Imiryango isaga 800 imaze imyaka 20 ishaka ibyangombwa by’irangamimerere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Mutarama 2021 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Mu myaka ya 2000, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, aho izahoze ari Nyumbakumi, Segiteri, Komini na Perefegitura zakuweho zisimbuzwa Intara, Uturere, Imirenge, Utugari n’Imidugudu.

Politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage yasize izari komini [icyo gihe zari nyinshi], zihujwe ndetse n’amwe mu mazina yazo yari ashingiye ahanini ku mateka arahindurwa hashyirwaho amashya ajyanye n’icyerekezo gishya cyo kugira u Rwanda rwunze ubumwe.

Muri uko guhuza izo nzego hari bamwe mu baturage batakarijemo ibyangombwa byabo byo mu irangamimerere nk’ibigaragaza ko bashyingiwe, ibyangombwa by’amavuko n’ibindi bitandukanye byatangirwaga muri za Komini.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abari barabibuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ko byatwikiwe muri za Komini.

Nko mu Karere ka Muhanga habarurwa imiryango igera kuri 866, irimo 722 yo mu Murenge wa Mushishiro [aha hahoze ari muri Komini Buringa], imaze igihe kigera hafi ku myaka 20 cyangwa irenga ishakisha ibyangombwa mu irangamimerere.

Iyo miryango 772 yo mu yahoze ari Komini ya Buringa yasezeranye mbere ya 1998, nibo bahuye n’ingorane zo kubura ibi byangombwa cyane ko iyo komini yatwitswe n’Abacengezi mu 1998.

Kugira ngo bahabwe ibi byangombwa nk’ushaka icyangombwa cyo gushyingirwa asabwa kujya mu rukiko akabiregera, akagaragaza ibimenyetso birimo kuba yaratanze inkwano n’abandi bantu bazi ubukwe bwe kugira ngo urukiko rwemeze ko yashyingiranywe n’uwo bashakanye.

Abaturage bavuga ko kubona ibi byangombwa byabereye ihurizo rikomeye cyane ko mu nkiko bageregeje gutangayo ibirego ariko bakomeza gusiragizwa basabwa ibintu byinshi nk’uko abaganiriye na RBA babitangaje.

Umuturage utuye mu Murenge wa Mushishiro yagize ati “Navukiye inaha [...] bandikaga Komini Buringa, ibyangombwa ndakubwira ko byahiye, uretse kuba mfite indangamuntu yanjye ari i Kigali ari i Gitarama niyo ikuranga nta kindi. Biriya rero by’amasezerano ntabwo twari tuzi ko bizakenerwa.”

Mugenzi we yagize ati “Nashyingiwe mu 1985, nk’ubu naje aha ku Murenge nje gushaka ibyangombwa by’ishyingirwa bakambwira ko ntaho bigaragara ko nashyingiwe.”

Kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruri kwakira ibirego by’aba baturage aho babazwa ibijyanye n’ishyingirwa ryabo birimo ibyemezo bya batisimu, ibigaragaza ko batanze inkwano cyangwa bakowe ndetse n’abagabo bazi neza ko ubwo bukwe bwabaye.

Biteganyijwe ko ayo makuru azashyikirizwa Ubushinjacyaha mbere y’uko ajyanwa mu rukiko kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Musabwa Aimable, avuga ko nta kindi kiguzi umuturage ufite ikibazo cy’ibyangombwa azasabwa ngo abone ibyangombwa by’uko yashyingiwe.

Ati “Kubona umuturage aje gusaba icyangombwa ku murenge ukamwohereza mu rukiko nawe urumva ko hari ibyo asabwa kwishyura nk’ingendo n’ibindi cyane ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rugira imanza nyinshi.”

Byabagizeho ingaruka…

Itegeko rigenga abantu n’Umuryango rivuga ko ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo ariko kwemewe. Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba.

Ni ukuvuga ngo kugira ngo byemerwe ko umuntu yashyingiwe agomba kugaragaza icyangombwa cyatanzwe n’umwanditsi w’irangamimerere w’aho yashyingiriwe.

Hari serivisi nk’izishingiye ku kuba umugabo cyangwa umugore yajya gusaba inguzanyo muri banki, guhabwa icyangombwa cy’ubutaka n’izindi zihabwa ugaragaje icyangombwa cy’uko yashyingiwe kuko bisaba uwo bashyingiranywe kuba yashyira umukono cyangwa nawe akemeza ko iyo serivisi bayihawe.

Aba baturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko kutagira ibyangombwa byabavukije amahirwe menshi arimo kudahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari mu gihe bari bagiye gukora imirimo ibateza imbere.

Hari umugore washyingiwe mu 1996, ariko kuri ubu ntabwo ari kumwe n’umugabo we ndetse n’ibyangombwa by’uko bashingiranywe ntabyo afite, uvuga ko aherutse kujya gusaba inguzanyo muri banki banga kuyimuha kubera kutagira icyo cyangombwa.

Yagize ati “Nashatse kwaka inguzanyo muri banki biranga kubera ko nashatse icyangombwa cyo gushyingirwa nkakibura kuko batambona mu bitabo by’irangamimerere, batwohereje mu rukiko i Nyamabuye [umwe mu mirenge yo muri Muhanga], ni ugusiragira n’ingendo no gutanga abatangabuhamya kugira ngo ubagezeyo kandi ubushobozi bwo kubategera ugasanga biratugoye.”

Umukozi ushinzwe Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Muhanga, Umutoni Claude avuga ko harimo gukoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo aba baturage bafite ibi bibazo bamenyeshwe ko bakwiye kujya kubikosoza.
Yakomeje agira ati “Hari gahunda yo kunyuza ubutumwa mu midugudu ahari abaturage kugira ngo bamenye iby’iyi gahunda n’ibisabwa kugira ngo bwa burenganzira bwabo ku bafite iki kibazo babusubizwe.”

Iki kibazo gikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu haba mu nteko z’abaturage no mu nama zihuza abayobozi aho usanga abaturage bagaragaza ko nk’abasezeranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abagiye basezerana imbere y’amategeko mu buryo rusange [mu kivunge] bavuga ko ntaho isezerano ryabo ryanditse.

Muri Gicurasi 2019, Abaturage bo mu Karere ka Gasabo babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ko iyo bagiye gutanga ikirego mu rukiko ngo bemererwe ko basezeranye basabwa gutanga igarama ry’ibihumbi 25Frw, ibintu bavugaga ko bihenze.

Minisitiri Prof Shyaka yijeje abafite iki kibazo ko hari amavugurura arimo gukorwa mu mategeko kandi harimo n’ajyanye n’irangamimerere.

Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 2017, mu Karere ka Gakenke ubwo hari igikorwa cyo gusezeranya imiryango yabanaga idasezeranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .