00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango irenga ibihumbi 40 yakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Isesengura ryakozwe n’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA) mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2021-2022, ryagaragaje ko imiryango 40.075 yakuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP nyuma yo kugaragaza ko yikuye mu bukene.

Iri sesengura rigaragaza ko abakuwe muri iki cyiciro basigaye bifashije, abandi bari barimo batujuje ibisabwa, aho hongerewemo imiryango 27.691 izajya ihabwa iyi nkunga irimo iy’abasaza n’abakecuru batishoboye, abafite ubumuga bukabije ndetse n’abana barera abandi.

Abahabwa inkunga y’ingoboka itarenze ibihumbi 30 Frw buri kwezi, ibafasha kubona ibikenerwa by’ibanze nk’ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Umwe mu baturage bakuwe kuri uru rutonde waganiriye na RBA, Dusengumuremyi Daniel ufite ubumuga, yavuze ko yakoresheje aya mafaranga yahabwaga buri kwezi abasha kwiteza imbere, agera ubwo yisabira kuvanwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka, ndetse ubu afite umushinga w’ubucuruzi.

Ati “Ubu mfite inguzanyo ya miliyoni nafashe mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, urumva maze amezi atandatu ndi gukoresha inguzanyo ya banki. Ariko kuko nari maze kubona ko gukora bishoboka, gutinyuka bishoboka, igihe n’amaze mpambwa ayo mafaranga ngo antere kujya ku muhanda gucuruza mituyu ntabwo numvaga hari icyo nakora maze kumugara.”

Nubwo ariko hari abishimira intambwe bateye bakava mu cyiciro cy’abakene inkunga bahabwaga igahagarikwa, hari n’abatarishimiye ko yahagaritswe.

Muri bo harimo umukecuru w’imyaka 70, Nyiramana Pascasie, utuye mu Karere ka Bugesera wahabwa inkunga y’ingoboka kuva mu 2019, aza gukurwamo mu 2021, kubera ko byagaragaye ko afite abana bamufasha ndetse akaba yishyurwa ibihumbi 400 Frw buri kwezi kubera umunara w’itumanaho washyizwe mu isambu ye.

Yagize ati “Numva nagumamo kugeza mpfuye, n’iyi nzu si iyanjye, ni iy’umwana uri hanze aje yasubira mu nzu ye.”

Umuyobozi Mukuru wa Loda, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko umuntu uhawe iyi nkunga, atagakwiriye kwicara ngo atuze ategereje leta ngo imugaburire.

Ati “Niba umuntu ahawe ubufasha kugira ngo yiteze imbere aba akwiye gukoresha ayo mahirwe, akayabyaza umusaruro. Aho kugira ngo anangire gusa yumve ko azirirwa ashyize amaboko mu mufuka Leta ikamukorera byose. Ibyo uretse no guhemukira igihugu cye nawe ubwe aba yihemuye kuko aguma hahandi gusa.”

Buri mwaka leta ishora arenga miliyari 18 Frw mu bikorwa byo gutera inkunga abatishoboye binyuze muri VUP, aho mu mwaka wa 2021-2022 izagenera inkunga y’ingoboka imiryango 107.079 mu gihugu hose. Uturere dufite abaturage benshi bahabwa iyi nkunga ni Nyamasheke, Gicumbi, Bugesera na Karongi.

Nyinawagaga Claudine uyobora LODA yasabye abahabwa inkunga y'ingoboka kuticara ahubwo bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .