaka umuhanda Huye-Kibeho-Munini byagombaga gutangira muri Kamena 2017, bityo ukazaba watangiye gukoreshwa mu mpera za 2019.

Gusa kugeza ubu imirimo ntiratangira, RTDA yasobanuye ko itinda ryabyo ryatewe n’abaterankunga b’Abashinwa batinze gusinyana n’u Rwanda amasezerano.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Guy Kalisa, yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari ya Leta n’Umutungo by’Igihugu, kuri uyu wa Kabiri ko itinda ryo gusinya amasezerano y’inkunga ryababereye inzitizi ikomeye.

Yagize ati “Umuhanda Huye-Kibeho ni umushinga duterwamo inkunga n’Abashinwa, twari twemeje ko tuzasinya amasezerano muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, baza kudusaba ko twategereza tugazasinyana muri Nyakanga kuko bashaka kuzasinya amasezerano yose y’imishinga baduteramo inkunga icyarimwe. Twarabemereye. Mu by’ukuri twabimenye muri Mutarama nyuma y’ivugururwa ry’ingengo y’imari.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu ngengo y’imari ya 2017-2018 hari hashyizwemo miliyari zirenga ebyiri zari zigenewe uyu mushinga.

Mu ngengo y’imari ya 2018-2019, biteganyijwe ko leta izashyiramo miliyari 1,7, aho izarangiza imirimo yo kubaka uwo muhanda igeze ku gipimo cya 20%.

Undi mushinga w’umuhanda wa kilometero 66,5 wadindiye ni uzava mu Karere ka Ngoma ukagera mu ka Nyanza, aho RTDA ivuga ko kugeza ubu bari muri gahunda zo gutanga amasoko, aho biteze ko mu ngengo y’imari itaha imirimo izaba yatangiye.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Guy Kalisa, yatangarije abadepite ko itinda ryo gusinya amasezerano y’inkunga ryabaye inzitizi ikomeye y'imirimo yo kubaka uyu muhanda
Umuhanda Huye-Kibeho umaze imyaka itanu utarubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza