Impamvu raporo zivuga ko Abanyarwanda babayeho batishimye zidakwiye guhabwa agaciro

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Raporo igaragaza uko abaturage mu bihugu bitandukanye ku Isi bishimye yasohotse mu 2019, yerekanye ko Finland iza ku isonga ku Isi mu kugira abaturage bishimye, u Rwanda rwo rushyirwa ku mwanya wa 152 mu bihugu 156 byashyizwe kuri uru rutonde.

Muri izi raporo usanga ibihugu by’u Burayi bw’Iburengerazuba na Amerika ya Ruguru, byiharira imyanya ya mbere, naho Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikaba ariyo iharirwa imyanya y’inyuma.

Igihugu nka Kenya muri aka karere gishyirwa ku mwanya wa 151, Uganda 136, u Rwanda 152, Tanzania 153, Afghanistan 154, naho ibihugu bya nyuma ni Centrafrique ya 155 hagaheruka Sudani y’Epfo ku mwanya wa 156.

Mu 2017 u Rwanda rwari ku mwanya wa 151 no mu 2018 rwari kuri uyu mwanya.

Muri rusange iyi raporo yitwa, The World Happiness Report ikorwa n’ikigo The Sustainable Development Solutions Network, ishyira Finland ku mwanya wa mbere, Denmark ku wa kabiri, Norvège ku wa gatatu, Iceland, u Buholandi, u Buwusi, Suède, New Zealand, Canada na Australia bigakurikirana kugeza ku mwanya wa 10.

Bimwe mu byo abakora izi raporo bagenderaho harimo; umutungo umuturage atunze, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, icyizere cyo kubaho n’ibikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere.

Abakoze iyi raporo bagaragaje ko “Abantu bo muri Sudan y’Epfo no mu bihugu birimo u Rwanda, babayeho batishimiye ubuzima babayemo.”

Impamvu izi raporo zidakwiye guhabwa agaciro mu Rwanda

Jenoside yakorewe Abatutsi uretse kuba yarahitanye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni imwe, izindi ngeri zibumbatiye imibereho y’igihugu zarasandaye, ubukungu burangirika ku buryo byasabye imbaraga nyinshi ngo igihugu gisubire ku murongo.

Mu 1994 ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze ahabi kuko icyo gihe izamuka ryabwo ryasubiye inyuma kuri -41.9%, ibi binagira ingaruka ku musaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka kuko wavuye ku madolari 374 mu 1990 ukagera ku 146 mu 1994.

Mu 1994, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyoni 753.6 z’amadolari, mu 2000 wageze kuri miliyoni 1735, mu 2015 ugera kuri miliyari 8.278 z’amadolari, naho mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongera ku rugero cya 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje uva kuri miliyari 7,597 Frw ugera kuri miliyari 8,189 Frw.

Mu 1990 umusaruro ku muturage ku mwaka wari amadolari 374, mu 1994 yari amadolari 146 mu 2000 yari 225 $. Mu 2010 yari 579 $, mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari 774 $ naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka. Ikigereranyo cy’amafaranga umuturage yinjiza cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018.

Bisobanuye ko umunyarwanda wo muri 2010 wari ufite amadorali 500 hari iby’ibanze atabaga yabasha kugura. Bitandukanye n’uw’uyu munsi afite ubushobozi bwo kugira iby’ibanze agura.

Ku byerekeye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, mu isesengura ry’ibyavuye mu bushakashatsi bwo mu 2018 ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), rirerekana ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n’inzego zibegereye ku gipimo kingana na 69.3%, kivuye kuri 70.9% muri 2017.

Icyiciro kinyura abaturage kurusha ibindi ni icy’umutekano (87.98 %); kigakurikirwa n’icyiciro cy’Iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere, uburenganzira bwa muntu n’icyizere cy’abaturage ku nzego z’ubuyobozi (87.50%).

Icyizere cyo kubaho mu banyarwanda nacyo cyarazamutse kuko ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami rishinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage muri Loni, ryagaragaje ko amahirwe y’Abanyarwanda yo kubaho igihe kirekire akomeje kwiyongera ku buryo muri 2030, Abanyarwanda bazaba bashobora kubaho imyaka 70.

Raporo igaragaza ko ugerereranyije no mu mwaka wa 2000 aho Umunyarwanda yari afite amahirwe yo kubaho imyaka 50 gusa, muri 2030 azaba ashobora kubaho imyaka 70.

Mu gihe hagati y’umwaka wa 1990-1995, Umunyarwanda yari afite amahirwe yo kubaho imyaka 23 gusa. Kuva mu 1995, igihe Abanyarwanda bashobora kubaho cyagiye kizamuka ku buryo bugaragara.

Mu gufasha abaturage kwivana mu bukene, kuva mu 2009 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yitwa Vision 2020 Umurenge (VUP). Iyi gahunda ifite intego yo kurandura ubukene bukabije mu Banyarwanda nk’uko bikubiye ntego za gahunda y’icyerekezo cya 2020 u Rwanda rwihaye.

Kubera iyi mpamvu Abanyarwanda batari bake bavuye mu bukene bukabije binyuze muri iyi gahunda ya VUP, hari kandi amafaranga ahabwa abatishoboye yagereranywa n’ahabwa abakene b’i Burayi mu cyo bita "Social Security".

Nta muntu ukwiye kurangazwa n’izi raporo

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera yamaganye izi raporo, avuga ko zidakwiye kubuza abanyarwanda gukomeza kwiteza imbere.

Yagize ati “Twe ntabwo twemera izo raporo zidushyira mu bihugu nka bya bindi birimo intambara nka Yemen na Afghanistan, abanyarwanda nubwo bwose baba batishimye ariko ntabwo twavuga ko bari mu bihugu bya nyuma, hari gahunda nyinshi zerekana ko mu myaka 25 ishize hari urugendo rukomeye rwakozwe ndetse n’ibyagezweho abantu bose bumva ko tutaragombaga kuba twaranabigezeho.”

Akomeza agira ati “Tugiye mu mibereho myiza, iyo wumva ubuhamya bw’abantu bavuga aho bavuye n’aho bageze ntabwo u Rwanda rukwiye kuba mu bihugu bifite abaturage batishimye benshi, ntabwo abantu bagerera ku kintu kimwe kuko hari n’aba badakora ariko ibi biri mu bihugu byose. Kuvuga ko abaturage batishimye no mu bihugu bikomeye aho usanga umunyeshuri yafashe imbunda akarasa abandi ntabwo wahita uvuga ngo hariya nta mutekano uhari.”

Ku birebana n’uburyo abaturage bahabwa ijambo, Dr Mukabaramba yagize ati “Nzi neza ko n’itangazamakuru mubizi, abaturage bababwira ikibari ku mutima kandi turashima ko hari n’aho mugera abayobozi batagera, aho bitagenda bigahita bikemurwa.”

Yavuze ko hari imiryango usanga ishimishwa no kuvuga ibibi gusa kandi ibyiza bihari, ariko ko utabuza abantu kuvuga ibyo bavuga ahubwo ubihorera ugakomeza guteza imbere umuturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dr Mukabaramba Alvera yamaganye izi raporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza