Impamvu umucamanza waburanishije Ngirabatware muri ICTR yavanwe mu bayobowe na Theodor Meron

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, mu cyumweru gishize yongereye manda y’imyaka ibiri abacamanza 23 muri 24 b’ Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, ruyobowe n’Umucamanza Theodor Meron kugeza ku wa 18 Mutarama 2019.

Itangazo rya UNMICT rigira riti “Umunyamabanga Mukuru yanagumishijeho abacamanza 23 muri 24 b’uru rwego bagaragaje ko bakeneye kongererwa indi manda y’imyaka ibiri, guhera ku wa 1 Nyakanga 2018 kugeza ku wa 30 Kamena 2020.”

Umucamanza wari wasabye kongererwa manda ariko ntabyemererwe ni Aydin Sefa Akay ukomoka muri Turikiya wenyine. Uyu yari mu nteko iburanisha urubanza rw’Umunyarwanda Augustin Ngirabatware, mu rugereko rw’Ubujurire rwa UNMICT.

Ngirabatware, umukwe w’umuherwe Kabuga Felicien, yahamijwe ibyaha ku wa 20 Ukuboza 2012 na ICTR, ibyaha bya Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse no gufata ku ngufu nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu akatirwa gufungwa imyaka 35.

Yaje kujurira, ku wa 18 Ukuboza 2014 ku gihano yari yahawe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kigabanukaho imyaka itanu. Yahamijwe gufasha interahamwe z’iyahoze ari Komini ya Nyamyumba muri Gisenyi, akazishishikariza kwica Abatutsi kuva muri Gashyantare 1994 no gutanga imipanga yo kwica abatutsi.

Perezida wa UNMICT, Theodor Meron, ni umwe mu bavuze ko ‘ababajwe cyane kandi atemeranya n’icyemezo cyo kutongerera manda mugenzi we, Akay’, ashimangira ko akababaro ke gashingiye ku ngaruka iki cyemezo kizagira ku rukiko ndetse n’ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha muri rusange.

Kuki Akay atongerewe manda?

Umucamanza Akay ukomoka muri Turikiya, yari mu bacamanza ba UNMICT batowe n’Inteko Rusange yo mu Ukuboza 2011 mbere yaho akaba yari asanzwe ari umucamanza w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ubwo yaburanishaga mu bujurire urubanza rwa Ngirabatware, yatawe muri yombi muri Nzeri 2016 n’ubuyobozi bwa Turikiya akekwaho kuba mu bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Recep Tayyip Erdoğan ku wa 15 Nyakanga 2016. Nyuma yaje kurekurwa by’agateganyo.

Muri Kamena 2017, yahamijwe n’Urukiko rwa Ankara icyaha kimwe cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu. Icyakora ntiyafunzwe kuko yarekuwe ngo ajye gusubukura imirimo ye nyuma yo gufungurwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ubujurire.

Gutabwa muri yombi kwa Akay, gushyirwa muri kasho ndetse no kujyanwa mu nkiko, UNMICT ntiyahwemye kugaragaza ko binyuranyije n’amategeko kuko yari afite ubudahangarwa. Meron yagejeje iki kibazo mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano muri Werurwe 2017, ndetse abimenyesha Inteko Rusange ya Loni.

Nk’uko Meron abitangaza, ngo icyemezo cyo kutongerera manda Akay gishingiye ku makuru yatanzwe na Guverinoma ya Turikiya mu Bunyamabanga bwa Loni, avuga ko atacyujuje ibisabwa ku bacamanza nkuko bigaragara mu ngingo ya cyenda igenga UNMICT, kubera icyaha yahamijwe n’urukiko.

Ati “Niba ibihugu byemerewe gukora igikorwa kirwanya umucamanza kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ubwigenge bw’ubucamanza nk’inkingi mwikorezi yo kubahiriza amategeko n’ubwangamugayo bw’urukiko rwacu, byaba ari ikibazo.”

Akomeza avuga ko icyemezo cyo kutongerera manda umucamanza Akay giteye impungenge ku nzego nyinshi, by’umwihariko ku giti cye, akibaza niba ubudahangarwa buhabwa abacamanza ba UNMICT bwubahirizwa no mu bihugu bakomokamo.

Kuri ubu ubutabera bwa Turikiya bwiteguye kuburanisha ubujurire kuri Akay ndetse no kongera gusuzuma urubanza ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, hanyuma hagafatwa icyemezo cya nyuma.

Umucamanza Akay ukomoka muri Turikiya, yari mu bacamanza ba UNMICT batowe n’Inteko Rusange yo mu Ukuboza 2011 mbere yaho akaba yari asanzwe ari umucamanza w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza