00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Rwibasira Gallican yasobanuye impamvu kubona umuti n’urukingo rwa SIDA bikomeje kuba ingorabahizi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Kanama 2021 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Rwibasira Gallican, yavuze ko agakoko gatera Sida [VIH] kagoye cyane kugakorera urukingo cyangwa umuti ahanini biturutse ku miterere yako n’uburyo kisanisha n’umubiri iyo kawugezemo.

Covid-19 imaze umwaka n’igice igeze ku Isi, ariko hamaze kuboneka inkingo zayo zirenga eshatu kandi zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu iki cyorezo. Gusa Virus itera SIDA ntirabonerwa urukingo kandi imaze imyaka irenga 40 imenyekanye.

Abahanga mu bya siyansi batanga ibisobanuro byinshi kuri iyi ngingo harimo kuba iyi virusi ya VIH ifite umwihariko utandukanye n’izindi virusi zose, bityo bikaba ingorabahizi kuyibonera urukingo rwabasha kuyihangara.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Buriya rero uburyo virusi itera Sida imeze, iyo yinjiye mu mubiri yisanisha n’utunyangingo tw’umubiri ku buryo gukora urukingo bigora cyane, bisaba ubuhanga bwinshi kugira ngo ubashe kuyibuza kwisanisha.”

Yakomeje agira ati “Iyo yinjiye mu mubiri, ihita ikora byihuse ku buryo isa n’umubiri ku buryo iyo yagezemo ntabwo wayitandukanya n’utunyangingo tw’umubiri. Ni cyo ziriya virusi nyinshi zifite akanyangingo kitwa RNA zihuriyeho, ziragorana.”

Yavuze ko mu gihe abahanga bakomeje gukora ubushakashatsi, bashishikariza abamaze kwandura Sida kuba bakomeza gufata imiti igabanya ubukana neza kuko ari yo ishobora gutuma baramba mu gihe hagitegerejwe ko umuti cyangwa urukingo bizaboneka.

Ati “Ubushakashatsi bugenda bukorwa […] n’umwaka ushize hari abigeze kuvuga ko bageze ahantu heza babona urukingo rwaboneka ariko icyiza dufite ni uko dufite imiti igabanya ubukana ku buryo nk’ubu uwaguha ikizamini cyo gushaka umuntu ufite Sida ushobora kuba utamubona kubera ko abantu bagendana na virusi ariko nta kimenyetso ushobora kubona ko bafata imiti.”

Mu myaka ya 2004 abarwayi ba Sida bafataga ibinini byinshi kandi bibazahaza, nyuma uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa haje kuboneka ibinini umuntu ashobora gufata kimwe ku munsi kandi kikaba cyamurinda.

Dr Rwibasira yemeza ko iyi ari intambwe ikomeye yatewe. Ati “Ubushakashatsi bugenda bwiyongera butera imbere, bagenda bagerageza gukora akantu gato kandi karimo byose kandi ari gato, ubu tugeze ku kinini kimwe ushobora gufata kirimo imiti itatu kikakurinda amasaha 24 ukazongera gufata ikindi ejo.”

Mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hari ubushakashatsi bwakozwe ku miti ya Cabenuva, [cabotegravir and rilpivirine] aho ari imiti ibiri itandukanye ishyirwa mu rushinge rumwe rukaba rwaterwa urwaye Sida akamara ukwezi atarongera gufata undi muti.

Dr Rwibasira yavuze ko nubwo Amerika yemeje urwo rushinge hano mu Rwanda, bataratangira kuzikoresha kubera ko bagitegereje ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rirwemeza.

Ati “Imiti myinshi dukoresha iba yemejwe na OMS, dutegereza ko ibanza kwemezwa natwe tukareba niba dushobora kuwukoresha cyangwa se wadufasha. Iracyahenze ku buryo duteganya ko ibiciro nibigabanyuka […].”

Dr Rwibasira yavuze ko izi nshinge zaba ari nziza kubera ko umuntu yaba azifata rimwe mu kwezi ndetse ko hari n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa batangiye kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ku buryo zishobora kuzatangira gukoreshwa igihe zaramuka zemewe na OMS.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Rwibasira Gallican yavuze ko imiterere yihariye y'agakoko gatera Sida ariyo ituma kuyibonera imiti bigora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .