Imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro, imwe mu mvano y’amakimbirane mu miryango

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Kanama 2019 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Mu gihe usanga iyo umuntu akora akazi ako ariko kose agira igihembo agenerwa ku munsi cyangwa ku kwezi cyangwa se byibuze agashimwa, hari bamwe mu bagore bavuga ko babangamirwa cyane n’uko hari imirimo yo mu rugo myinshi bakora ariko idahabwa agaciro n’abo bashakanye.

Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bemeza ko kuba hari imirimo myinshi yo mu rugo bakora ariko ntihabwe agaciro n’abagabo, ari bimwe mu bikigira ingaruka nyinshi zirimo amakimbirane mu miryango.

Bemeza ko konsa, guteka, kwita ku bana birimo no kubaheka, guhinga no gutashya, kwita ku matungo n’ibindi, ni imwe mu mirimo bakora ariko idakunze guhabwa agaciro n’abagabo batari bake.

Uwitwa Dusabe Médiatrice wo mu Murenge Kagari ka Bugomba mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, yemeza ko hari imirimo yo mu rugo ajya akora umugabo we adaha agaciro ku buryo iyo amubwiye ko ariyo yiriwe akora amukubita.

Yagize ati “Hari byinshi dukora abagabo badaha agaciro, urahinga ukahira kandi ukarebera abana amakayi n’amakaramu ukanabambika ukumva imirimo yose ni wowe ireba ariko umugabo akagufata nk’aho ntacyo umaze. Hari nubwo ataha namubwira ko niriwe mpinga aho kunshima akankubita.”

Tumuherwe Veneranda wo mu Mudugudu wa Nyaruhanga, Akagari ka Bugomba mu Murenge wa Kaniga, avuga ko abangamirwa cyane n’uko imirimo myinshi yo mu rugo abagore bakora idahabwa agaciro.

Yagize ati “Iyo umugabo asanze iyo mirimo utayikoze kandi abagore aha tugira imirimo myinshi kuko turahinga wavayo ukaba ari wowe usenya ukanahirira inka, intama cyangwa ihene iyo mubifite ukaba ari wowe ugira uruhare rwinshi muri iyo mirimo yose. Iyo umugabo atashye agasanga utayikoze aragutoteza ku buryo hari n’abakubitwa.”

Yakomeje asaba ko hajya hategurwa amahugurwa kuko byagaragaye ko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 umubare w’abagore bakubitwaga wagabanutse bishingiye ku bukangurambaga bwagiye bukorwa.

Karemera Jean Bernard, yemeza ko hari bagabo bagifite imyumvire nk’iyo ariko agashimangira ko batangiye kugabanuka.

Yagize ati "Byabagaho cyane ariko ubu byatangiye kugabanuka kuko batwumvishije ko nta mugore ukwiye gukubitwa ku buryo bitangiye kugabanuka cyane uretse ko ku bwanjye mbona n’abagabo babikora babiterwa n’uko imyumvire yabo iba ikiri hasi."

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, avuga ko abagabo badakwiye kumva ko abagore ari amarobo ahubwo bagomba kwicarana kugira ngo imiryango yabo bayigeze ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Icyo nashishikariza abagabo bafite imyumvire nk’iyo, ni uko abagore batameze nka za robo zikoreshwa, bicarane mu muryango kuko iterambere ry’umuryango ntabwo aribo rireba gusa rireba n’umugore n’abana. Icyo twabasaba ni uko badakwiye kurebera umugore imirimo akora y’urugo kuko na yo ifite agaciro."

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, ubwo abakozi b’iyi minisiteri basuraga ingoro y’amateka yo ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi, yasabye abatuye muri aka gace kwigira ku bumwe bwaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Yagize ati “Mwabibonye tunashingiye ku Mulindi w’Intwari badusobanuriye ko abagabo n’abagore bafatanyaga, icyo twabasaba ni uko twakwigira ku butwari bw’Inkotanyi bwo gufatanya, abagore n’abagabo tugafatanya kugira ngo tubashe kugera kuri byinshi bishoboka.”

Yongeyeho ko ubufatanye ari bwo bwaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu kugeza ubu, anaboneraho gusaba abaturage kumva ko bazatera imbere ari uko bafatanyije.

Dusabe Médiatrice yemeza ko hari imirimo yo mu rugo ajya akora umugabo we adaha agaciro
Karemera Jean Bernard, yemeza ko hari bagabo bagifite imyumvire yo kudaha agaciro imirimo ikorwa n'abagore
Minisitiri w'Umuco na Siporo yasabye abaturage gufatanya mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza