00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere y’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro igiye kongerwamo ingufu

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rugiye gushyiraho imishinga migari igamije kongera ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, irimo kongera ibikoresho bikenerwa, abarimu b’inzobere, ibigo by’icyitegererezo, porogaramu zigezweho n’ibindi.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye gahunda yuko mu mwaka wa 2024 amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro azaba yakira 60% by’abanyeshuri barangije icyiciro rusange ‘Tronc Commun’ bavuye kuri 31.6% bari aho ubu.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yavuze ko aya mavugurura azongera ireme ry’uburezi ritangwa muri aya mashuri ndetse bigafasha kuziba icyuho kiri mu bumenyingiro ku rwego rw’igihugu.

Yakomeje avuga ko hagiye gutangizwa ibigo bishya by’icyitegererezo bizajya bitanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu ngeri zitandukanye, hirya no hino mu gihugu, ndetse ko bashaka ko byibura muri buri Murenge hashyirwa Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyigiro.

Yagize ati “Mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari tuzaba dufite amashuri y’imyuga n’ubumenyigiro (TVET) umunani agezweho, yongerewemo udushya, kandi azaba yujuje ibisabwa bijyanye n’igihe. Ikindi turashaka kugira nibura ishuri rimwe rya TVET muri buri murenge mu gihugu hose.”

Umukunzi yavuze ko mu Rwanda hari Imirenge 121 itabamo ishuri na rimwe rya TVET, bityo ko hagiye gutangizwa amashuri mu Mirenge 21 yatoranyijwe mu Turere 21, ndetse agashyirwa hafi y’amashuri asanzwe abaho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda kugira ngo amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro agere kuri bose.

Hazajya hatangizwa isomo muri TVET hakurikijwe ibikenewe ku isoko

Umukunzi Paul yavuze ko mbere yuko hatangizwa isomo rishya muri TVET, RTB izajya ibanza kuvugana n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) hakagenzurwa ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ubusanzwe amasomo atangirwa muri TVET agendanye n’inzego ngenderwaho mu bukungu bw’igihugu zirimo ubwubatsi, ingufu, ubuhinzi, ubukerarugendo, amahoteli, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhnga, isuku n’isukura, inganda na serivisi.

Umukunzi yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bavome ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo bityo bakabona akazi cyangwa bakihangira imirimo.

Ati “TVET ni inzira iboneye ku rubyiruko yo kubona ubumenyi no kugira ngo ibikenewe ku isoko ry’umurimo haba mu gihugu, mu kerere no ku rwego mpuzamahanga. Na none kandi byabafasha guhanga imirimo bakanikorera.”

Umukunzi yagaragaje ko nubwo hari kuvugururwa imikorere y’aya mashuri hari ibimaze gukorwa, aho 82% by’amashuri ya TVET abasha kubona murandasi ndetse 39% by’amashuri ya TVET afite ibyumba bigezweho binyuze muri gahunda ya RTB y’uko nibura buri shuri ryagira ibyumba nk’ibyo bibiri.

Yavuze ko hagiye gutangizwa urubuga rw’iya kure rufite ingufu kugira ngo inyigisho zigere ku banyeshuri aho baba bari hose, ndetse ko hari abarimu
barenga 400 ubu bari guhabwa amasomo abongerera ubushobozi.

Ubu u Rwanda rufite amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yo ku rwego rw’ibanze agera kuri 365, amashuri makuru umunani ndetse n’amashuri makuru yigenga ari ku rwego rwo hejuru abarirwa mu icyenda.

Imikorere y'Amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro igiye kuvugururwa
Umukunzi Paul yavuze ko RTB igiye gushyiraho gahunda nshya z'igihe kirekire zigamije kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .