Imiterere y’ivugururwa rya ‘Car free zone’ izareshya abantu kuharuhukira

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Ukwakira 2018 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali warangije inyingo y’umushinga wa miliyari hafi 6 Frw zigenewe kuryoshya umuhanda wahariwe abanyamaguru ‘Car Free Zone’, abantu bakajya bahafatira icyo kurya no kunywa.

Hashize imyaka itatu aka gace kari ku muhanda KN4 Avenue kagizwe ak’abanyamaguru kuva muri Kanama 2018 ariko abakanyuramo bahora biteze umusaruro wako.

Rimwe na rimwe usangamo imurika ry’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byiganjemo iby’ubugeni, imyenda n’ibindi.

Kamaze gukorerwa igishushanyombonera ndetse byari biteganyijwe ko mu 2017 gatangira gutunganywa ariko ntakirakorwa mu mushinga wagutse wiswe Imbuga City Walk.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait, yasobanuriye IGIHE icyerekezo cy’uyu mushinga wo gusirimura agace ka ‘Car Free Zone’.

Yagize ati “Umuhanda wafunzwe kugira ngo tuhatunganye habe ahantu ho gutemberera, habe ahantu ho kuruhukira, habanje inyigo, hashize nk’amezi atandatu irangiye neza neza.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko wifashishije impuguke mu gukora za ‘car free zone’, zirimo Abataliyani n’Abanya-Singapore.

Busabizwa asobanura ko inyigo imaze kurangira basanze hakenewe ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 6, niziboneka zikazatuma haba ahantu hareshya buri wese kuhatemberere no kuharuhukira.

Ati “Hazavugururwa neza cyane, iriya kaburimbo izavaho, hazaba ari utubuye, udu –kiosk, hazaba hari ubusitani, intebe wakwicaraho, ubwiherero bwiza n’ibindi.”

Hazaba harimo n’ubusitani n’ibiti by’umutako bibereye ijisho nk’uko n’ibishushanyo bibyerekana.

Akomeza avuga ko kuba uyu mushinga utaratangira gushyirwa mu bikorwa byatewe ahanini n’ibyihutirwaga kubanza gukorwa birimo nko kubaka za ruhurura i Kigali, nabyo bitwara amafaranga menshi.

Ati “Gutunganya ‘Car free zone’ turi gushaka amafaranga kugira ngo dutangire […] Turashaka ko turangiza umwaka w’ingengo y’imari [ni ukuvuga kugeza muri Kamena 2019] tumaze nibura kubona igice.”

Uyu mushinga biteganyijwe ko wazanashyirwa mu bikorwa mu byiciro.

Imirimo ntiteganyijwe gusa ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru kuko Busabizwa asobanura ko hazanitwa ku mihanda ihakikije nk’uw’inyuma yo kwa Makuza n’indi igera hafi y’aka gace.

Ati “Imbere ya Centenary House, imihanda izaguka igere kuri Rond-Point nini.”

Imbere ya Pension Plazza ho hateganyijwe ko hazashyirwa icyapa imodoka zishobora guhagararaho, bigafasha abagenzi bagana muri Car Free Zone.

Asobanura ko inyubako zigaragara kuri Car Free Zone mu gice cyo h’epfo, ba nyirazo bamenyeshejwe ko zizaba ziriho nk’utu – restaurants n’intebe ziri hanze nihatangira gutunganywa.

Ati “Inyubako zigiye kuvaho ni iziri hagati y’Ibiro by’Umujyi na Cogebanque na sitasiyo, mu mezi abiri ari imbere zizasenywa, hubakwe izigezweho zijyanye n’igishushanyombonera.”

Mu gihe hataratunganywa, abishyize hamwe basaba Umujyi wa Kigali kuhamurikira ibikorerwa mu Rwanda, ukabaha umuriro bo bakizanira amahema.

Inyubako zegereye Car Free Zone zizasabwa kugira ibikorwa zishyira imbere
Hazaba hari Kiosk wasangamo ibyo kurya hari n'aho wakwicara
Aha ni imbere y'Ibiro by'Umujyi nihamara guhindurwa
Iyi kaburimbo y'imbere yo kwa Makuza izakurwaho
Aha ni imbere y'Ibiro by'Umujyi nihamara guhindurwa
Hazaba hari Kiosk wasangamo ibyo kurya hari n'aho wakwicara
Uko hagati yo kwa Makuza na Pension Plazza hazahinduka kaburimbo imaze gukurwaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza