Imitangire y’inguzanyo z’ibikoresho ku barangije imyuga n’ubumenyingiro igiye kunozwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kutumvikana hagati y’inzego zifite mu nshingano gufasha abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kubona ibikoresho, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko uburyo inguzanyo zatangwagamo bigiye kurushaho kunozwa.

Inguzanyo y’ibikoresho ihabwa abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abavuye mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ndetse n’abafite ubumuga ni imwe muri gahunda za Leta igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, (NEP: National Employment Program -Kora Wigire).

Kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ibikoresho abarangije bakeneye bayahabwa nk’inkunga na Leta, mu gihe andi 50% bayahabwa nk’inguzanyo itangwa n’Ikigega cy’ingwate, BDF ariko akanyuzwa mu Murenge Sacco hirya no hino mu gihugu.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zifite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya NEP yateraniye i Kigali ku wa mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016, bamwe mu bayobozi b’Umurenge Sacco bagaragaje ko rimwe na rimwe basabwa gutanga inguzanyo ku bantu batari basanzwe ari abakiliya babo ugasanga kubakurikirana bigorana.

Indi mbogamizi bagaragaje ijyanye n’ibikoresho biba byaguzwe, ugasanga bimwe muri byo bitujuje ubuziranenge bikangirika nta n’igihe biramara.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yavuze ko bumvise ari ibibazo bikomeye ari nayo mpamvu bashyizeho itsinda ryo kubinonosora rikuriwe n’inzego za Leta.

Ati “Icyiza n’uko abantu bose bayemera ko ari gahunda nziza igomba gukomeza, ariko uburyo yakorwaga bukaba bwasubirwamo."

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Innocent Burindi yavuze ko bagiye kugenzura uburyo iyi gahunda yo gutanga ibikoresho iteguye kugira ngo irusheho kunonosorwa neza.

Yanagarutse kandi ku bikunze kuvugwa n’abaturage ko BDF ibashyira mu gihombo avuga ko idashobora kubahombya kandi inshingano yayo ari ukubaha ingwate bakabona inguzanyo.

Ati “Nka BDF icyo dukora dufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse bashaka gufata inguzanyo mu bigo by’imari kuyibona. Iyo wamaze kubona inguzanyo ukuntu ukoresha ayo mafaranga nicyo gitera igihombo.”

Gahunda yo guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, NEP ni imwe mu nkingi za EDPRS II, n’iy’Icyerekezo 2020. Yibanda ku gufasha abagore n’urubyiruko kubona igishoro cyo guhanga imirimo bahabwa ingwate cyangwa inkunga ku mishinga bateguye kugeza kuri 75%.

Abarangije imyuga n'ubumenyingiro boroherezwa kubona ibikoresho by'ibanze bibafasha kwihangira imirimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza