Imirimo y’urudaca y’abagore bo mu cyaro ituma batagera aho bifuza kugera

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Mutarama 2017 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Abagore bo mu cyaro bavuga ko imirimo ya buri munsi bakora ibatera imvune zituma batabasha gutera imbere. Leta y’ u Rwanda ariko yabashyiriyeho gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere ndetse bakabasha no kubona inguzanyo.
Umugore afatwa nk’ inkingi n’izingiro ry’iterambere ry’icyaro ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange, by’umwihariko umugore wo mu cyaro agira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, n’indi mirimo itandukanye igamije iterambere ry’umuryango muri (...)

Abagore bo mu cyaro bavuga ko imirimo ya buri munsi bakora ibatera imvune zituma batabasha gutera imbere. Leta y’ u Rwanda ariko yabashyiriyeho gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere ndetse bakabasha no kubona inguzanyo.

Umugore afatwa nk’ inkingi n’izingiro ry’iterambere ry’icyaro ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange, by’umwihariko umugore wo mu cyaro agira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, n’indi mirimo itandukanye igamije iterambere ry’umuryango muri rusange.

Kuri uyu wa 15 Ukwakira Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, IGIHE yaganiriye n’abagore bo mu byaro bitandukanye bavuga uko babayeho mu buzima bwa buri munsi n’uruhare rwabo muri gahunda y’icyerecyezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II ) .

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo, bemeje ko bamaze gukataza mu iterambere, ririmo kwibumbira mu ma koperative, ibimina n’izindi gahunda zitandukanye. Ariko ngo baracyafite inzitizi zituma batagera aho bashaka kugera.

Yankurije Marie, yagize ati “ Tuzitirwa n’imirimo y’urudaca dukora igatuma tutagera aho twifuza kugera mu iterambere. Iyo mirimo ituma tutabona umwanya wo kuruhuka, bikatuviramo ubumuga n’imvune mu buryo butapfa kugaragara. Mbona rero inzozi zo kugera ku iterambere muri viziyo 2020 kuri njye ari inzozi.”

Aba bagore bakomeza bavuga ko uruhurirane rw’imirimo yo mu rugo iba ibareba, rudatuma babasha gutekereza ku buryo bwagutse kuri gahunda zabateza imbere.

Hari abishimira iterambere bamaze kugeraho mu myaka 20 ishize

Aba ni bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama.

Mukandori Helene yagize ati “ Mu bihe byashize umugore wo mu cyaro yari abayeho nabi , kuko wasangaga abayeho ubuzima bwo guhingagusa, ugasanga arahora mu gitenge kimwe, kubera kutasobanukirwa ngo ahaguruke ashakishe indi mibereho, ibi byatumaga rimwe na rimwe bimuviramo no guharikwa. Ariko kuri ubu umugore arahaguruka akajya nko mo kimina akisungana n’abandi akiteza imbere.”

Abo twaganiriye bo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge bo bavuga ko kutamenya gahunda z’igihugu zigamije kubateza imbere biri mu bibazitira.

Nyirantezimana Rose ni umuhinzi atuye mu kagali ka Kigembe, nta makuru ahagije afite ku iterambere ry’umugore n’uburyo rigerwaho

Yagize ati “ Iterambere ry’umugore kuri jye ntaryo mbona, none se ko ntuzwe no guhingisha amaboko yanjye! Abarigezeho bajye baturangira aho banyuze natwe tuhanyure.”

Mu mbogamizi zitandukanye zikunze kugarukwaho n’inzego zitandukanye zituma umugore wo mu cyaro atagera ku iterambere, zirimo ko umugore wo mu cyaro akitinya mu kujya mu nzego z’ubuyobozi, kwitinya mu kuba yafata inguzanyo ngo yiteze imbere, kuba ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza kuri bamwe. Ibi bikaniyongeraho no kuba bamwe mu bagore usanga bataramenya amategeko abarengera.

Ariko kandi umugore akwiye kurenga ibyo byose maze akiyumvamo ubushobozi ndetse n’icyizere, akiteza imbere akanateza imbere umuryango we.

Twabibutsa ko umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro washyizweho n’imiryango itegamiye kuri Leta mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 1995 yemezwa n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu myanzuro yayo 62/136 yo ku wa 18 Ukuboza 2007.

Mu Rwanda uyu munsi uzizirihizwa mu Karere ka Burera mu murenge wa Gatebe, tariki ya 25 Ukwakira 2014. Ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “ Dushyigikirane mu nzira yo kwigira.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza