00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abakobwa bakiri inkumi aribo bandura SIDA ku bwinshi mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa Virusi itera Sida mu rubyiruko by’umwihariko abakobwa bageze mu myaka 15-24 bukomeje gutera impungenge ndetse ni ihurizo rikomeye n’umutwaro ku nzego n’imiryango ishinzwe kurwanya iki cyorezo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu 2012 abana bari munsi y’imyaka 15 banduraga Sida icyo gihe bari ku kigero cya 0,4%, ni mu gihe mu 2018 bari kuri 0,3% naho mu 2019 ari naryo barura riheruka bagera ku kigero cya 0,1%.

Igaragaza ko abari hagati y’imyaka 15-24 banduraga Sida mu 2012 bari ku kigero cya 0,6% ni mu gihe mu myaka yakurikiyeho kugeza mu 2015 bakomeje kuba kuri icyo kigero, bigeze mu 2018 baba 0,5% mu gihe mu ibarura riheruka rya 2019 bari bageze ku kigero cya 0,3%.

Ubukene ni kimwe mu bitungwa agatoki nk’impamvu ituma abakobwa benshi bagwa mu bishuko by’ubusambanyi, bakanguzwa Sida.

Ni ibintu bishimangirwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda aho zigaragaza ko kugeza ubu urubyiruko rw’abakobwa bakiri mu myaka iri munsi ya 25 arirwo rugaragaramo ubwandu bwinshi bwa Sida.

Umuyobozi w’Ishami risinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Rwibasira Gallican ati “Ijanisha rinini ry’abandura Sida ni mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ntitwakwirengagiza ko iyo myaka, ari yo myaka mu by’ukuri urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina ari na ho tuba tugomba gushyira imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Cyane cyane urubyiruko rw’abakobwa, abakobwa bari mu mashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza ndetse n’abatari ku ishuri, turabibona imibare igaragaza ko ni ho bakora imibonano mpuzabitsina cyane. Ikinateye impungenge kurushaho ni uko banayikorana n’abagabo bafite imyaka ikuze.”

N’ubwo abakiri bato aribo bandura Sida ku bwinshi ariko, ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2018, bwerekanye ko batajya bitabira ibikorwa byo kwipimisha.

Bugaragaza ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76,9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52,4% gusa.

Ihuriro ry’Imiryango y’Urubyiruko yiga ku Buzima bw’Imyororokere mu kurinda Ihohoterwa rikorerwa abangavu n’ingimbi, Afriyan Rwanda, naryo rigaragaza ko iki ari ikibazo giteye inkeke kuko aba bana ari nabo bakwirakwiza iki cyorezo mu buryo bworoshye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa gahunda muri Afriyan Rwanda, Niyibizi Evode, yasobanuye ko impamvu abantu bandura Sida cyane ari abo mu myaka 15-24 ari uko aribo baba bakireberwa n’ababyeyi kandi bageze igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyane.

Niyibizi avuga ko akenshi uru rubyiruko usanga ruri mu mashuri, abandi bayarangije bari muri za kaminuza, aho usanga bagira impamvu nyinshi zituma bakora imibonano mpuzabitsina. Ni mu gihe abarengeje iyi myaka bo baba bamaze gukura cyangwa batangiye no gushaka abagabo.

Ati “Ikinyuranyo kiri hagati y’abakobwa n’abahungu […] bose iyo bagiye gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo bakoresha agakingirizo ku mpamvu zirimo kutabona udukingirizo ariko no kuba bishimisha bakibagirwa kudukoresha.”

Yakomeje agira ati “Ikindi gikomeye gituma abakobwa aribo bandura cyane ni uko burya imiterere y’umuhungu n’umukobwa iratandukanye, iyo umukobwa utarwaye Sida akoze imibonano mpuzabitsina n’umuhungu cyangwa umugabo wanduye aba ashobora kwandura byihuse, ugereranyije n’umuhungu ushobora gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore wanduye Sida.”

Afriyan Rwanda igaragaza ko gahunda z’ubukangurambaga no gushyiraho gahunda zitandukanye zituma abakiri urubyiruko babasha kwisobanukirwa bakanegerezwa udukingirizo.

Abakiri bato by’umwihariko abakobwa nabo bahuriza kuri iki kintu cyo kuba kubona udukingirizo bikiri ingorabahizi ahanini bitewe n’ahantu ducururizwa nk’uko byasobanuwe n’umukobwa w’imyaka 21 wiga muri Kaminuza y’u Rwanda waganiriye na IGIHE.

Uyu mukobwa avuga ko izindi mpamvu zitandukanye zibitera ari ukuba aba bana b’abakobwa baba badafite amakuru ku bijyanye n’imyororokere ndetse no kugira ikibazo cyo kwitinya.

Ati “Abana benshi bafite ibibazo byinshi bibaza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere rimwe na rimwe bakaba bafite no kwitinya muri bo cyangwa se nta babyeyi bafite babaza.”

RBC igaragaza ko kuva mu 2020, hari gahunda zashyizweho zo gufasha abakobwa bari mu myaka 14 kugeza muri 25 kumenya uburyo bwo kwirinda bakoresha agakingirizo n’ubundi buryo butandukanye cyane ko kubabuza gukora imibonano mpuzabitsina biba bigoye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .