Impamvu abinjira mu buvuzi batsindwa ibizamini bibinjiza mu rugaga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi abanyeshuri benshi barangije ubuvuzi bavuga ko ibizamini bitegurwa n’ingaga zabo biba bikomeye bikagora benshi kubitsinda bakurikije amasomo bahawe bari mu mashuri.

Ni ikibazo cyagarukaga buri gihe ndetse bikagaragarira no mu mitsindire. Urugero amanota yasohowe n’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi RAHPC (Rwanda Allied Health Profession Council) mu Ugushyingo umwaka ushize, yagaragaje ko hatsinzwe abanyeshuri 387 muri 557 bari bakoze ikizamini.

Kuri uyu wa Mbere ubwo hatangazwaga uburyo abakoze ikizamini giherutse batsinze, Umwanditsi w’urugaga RAPHC, Ndahiriwe Jean Baptiste, yavuze ko nabo ibyo bibazo bagiye babyakira icyakora ngo uko bamwe babifata siko biri.

Yavuze ko urugaga rwashyizweho ngo rugenzure umwuga w’ubuvuzi kugira ngo abawujyamo babe bashoboye, bityo ko batakwishimira ko abantu batsindwa bitari mu nshingano bahawe.

Yagize ati “Bavuga ko bitegurwa mu buryo budasobanutse bugambiriye gutuma batsindwa, inshuro nyinshi niko babivuga. Ntabwo nibwira ko urwego rwashyizweho n’itegeko rugambiriye gukorera igihugu n’abagituye, rushobora gufata umugambi nk’uwo.”

Yasobanuye ko ibibazo bibazwa mu kizamini bitegurwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, nyuma gahashyirwaho irindi tsinda ry’inzobere ribigenzura, hakaza abareba niba bihuye n’ibyo amashuri yigisha mu gihugu, hakaba ababishyira mu ndimi zikorwamo n’ibindi.

Ikizamini kimwe gikosorwa n’abantu batatu batandukanye kandi nta n’umwe umenya izina ry’uwo akosora.

Abajijwe impamvu ababitsinda ari bake, Ndahiriwe yavuze ko batanga ibizamini bisaba kuba umunyeshuri yarimenyereje bihagije kandi abyumva neza mu gihe byagaragaye ko hari amashuri atari yujuje ibisabwa.

Yagize ati “Ubundi ibizamini ku isi yose ntabwo ari amagambo. Ni ibizamini byanditse ariko biri mu ngiro (Pratique). Bibajije mu buryo buganisha umuntu kucyo agomba gukora. Utarabikoze ntiwabishobora. Niyo ngorane ya mbere duhura nayo, wa muntu wagiye mu ishuri agiye gushaka urupapuro, iyo akubitanye n’icyo kibazo ntashobora kugisubiza.”

Yakomeje agira ati “Umunyeshuri utitabiye gahunda yo kwiga, ngo yimenyereza akore ibyo agomba gukora ntabwo ashobora gutsinda ibi bizamini. Niba hari abashobora kugira amanota 90, wowe ugira 26 gute?”

Uko abakoze ibizamini batsinze

Mu bize ibijyanye no gutera ikinya ‘Anaesthesia, abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda bakoze ari 24, hatsindamo 17. Muri iyo kaminuza abarangije icyiciro cya mbere muri iryo shami hakoze 11 bose baratsinda.

Abize ishami rya Environmental Health muri Kaminuza y’u Rwanda hakoze abanyehsuri batatu, hatsinda babiri.

Abize kugorora ingingo ‘Physiotherapy’ muri Kaminuza y’u Rwanda, hakoze abanyeshuri 29, hatsinda barindwi gusa. Abize gufasha abaganga ‘Clinical Medicine muri iyo kaminuza hakoze 34, hatsinda 30 naho abize iby’amenyo (Dental Therapy) hakoze 28 hatsinda abantu 10.

Abize iby’imirire (Human Nutrition) muri Kaminuza y’u Rwanda hakoze abanyeshuri 20 bose baratsinda. Abakoze icyo kizamini bize muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save hatsinze 11 muri 14 bakoze.

Abize ubuvuzi bw’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda hakoze abanyeshuri 20 bose baratsinda; abize ibyo kunyuza abantu mu cyuma (Medical Imaging) muri iyo kaminuza hakoze 14 bose baratsinda naho abize iby’insimburangingo hakoze 14 bose baratsinda.

Ku masomo ya Laboratwari, abize muri Mount Kenya University hakoze abanyeshuri 71 hatsinda 17; abize ayo masomo muri INES Ruhengeri hakoze 51 hatsinda 6; Ababyize muri ISPG Gitwe hakoze 80 hatsinda 54; ababyize muri Kaminuza y’u Rwanda hakora 37 hatsinda 25.

Abize Laboratwari mu cyiciro cya mbere muri Kaminuza y’u Rwanda hakoze 27 hatsinda abanyeshuri 10.

Ugutsindwa muri Mount Kenya na INES Ruhengeri, Ndahiriwe yavuze ko byatewe n’imyigishirize kuri ayo mashuri wasangaga nta bikoresho bigahije afite ari nabyo byatumye Inama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza iyahagarika by’agateganyo mu minsi ishize agakomorerwa amaze kuzuzuza ibyo yasabwaga.

Umwanditsi w’urugaga RAPHC, Ndahiriwe Jean Baptiste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza