00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga ya miliyoni 1,5$ izemerezwa i Kigali mu Nama y’imijyi ikoresha Igifaransa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Ubunyamabanga bw’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa (Association Internationale des Maires Francophones: AIMF) bwatangaje ko inama y’iri huriro igiye kubera i Kigali izasiga hemejwe imishinga y’iterambere ry’abaturage ifite agaciro ka miliyoni 1,5 y’amadolari ya Amerika.

Inama ya AIMF ku nshuro yayo ya 41 izabera i Kigali kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021, ikazitabirwa n’abagera kuri 200 bazayikurikira imbonankubone n’abandi bazakoresha ikoranabuhanga.

U Rwanda rwinjiye muri iri huriro mu 1979 kugeza ubu riyobowe na Meya w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo, rukaba rufitemo imijyi ine ibarwa nk’abanyamuryango ari yo Kigali, Rubavu, Rusizi na Nyanza.

Ibikorwa by’ibanze iri huriro rishyiramo imbaraga birimo ubuzima, uburezi, isuku n’isukura, ikoranabuhanga, uburinganire bw’abagabo n’abagore hubakwa imijyi buri wese yibonamo.

Mu Rwanda iri huriro ryateye inkunga imishinga irimo iyubakwa ry’ibigo nderabuzima 15 n’inzu ebyiri abagore babyariramo hamwe n’ibikoresho bijyanye, byubatswe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Rusizi na Rubavu.

Uyu mushinga washowemo agera kuri miliyoni imwe y’amadolari, byagejeje serivisi ku baturage bagera kuri bihumbi 85.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’iyi nama, Umunyamabanga Uhoraho wa AIMF, Pierre Baillet, yatangaje ko muri iyi nama na bwo hari imishinga ya miliyoni n’igice y’amadolari izemezwa n’akanama k’ubuyobozi bw’iri huriro, nka kimwe mu bintu by’ingenzi izasiga i Kigali.

Ati “Ni inama itanga icyizere. Bizagaragara ko hamwe n’ubwenge, dufatanyije, dushobora kwivana mu kibazo. Abayobozi b’imijyi bazerekana uruhare rwabo mu guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo nk’ikintu kiraje ishinga umuryango mpuzamahanga. Ikindi ni uko Inama y’Ubuyobozi izatora imishinga ya miliyoni n’igice y’amadolari.”

Yongeyeho ko ikindi kizibandwaho kiri no mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ari ubufatanye bwa sosiyete sivile n’inzego z’ibanze mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali ntizabuza inama kuba

Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa izamara iminsi itatu mu gihe Umujyi wa Kigali uzayakira uzaba uri muri Guma mu Rugo hamwe n’utundi turere umunani kubera ingamba zo kurwanya ubwandu bwa Covid-19.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangaje ko izakorwa hubahirizwa ingamba zose zo kurwanya iki cyorezo uhereye ku kibuga cy’indege aho abashyitsi bazahingukira, mu mahoteli n’aho inama izabera.

Ati “Umujyi wa Kigali uzaba uri muri Guma mu Rugo ariko inama irakomeza hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda, tuzaba dufite itsinda ryihariye rya RBC rizafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19.”

Nibura abashyitsi bazitabira bagera ku 130. Baziyongera ku bandi b’imbere mu gihugu ku buryo bose hamwe bazaba bagera kuri 200.

Rubingisa yavuze ko abantu 200 mu cyumba cy’inama gisanzwe cyakira abantu 3000 kubahirirza amabwiriza ari ikintu cyoroshye.

Undi Munyarwandakazi azahabwa igihembo muri iyi nama

Nyuma y’aho AIMF ihaye igihembo Umunyarwandakazi Felicité Rwemalika, mu 2018 kubera uruhare rwe mu guteza imbere siporo y’abagore, biteganyijwe ko mu nama y’uyu mwaka undi mugore witwa Lydie Hakizimana watoranyijwe nk’icyitegererezo muri ba rwiyemezamirimo b’abagore na we azahabwa igihembo na AIMF.

Lydie Hakizimana ni Perezida w’Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda, akaba yarafashije abana b’abakobwa kubona uburezi, kuva ashinze ishuri ry’abana bato kugeza abaye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Nyafurika cy’Imibare. Ni we watoranyirijwe guhabwa igihembo cya ‘Prix AIMF2021 de la femme Francophone.’

Muri gahunda yo gukumira amakimbirane no guteza imbere imikoranire y’imijyi, AIMF yafashije mu ishyirwaho ry’umuryango n’urubuga rw’ibiganiro ruhuza abayobozi b’inzego z’ibanze mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (Plateforme des Autorités Locales des Pays des Glands Lacs: PALPGL) aho abayobozi b’imijyi bagira uruhare mu kubaka umuco w’amahoro no gukumira amakimbirane. Uyu muryango washinzwe mu 2014 ukaba ufite icyicaro mu Karere ka Rusizi.

AIMF kandi itera inkunga ibikorwa by’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka i Rubavu na Rusizi ndetse n’indi mishinga y’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu. Ibindi ni ibifitanye isano na siporo ya Car free day, ubuhinzi bukorerwa mu bice by’imijyi n’uburezi aho yateye inkunga ibigo by’amashuri bya Lycée Notre Dame des Citeaux na GS Saint André mu by’ikoranabuhanga.

Nibura buri mwaka AIMF ishora miliyoni 10 z’amayero mu mishinga y’iterambere ishyirwa mu bikorwa n’imijyi iri muri iri huriro mu nzego zitandukanye. Buri gihugu gifite umusanzu gitanga ariko ikagira n’abafatanyabikorwa bakomeye nka OIF, ibigo bishamikiye kuri Loni, Banki y’Isi, EU na Fondation Bill & Melinda Gates.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangaje ko inama izakorwa hubahirizwa ingamba zose zo kurwanya icyorezo cya COVID-19
Umunyamabanga Uhoraho wa AIMF, Pierre Baillet, yatangaje ko muri iyi nama hari imishinga ya miliyoni n’igice y’amadolari izemerezwamo
Ikiganiro n'abanyamakuru cyabereye mu cyumba cy'inama cy'Umujyi wa Kigali

Amafoto: Igirubutuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .