Impaka z’urudaca ku gushakira umuti w’inda zitateguwe mu gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe gikomeje kuba ihurizo ku babyeyi, abarezi, abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, badahwema kwibaza umuti nyawo warandura burundu iki cyorezo cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), igaragaza ko mu 2016 abakobwa 17500 bari hagati y’imyaka 16 na 17 batewe inda zitateguwe. Bivuze ko nibura ku munsi umwe abana b’abakobwa 47 babyaye mu gihugu cyose.

Imibare yo mu mpera z’uwo mwaka, Akarere ka Kirehe katangaje ko abana b’abakobwa bagera kuri 970 bari muri kiriya kigero batewe inda, bisobanuye ko no mu tundi turere imibare ijya kwegera cyangwa irenga uyunguyu.

Ikigero cy’aba bakobwa gisobanura neza ko nta kabuza baterwa inda bakiri mu mashuri yisumbuye. Ibi bituma bamwe bibaza impamvu nta buryo bwo kuboneza urubyaro bushyirwa mu mashuri ndetse bagatanga n’igitekerezo cy’uko gukwirakwiza udukingirizo cyangwa ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro mu mashuri byaba umuti urambye wo kwirinda inda zitateguwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Banashingira ku kuba hirya no hino mu gihugu cyane cyane ahahurira abantu benshi hashyirwa udukingirizo tw’ubuntu kugira ngo uwo kwifata byananiye adafite n’ubushobozi bwo kukagura abone ikimufasha, ariko mu mashuri ugasanga ubu bufasha budahari.

Ni icyifuzo kugeza ubu impande zishinzwe uburezi zigaragaza ko abana bigishwa ibijyanye n’imyororokere neza kandi ko n’uburyo bwo kuboneza urubyaro butangwa ku bigo nderabuzima byose. Zivuga ko zitashyigikira udukingirizo mu mashuri kuko ari aho kwigira atari aho gusambanira.

Ibi bigatera kwibaza niba izi nyigisho cyangwa uburyo bukoreshwa buboneye kuko abana bigishwa neza ariko bagakomeza gutwara inda kandi bikiyongera umunsi ku wundi nkuko imibare ibihamya.

Udukingirizo mu mashuri twafasha

Hari abavuga ko gushyira udukingirizo mu mashuri byaba ari nko gushishikariza abana kwishora mu mibonano mpuzabitsina.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Karere ka Kirehe, Emile Mukunzi, we asanga gushyira udukingirizo mu mashuri atari byo byakongera ubusambanyi mu gihe hizwe uburyo bwo kudutanga neza kandi gahunda zo kugenzura imyitwarire zigakomeza.

Mukunzi avuga ko n’ubusanzwe hari abanyeshuri batuzana kandi ko ufite umutima wo gusambana atabireka kuko nta gakingirizo gahari.

Yagize ati “Hari abatwizanira ariko bakatuzana mu buryo budasobanutse ku buryo baza baduhishe, ugasanga hari n’abandi benshi bagira ipfunwe ryo kujya kukazana cyangwa kutugura. Kukabona ntibisobanuye ngo abana bakora ibibi mu kigo kuko n’ubundi ubuyobozi bw’ikigo bukomeza gukurikirana imyitwarire.”

Akomeza agira ati “Na bo ni abaturage nk’abandi nubwo ari abanyeshuri, ni abantu baba bakwiye kwitwabwaho bagahabwa serivisi bitewe n’aho bari. Niyo basohotse bagiye mu buzima bwo hanze, ntabwo baba bari mu kigo kandi iyo bahageze, ufite umutima wo gukora ibyo ntibyamubuza ariko agafite yarakitwaje, byamufasha.”

Mukunzi asanga byizwe neza, nta cyo udukingirizo twakwangiza mu mashuri.

Udukingirizo si wo muti

Karigirwa Clementine w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa Gatanu (HEG) ku kigo cy’amashuri GS Nyakayaga mu Karere ka Bugesera, yibuka neza ko hari bagenzi be bavuye mu ishuri batwaye inda zitateganyijwe umwaka ushize.

Nubwo ku ruhande rumwe ashyigikiye udukingirizo mu mashuri, yemeza ko atari yo mpamvu ituma batwara inda kuko aho yiga hafi yaho tuhaba kandi ntibibuze abazitwara kuzitwara.

Yagize ati “Numva atari ngombwa kuko umwana iyo aje ku ishuri aba azi ibyo yaje gukora ariko na none kuko abantu bose batifata kimwe badushyiraho. Gusa aho twiga n’ubundi iruhande rw’aho hari aho tuba tw’ubuntu kandi barazitwara. Kudushyiramo, ntacyo byagabanyaho.”

Avuga ko igikwiye ari ukuganiriza abana cyane cyane ab’abakobwa kandi iby’ubuzima bw’imyororokere ntibivugirwe ku ishuri gusa, ababyeyi batabisobanukiwe nabo bakigishwa kugira ngo babashe kubisobanurira abana babo mu rugo.

Soeur Nayituliki Helène, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali, avuga ko atazashyigikira na rimwe umuntu ushaka ko udukingirizo dushyirwa mu mashuri.

Yagize ati “Ntabwo wambwira ngo nimara kunanirwa nitwaze inkoni, oya nahita nyitwaza ako kanya. Ni nko kumbwira ngo genda usambane ariko ntihazagire inda ivuka. Bambabarire ababivuga njye numva ari ukuroha umwana, nta mubyeyi ukwiye kubibwira umwana we niba kandi hari ubivuga ni uko na we yapfuye.”

Akomeza agira ati “Gushumurira umuntu kujya gucumura, ukamushumurira kujya kwisenyeraho inzu ye, njyewe numva ubivuga sinzi icyo aba agamije, nta rukundo rurimo.”

Kiliziya Gatolika irasaba ubushakashatsi

Kiliziya Gatolika kuva na kare ntiyashyigikiye udukingirizo mu mashuri dore ko itajya inashishikariza abayoboke bayo kudukoresha ahubwo ibasaba gukoresha uburyo bwa kamere.

Umuyobozi w’Ibiro by’Inama y’Abepiskopi bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda, Padiri Janvier Nduwayezu, yabwiye IGIHE ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi, hakamenyekana impamvu nyayo abana b’abakobwa bakomeje guterwa inda zitateganyijwe ku bwinshi.

Yagize ati “Hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse, nicyo mbona cy’ingenzi noneho abantu bakicara bagatekereza ariko bashingiye ku bushakashatsi kugira ngo ibisubizo bibe birambye.”

Udukingirizo mu mashuri, umusemburo w’ubusambanyi

Minisiteri y’Uburinganira n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), ivuga ko udukingirizo tudakwiye gushyirwa mu mashuri kuko byatanga ubundi butumwa buhabanye n’ubwifuzwa.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko udukingirizo mu mashuri twaba nk’umusemburo w’ubusambanyi bigatuma abana babwishoramo kuko bakumva ko babyemerewe.

Yagize ati “Udukingirizo dushyizwemo bifite ubundi butumwa byatanga. Ni ukuvuga ngo urabyemerewe, ushobora gutangira kubikora kandi ibyo ntabwo aribyo dushaka. Niba atangiye kwinjira mu mibonano mpuzabitsina, mu mutwe we aratangira kumva ko ageze mu myaka yo kuba yabikora kandi twe si bwo butumwa dushaka gutanga.”

Umutoni yavuze ko igikenewe ari ubukangurambaga mu mashuri abanyeshuri bakamenya uko imibiri yabo ikora n’ingaruka bagirira mu kwishora mu mibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko bazakomeza gufatanya n’izindi nzego bashakisha abatera abana inda, kandi bagaharanira ko abahamwe n’icyaha bahabwa ibihano bikomeye kugira ngo bibere isomo abandi.

Udukingirizo mu mashuri si ikintu gishya ku Isi kuko mu mwaka wa 1995 amwe mu mashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika twashyizwemo nyuma y’aho ababyeyi bagera kuri 75 % bari bagaragaje ko babishyigikiye.

Kugeza mu 2005, Leta 21 muri 50 zigize icyo gihugu zari zimaze kwemerera bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye kugira udukingirizo.

Gukora imibonano mpuzabitsina mu bigo by’amashuri ntibyemewe, ntibikunze no kuvugwa ariko bibaho. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 1997, bwagaragaje ko 53 % by’abanyeshuri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze imibonano mpuzabitsina ku ishuri, muri bo 47 % bavuze ko nta gakingirizo bakoresheje.

Umuyobozi w'Ibiro by'Inama y'Abepiskopi bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda, Padiri Janvier Nduwayezu, yabwiye IGIHE ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi, hakamenyekana impamvu nyayo abana b’abakobwa bakomeje guterwa inda zitateganyijwe
Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko udukingirizo mu mashuri twaba nk’umusemburo w’ubusambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza